Umwaka utaha ibishanga by’i Kigali biratangira gutunganywa nka Nyandungu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko burimo gukorera inyigo ibishanga biri ku buso bwa hegitare 470, kugira ngo hatunganywe mu buryo bwubahiriza ibidukikije, ari na ko hafasha abantu kuruhuka no kwidagadura.

bakoze urugendo banatoragura imyanda mu gishanga cya Car Wash-Rugunga
bakoze urugendo banatoragura imyanda mu gishanga cya Car Wash-Rugunga

Muri Nyakanga uyu mwaka ubwo igishanga cya Nyandungu cyari kimaze gutahwa, nk’ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo, Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ibindi bishanga bitanu by’i Kigali na byo bitahiwe.

Ibi bishanga bizatangira gutunganywa mu mwaka utaha ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, ni icya Masaka, Gikondo, Rwampara, UTEXRWA na Nyabugogo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko buzatunganya ibyo bishanga bwifashishije abashoramari, ndetse hari n’abafatanyabikorwa batangiye kwiyemeza kunganira uyu mujyi, barimo Sosiyete mpuzamahanga ikora ubwikorezi yitwa CMA CGM.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru agira ati "Inyigo zirarangirana n’uyu mwaka (wa 2022), ku buryo mu wutaha tuzaba tumaze kubona za sosiyete zinjira mu gukurikirana no gushyira mu bikorwa uyu mushinga."

Dr Mpabwanamaguru avuga ko muri ibyo bishanga havanywemo ibikorwa birenga 7,000 mu mwaka wa 2019, byari byiganjemo inzu abantu bari batuyemo, inganda n’ibibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.

Umuyobozi wa Sosiyete CMA CGM mu Rwanda no mu Burundi, Mulisa Fred, avuga ko bageneye ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda amafaranga yo guteza imbere ibidukikije, mu rwego rwo kwirinda guhumanya Isi.

Mulisa agira ati "Kugeza ubu hari ibyo twikorera bihumanya Isi tukabikura mu bihugu tubizana muri Afurika kwangiza igice cyacu cy’Isi, ibigo bikora ubwikorezi bikwiye gushyiraho ingamba."

Ati "CMA yafunguye ikigega gifite agaciro ka miliyari imwe n’ibihumbi 500 by’Amadolari ku Isi hose mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gukoresha ibintu bidahumanya Isi, ubariye ku rwego rw’Isi ni amafaranga ahagije kandi ibikorwa bizagera ku Rwanda."

Mulisa avuga ko icyo Umujyi wa Kigali uzabakeneraho haba mu bukangurambaga, mu bitekerezo no gutanga ubushobozi, bazafatanya na wo.

Abayobozi mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abakozi ba CMA bahuriye hamwe ku wa Gatandatu, bizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe gusukura Isi, aho bakoze urugendo batoragura imyanda mu muhanda Kinamba (Car Wash)-Cercle Sportif (mu Rugunga).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kubitunganya ariko hanatekerezwe kubqntu bari bahatuye bimuwe imitungo yqbo ihawe agaciro ariko ntibabwa ingurane bemerewe ubu barasembera hirya no hino mugihugu kandi tuziko leta yo nkumubyeyi igeraheza igashakira amacumbi abatayafite ariko ubu hakaba hari ikibazo cyabimuwe mubishanga bakaba badafite aho baba nyamara bari bahafite murakoze.

Kameya Jeandamour yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Nibyiza kubitunganya ariko hanatekerezwe kubqntu bari bahatuye bimuwe imitungo yqbo ihawe agaciro ariko ntibabwa ingurane bemerewe ubu barasembera hirya no hino mugihugu kandi tuziko leta yo nkumubyeyi igeraheza igashakira amacumbi abatayafite ariko ubu hakaba hari ikibazo cyabimuwe mubishanga bakaba badafite aho baba nyamara bari bahafite murakoze.

Kameya Jeandamour yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka