• Ikigega cy

    Ushobora gukora ikigega cy’amazi wifashishije imbaho na shitingi

    Mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturage bubakiwe ibigega by’amazi hifashishijwe imbaho na shitingi. Bavuga ko ibi batari babizi, ariko ko aho babiboneye babonye bihendutse ku buryo n’ufite ubushobozi buringaniye yabyifashisha.



  • Bahagurukiye kongera ubuso buteyeho ibiti bivangwa n

    Bugesera: Bagiye gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 3,500

    Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buravuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro Forestry), kuri hegitari 3500 kugera mu mwaka wa 2024.



  • Akanyamuneza kari kose ku bahinzi bahawe amashyiga ya kijyambere

    Nyabihu: Bahawe amashyiga arondereza ibicanwa batandukana no kwangiza amashyamba

    Abahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, nyuma yo gushyikirizwa amashyiga ya kijyambere arondereza ibicanwa, barahamya ko agiye kubabera imbarutso yo kutongera kwangiza amashyamba.



  • Minisiteri y

    Minisiteri y’Ibidukikije yamaganye imitako y’ibipurizo

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yavuze ko imitako y’ibipurizo (balloons) iri mu bikoresho bya pulasitiki bitemewe gukoreshwa, nk’uko amategeko arengera ibidukikije abiteganya.



  • Buri segonda Nyabarongo itwara ibilo 46 by’ubutaka bwera - Impuguke

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Rwanda, Kubana Richard, avuga ko kubera kutarwanya isuri, impuguke zerekanye ko umugezi wa Nyabarongo wonyine buri segonda utwara ibilo 48 by’ubutaka bwera, agasaba abaturage kurushaho kurwanya isuri.



  • Amashyiga avuguruye yatangiye gukwirakwizwa mu Gihugu yitezweho kurengera ibidukikije

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko hari umushinga mushya ugiye gukwirakwiza mu gihugu amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no gufasha abaturage guteka badahenzwe no kugura inkwi n’amakara nk’uko ubu bigenda.



  • Niyonsaba David, Umuyobozi Mukuru w

    Kigali: Abana baganirijwe ku kamaro ko kurengera ibidukikije kugira ngo batangire kubyitaho bakiri bato

    Abana biga ku bigo bitandukanye byo muri Kigali, tariki 24 Nzeri 2022 bahuriye ku cyicaro cy’umuryango witwa Prime Biodiversity Conservation, giherereye mu Karere ka Kicukiro, berekwa filimi, bahabwa n’ibiganiro byose bigamije kubatoza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije bakiri bato mu rwego rwo gutegura Isi yabo (...)



  • Ba nyampinga b

    Karongi: Ba Nyampinga b’ibidukikije bifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti

    Abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza mu kurengera ibidukikije ‘Nyampinga b’ibidukikije’ 2021, bitabiriye icyumweru cyahariwe imihindagurikire y’ikirere (Climate week), basura ingoro ndangamurage y’ibidukikije mu Karere ka Karongi, ndetse bifatanya n’abaturage gutera ibiti ku birwa byimuweho abantu.



  • bakoze urugendo banatoragura imyanda mu gishanga cya Car Wash-Rugunga

    Umwaka utaha ibishanga by’i Kigali biratangira gutunganywa nka Nyandungu

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko burimo gukorera inyigo ibishanga biri ku buso bwa hegitare 470, kugira ngo hatunganywe mu buryo bwubahiriza ibidukikije, ari na ko hafasha abantu kuruhuka no kwidagadura.



  • Abashoferi b

    Abashoferi b’amakamyo bahuguwe ku buryo bagabanya imyuka ihumanya ikirere

    Abashoferi b’amakamyo bakora ubwikorezi banyura mu Muhora wa ruguru (Northern Corridor) berekeza cyangwa bava i Mombasa muri Kenya, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, batangiye amahugurwa abera i Kigali, agamije kubakangurira gutwara ibinyabiziga ariko baharanira kugabanya imyuka ihumanya ikirere.



  • Ruhurura iri hagati y

    Ruhurura z’i Kigali zigiye guterwamo imigano

    Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, igiye gutangira gutera imigano igera ku 2,500 muri za ruhurura zo muri uyu mujyi guhera mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kugera muri Mutarama mu mwaka utaha wa 2023.



  • Imyanda itabwa mu kiyaga cya Kivu myinshi ituruka mu mujyi wa Goma ikaruhukira ku nkombe z

    Imyanda ya pulasitiki itabwa mu Kivu igabanya umusaruro w’isambaza - Impuguke

    Buri mwaka u Rwanda rufata amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu, kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kororoka bitekanye. Kimwe mu bivugwa ko bitera umusaruro w’isambaza kugabanyuka, harimo imyanda itabwa mu kiyaga cya Kivu ituma hari izipfa.



  • Tekinoloji ya Do-Nou yo gupakira igitaka mu mifuka ije kunganira ubundi buryo bwari busanzweho bwo gukora imihanda no kuyisana

    Musanze: Barifashisha imifuka itsindagiyemo igitaka mu gusana imihanda

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, batangiye kwifashisha uburyo bwo gusana imihanda bakoresheje imifuka batsindagiramo igitaka; iyo mihanda batunganya, ikaba yari yarangijwe bikomeye n’imvura igwa, cyangwa imodoka ziremereye ziyinyuramo. Kuba yari yarangiritse, ngo byabangamiraga imihahiranire hagati (...)



  • Urugero rw

    U Rwanda rurifuza imijyi itoshye yiganjemo ibiti

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, aganira na Kigali Today, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza imijyi n’imidugudu bitoshye, mbese biri mu ishyamba nk’uko bimeze mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali.



  • Abaturage bishimiye kuba umuhango wo Kwita Izina ugiye kongera gukorwa imbona nkubone

    #KwitaIzina2022: Imyiteguro irarimbanyije

    Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bishimiye ko uyu muhango ugiye kongera kuba imbona nkubone, aho biteze kwakira imbaga y’abashyitsi bazaba baturutse imihanda (...)



  • Abana 20 b’Ingagi bagiye kwitwa amazina

    Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka uzaba ku ya 2 Nzeri mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, nyuma y’imyaka ibiri uyu muhango utaba imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.



  • Hegitari zisaga ibihumbi 50 zizaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka muri 2022/2023

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), gitangaza ko mu mwaka wa 2022/2023 bateganya gutera ubuso burenga hegitari 50,000, buriho ibiti bivangwa n’imyaka.



  • Imbabura zirondereza ibicanwa zigera ku bihumbi 12 ni zo zizahabwa abaturage

    Nyabihu: Ingo zisaga ibihumbi 12 zigiye guhabwa imbabura za rondereza

    Ingo zisaga ibihumbi 12 zo mu Karere ka Nyabihu, zigiye gushyikirizwa imbabura za kijyambere zirondereza ibicanwa, muri gahunda y’umushinga wo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.



  • Umuhanda utunganyijwe ugakomeza kubungabungwa ugira uburambe bw

    Nyabihu: Barabungabunga imihanda bifashishije imifuka batsindagiramo igitaka

    Abiganjemo abasore n’inkumi bahagarariye abandi, baturuka mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu, bari bamaze iminsi 10, bigishwa tekiniki yitwa Do-Nou, yo gusana imihanda yangiritse, baravuga ko bagiye gusakaza ubu bumenyi mu bandi, kugira ngo babashe guhangana n’ingaruka zituruka ku iyangirika ry’imihanda yo hirya no (...)



  • Kwagura Pariki y

    Umushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga uzatwara asaga miliyoni 299 z’Amadolari

    Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa Km2 37.4, uzatwara Amadorari 299,156,422 ashobora kurenga, ukomeje gutangwaho ibitekerezo n’inzego zinyuranye zirimo abafatanyabikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta, higwa uburyo uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka 15 uzamara.



  • Ntiharamenyekana igitera iyi nkongi.

