Dian Fossey wamenyekanye cyane mu Rwanda nka Nyiramacibiri, imyaka 37 irashize atabarutse, kuko yitabye Imana ku ya 26 Ukuboza 1985, akaba yariciwe mu Birunga.
Pasitoro Eraste Rukera urimo gukorera impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), avuga ko abizera Imana badatekereza kwita ku bidukikije kuko bumvise nabi amagambo yo muri Bibiliya, aho mu gitabo cy’Intangiriro mu mutwe wa mbere n’uwa kabiri Imana yahaye umuntu ububasha bwo “Kororoka, gukwira (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buributsa abawutuye ko umuntu wese ushaka gutema igiti abisabira uruhushya, yandikiye Umuyobozi w’uyu Mujyi (Mayor).
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), butangaza ko burimo gushaka amafaranga atunganya imikoke 53 y’amazi ava mu Birunga agasenyera abaturage.
Ikiyaga cya Victoria kiri mu karere u Rwanda ruherereyemo n’ubwo rutagikoraho, gusa iyo cyanduye cyangwa cyahumanyijwe n’imyanda ituruka mu bihugu bitandukanye, bigira ingaruka ku Rwanda, cyane ko hari n’imyanda iruturukamo ikaruhukira muri icyo kiyaga, nk’uko impuguke zibisobanura.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ihindagurika ry’ibihe rigira ingaruka kuri Afurika ariko ko ibyo bidakwiye kuyica intege. Yabitangaje tariki 8 Ukuboza 2022, aho yitabiriye ihuriro ryitwa ’Kusi Ideas Festival’.
Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) batangije umushinga wo gukusanya ibintu bikozwe muri pulasitike no kubinagura bigakorwamo ibindi bikoresho birimo iby’ubwubatsi.
Mu muganda ngarukakwezi wahariwe Urubyiruko mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, ab’i Kigali bateye ibiti bigera ku 5000 bizakumira isuri ku musozi wa Ryamakomari mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abantu kwirinda kujya ahantu hatera imyuzure mu gihe cy’imvura, cyane cyane mu bice byegereye ruhurura muri Kimisagara, Rwandex, mu Kanogo n’ahitwa ku Mukindo mu Gakiriro ka Gisozi.
N’ubwo hari inyigo zigaragaza ko ibisiga by’imisambi bikundwa na ba mukerarugendo bikomeje kugabanuka cyane ku Isi, Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yo yagaragaje ko imisambi irimo kwiyongera cyane kuva mu myaka itandatu ishize.
Perezida Paul Kagame asanga uburyo abantu babayeho bishingira ku kwisanisha n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wambere tariki 07 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’ikigega Ireme Invest.
Bamwe mu baturage bagezweho n’uburyo bwo guteka burondereza ibicanwa, barishimira ko bwabafashije kurengera ibidukikije, ndetse no kwizigamira kubera kugabanya ingano y’ibicanwa bakoreshaga.
Mu Misiri ahitwa Sharm El Sheikh, hagiye kubera inama yiswe COP27, ikaba ari inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu myaka itatu uhereye ubu, hagiye guterwa ibiti by’imbuto ahantu hatandukanye ku buryo bizagabanya imirire mibi, muri gahunda bise Gatsibo igwije imbuto.
Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda butangaza ko bugiye gutera miliyoni y’ibiti bivangwa n’imyaka, mu gufasha igihugu guhangana n’ibiza no kubungabunga ibidukikije.
Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu karere ka Bugesera, barateganya gutera ibiti kuri hegitari zirenga 100, muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura no gusibura imiringoti yasibamye ndetse no gufasha abatishoboye gutera ifumbire.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, Edith Heines, avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza umwihariko n’ubudasa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage, ari urugero rwiza n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, arasaba abaturage guhindura imyumvire ku kubungabunga ibidukikije, kugira ngo hirindwe ingaruka zirimo no kubura imvura, bishobora guteza inzara mu bice bitandukanye.
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya 38% by’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030. Ibi kugira ngo bizagerweho, birasaba uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye. Imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iri mu bihumanya ikirere, bikaba kimwe mu bihangayikishije, dore ko n’umubare w’ibinyabiziga ukomeza kwiyongera mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ikigo cya SINELAC gitanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL butangaza ko bukomeje guhura n’ihurizo ry’amasashi na pulasitiki bisohoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’ibisohoka mu mujyi wa Bukavu, aho bituma nibura urugomero rwa SINELAC rufunga amasaha abiri ku munsi aruhombya Megawatt (MW) (...)
Mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage bubakiwe ibigega by’amazi hifashishijwe imbaho na shitingi. Bavuga ko ibi batari babizi, ariko ko aho babiboneye babonye bihendutse ku buryo n’ufite ubushobozi buringaniye yabyifashisha.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buravuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro Forestry), kuri hegitari 3500 kugera mu mwaka wa 2024.
Abahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, nyuma yo gushyikirizwa amashyiga ya kijyambere arondereza ibicanwa, barahamya ko agiye kubabera imbarutso yo kutongera kwangiza amashyamba.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yavuze ko imitako y’ibipurizo (balloons) iri mu bikoresho bya pulasitiki bitemewe gukoreshwa, nk’uko amategeko arengera ibidukikije abiteganya.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko kubera kutarwanya isuri, impuguke zerekanye ko umugezi wa Nyabarongo wonyine buri segonda utwara ibilo 48 by’ubutaka bwera, agasaba abaturage kurushaho kurwanya isuri.
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko hari umushinga mushya ugiye gukwirakwiza mu gihugu amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no gufasha abaturage guteka badahenzwe no kugura inkwi n’amakara nk’uko ubu bigenda.
Abana biga ku bigo bitandukanye byo muri Kigali, tariki 24 Nzeri 2022 bahuriye ku cyicaro cy’umuryango witwa Prime Biodiversity Conservation, giherereye mu Karere ka Kicukiro, berekwa filimi, bahabwa n’ibiganiro byose bigamije kubatoza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije bakiri bato mu rwego rwo gutegura Isi yabo (...)
Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko burimo gukorera inyigo ibishanga biri ku buso bwa hegitare 470, kugira ngo hatunganywe mu buryo bwubahiriza ibidukikije, ari na ko hafasha abantu kuruhuka no kwidagadura.