Umuryango uharanura inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Bubiligi (Ibuka Belgique), wagaragaje ko kuba Urukiko rwahamije ibyaha Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko byerekana ko ruciye umuco wo kudahana.
Nyuma y’umwiherero Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi rumazemo iminsi igera kuri ibiri, Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko yahamijwe ibyaha yaregwaga.
Me André Karongozi, umwe mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, yagaragaje ishusho y’uru rubanza rusa nk’urugana ku musozo, avuga ko harimo ibirutandukanya n’izindi zagiye zirubanziriza.
Abunganira Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko bemeje ko yagiye ku igaraje rya AMGAR, nkuko abatanze ubuhamya benshi babigarutseho ariko ko yari ahari aje guhisha umuryango we, bidasobanuye ko yishe Abatutsi nk’uko abishinjwa.
Kuwa kabiri tariki 28 Gicurasi, mu rukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, ubwo ubushinjacyaha bwasobanuraga ibikorwa bya Nkunduwimye Emmanuel byagarutsweho mu buhamya bwavugiwe muri uru rukiko, bwasabye inyangamugayo kuzashishoza mu gufata umwanzuro kuri uru rubanza.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko dosiye iregwamo Jean Baptiste Habineza, uyobora Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, yashyinguwe by’agateganyo. Gitifu Habineza yashinjwaga ibyaha birimo guhisha amakuru ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kunyereza imibiri y’abazize Jenoside.
Urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi rwahagaritse imwe mu nyangamugayo zifashishwaga mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha by’intambara, gusa ngo ntacyo byangiza.
Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), rwemeje ko Sikubwabo Charles na Ryandikayo bapfuye, bakaba bari ku rutonde rw’abashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi. Ni urubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ akaba arimo kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Kabiri tariki 9 Mata 2024, wari umunsi wa kabiri w’urubanza, Nkunduwimye akaba yatangiye guhatwa ibibazo n’abacamanza, ku byaha bya Jenoside ashinjwa. Ni urubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 8 Werurwe 2024, nibwo Nkunduwimye Emmanuel yatangiye kuburana mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.
Mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni byiza ko Abanyarwanda birinda ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibifitanye isano na yo, kuko bihanwa n’amategeko.
Nk’uko byatangajwe n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, Nkunduwimye Emmanuel yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2024.
Urugereko rw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabe bwa Dr Munyemana Sosthène wifuzaga kuburana ubujurire adafunze, rutegeka ko akomeza gufungwa.
Abunganira abaregera indishyi, abunganira Munyemana ndetse n’ubushinjacyaha, bagiye kuburana ku kuba Dr Munyemana Sosthène yaburana ubujurire adafunze nk’uko yabisabye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ahishakiye Naphtal, asanga Australia ikwiriye gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu, bagashyikirizwa ubutabera.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange barashimira ubutabera bw’u Bufaransa kuba bwarahamije ibyaha bya Jenoside Dr. Munyemana Sosthène ariko bakavuga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ubukana bw’ibyaha ashinjwa.
Umuhanzi w’Umurundi uzwi nka Gaposho Ismael wamenyekanye mu ndirimbo ‘Dore ishyano re’ ya orchestre Abamararungu, mu gihe cy’imanza za Gacaca Urukiko rwamuhanishije adahari kwishyura indishyi za Miliyoni zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwangiza imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bitatu, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije.
Urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi rwarangije igice cya mbere kijyanye no kureba ibyaha bihamwa abaregwa, maze rwemeza ko Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, bahamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Dr Munyemana Sosthène wamenyekanye ku izina ry’Umubazi wa Tumba, akaba yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha, yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Munyemana akatiwe igifungo cy’imyaka 24, akaba yemerewe kujurira mu minsi 10 (...)
Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busubiye byimbitse mu bikorwa bya Dr Munyemana Sosthène, by’umwihariko mu gihe cya Jenoside, bwagaragaje uruhare yagize mu kurimbura Abatutsi bari barafungiranwe kuri Segiteri, maze bumusabira gufungwa imyaka mirongo 30.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA n’abandi batangabuhamya, bavuga ko ibimenyetso bishinja Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bihagije kugira ngo ubutabera butangwa bube busesuye.
Mu rubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ruri kugenda rugana ku musozo, humviswe abunganira abaregera indishyi aho bagaragaje uruhare rw’aba bombi mu kurimbura Abatutsi muri Gikondo nk’uko abatangabuhamya babigarutseho, maze basaba ubutabera.
Ishami rya IBUKA mu Bufaransa riratangaza ko ryinjiye mu bijyanye n’imanza ku bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kubanza kwita cyane ku bikorwa byo kwibuka kubera ko mu Bufaransa hari ikibazo gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside, hakaba hariyo n’abantu batazi ibyabaye mu Rwanda.
Uyu mubyeyi wagize ingaruka z’uburwayi kubera igihe yamaze muri Plafond, yatangaje ko Dr Munyemana yazaga iruhande rw’inzu yari yihishemo ari ho haberaga inama z’ibikorwa byo kwica Abatutsi.
Umutangabuhamya w’imyaka 53, ufite Sosiyete ya Taransiporo mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka i Tumba, yavuze ko yiyumviye Dr Sosthène Munyemana, avuga ko bagomba gutangira kwica Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko kuba Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa, ari icyizere ko abayikoze n’abasigaye bazahanwa.
Ni ubuhamya bwatanzwe n’ Umutangabuhamya wari i Kigali. Perezida w’Urukiko yavuze ko bahisemo kumuzana muri uru rubanza kuko hari ibyo azi kuri Basabose mu gihe cya Jenoside.
Umwe mu batangabuhamya bumviswe mu rubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ruri kubera i Paris mu Bufaransa, yagaragaje uruhare rw’uyu mugabo wari uzwi nk’umubazi wa Tumba.