    Abaturarwanda barasabwa kwirinda ibyateza inkongi zakwibasira amashyamba

    Kubera ko u Rwanda ubu ruri mu gihe cy’impeshyi kirangwa ahanini n’izuba ryinshi, rituma bimwe mu byatsi byuma ku buryo bishobora gufatwa n’inkongi z’umuriro byoroshye bikaba byakongeza amashyamba, abaturarwanda bose barakangurirwa kwitwararika, birinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza inkongi.



  • Inkura z’umweru zarekuriwe mu bice byose bya Pariki y’Igihugu y’Akagera

    Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko inkura z’umweru kuri ubu zamaze gufungurirwa ibice byose by’iyo Pariki, nyuma y’igihe zikurikiranwa mu byanya byihariye.



  • Inama ku kwita ku mashyamba izabera mu Rwanda muri 2025

    U Rwanda rwishimiye kuzakira inama ku kwita ku mashyamba izaba muri 2025

    Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Isi, iziga kuri gahunda yo gutunganya no kwita ku mashyamba, izaba mu mwaka wa 2025, bikaba byemerejwe mu nama nk’iyi irimo kubera muri Canada.



  • Abatuye Isi barasabwa gukora ibishoboka ubushyuhe bwayo bukagabanukaho dogere 1.5

    Abatuye Isi barasabwa gukora ibishoboka ubushyuhe bwayo bukagabanukaho dogere 1.5

    Imiryango irengera ibidukikije ku Isi iyobowe n’uwitwa ‘Climate Clock’ na ‘Fridays For Future’, irimo kugenda yereka abatuye Isi, isaha izareka kubara ari uko imyaka irindwi ishize, iyo myaka ikaba ari yo ibihugu byihaye kugira ngo bizabe byagabanyije ubushyuhe bungana na dogere (Degré Celcius) 1.5, kuko ngo ari bwo buteje (...)



  • Kigali igiye kongera imbaraga mu gucunga amazi y’imvura

    Asaga Miliyoni imwe y’Amadolari ( Asaga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda) ni yo agiye gushorwa mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imicungire y’amazi y’imvura mu Mujyi wa Kigali (Kigali’s Stormwater Management Master Plan), bikaba biteganyijwe ko kizaba cyamaze kuzura bitarenze umwaka wa 2024, aho gitegerejweho kuzafasha (...)



  • Video: Pariki ya Nyandungu yafunguriwe abayisura

    Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), byagiranye amasezerano n’icyitwa QA Venue Solutions, kugira ngo gifashe gucunga igishanga cya Nyandungu ubu cyahindutse Pariki, hamwe no kwakira abazajya baza kwidagadura no gusura ibyiza nyaburanga bihaboneka.



  • Abahigaga inyamaswa muri Pariki y’Akagera ubu ni bo bazirinda

    Bamwe mu baturage begereye Pariki y’Akagera bahoze ari abahigi b’inyamaswa zo muri iyo Pariki bakaza kubireka, ubu bibumbiye muri Koperative yo kubungabunga ibidukikije ndetse bakaba banafatanya n’abarinzi ba Pariki, gufata abakiri mu bushimusi.



  • Imodoka z

    Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM

    Guverinoma y’u Rwanda yatangarije abitabiriye Inama ya CHOGM, ko mu rwego rwo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka iteza Isi gushyuha, hari gukoreshwa uburyo butandukanye burimo ibinyabiziga bitarekura imyotsi kuko bitwarwa n’amashanyarazi.



  • Abaturage bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa

    Abaturage bakomeje guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa hirindwa ubutayu

    Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), buvuga ko hadafashwe ingamba zo kugabanya ibicanwa, Igihugu cyazaba ubutayu kubera ko buri mwaka hakenerwa toni 2,700,000 z’ibicanwa, ariyo mpamvu icyo kigo kigenda giha abaturage imbabura zirondereza ibicanwa.



  • Gutekesha ibindi bicanwa bitari inkwi n

    Amashuri n’amaresitora arakangurirwa gutekesha ibicanwa bitari inkwi n’amakara

    Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatandatu (EICV6) bwerekanye ko ibicanwa by’ibanze Umuturarwanda akenera cyane bicyiganjemo inkwi ndetse n’amakara, n’ubwo abakoresha gaz na bo biyongereye.



Izindi nkuru: