Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko ubwoko bwa gazi buzwi nka R22 bwari busanzwe bukoreshwa mu mafirigo butakemewe mu Rwanda kuko bwangiza ikirere, ahubwo Abanyarwanda bagakangurirwa gukoresha ubundi bushya buzwi nka R600A.
Ubushakatsi bwakozwe ku bijyanye n’imiterere y’ibirunga, imicikire y’imigabane ishobora kuzaba mu kiyaga cya Kivu hamwe n’ingaruka z’imitingito ikunze kugira ingaruka ku Rwanda n’akarere bugaragaza ko nta ngaruka imitingito no kuruka kw’ibirunga byagira ku Kivu.
Abakozi b’ikigo ABAKIR (Authorite du Bassin du Lac Kivu et de la Riviere Rusizi ) gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uburundi na Congo bakoreye inama mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kugirango bahurize hamwe ibitekerezo n’imbaraga bigamije kubungabunga umugezi wa Rusizi n’ikiyaga cya Kivu.
Nubwo bishyize hamwe bagamije guca akajagari mu bucuruzi bw’amakara, abakora uyu mwuga mu isoko rya Nyagatare batangaza ko babangamiwe n’ababavangira bayazerereza mu ngo.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo, tariki 26/09/2013 hafunguwe ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije (KCCEM) mu karere ka Nyamagabe.
Mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi mu karere ka Karongi hagiye gucukurwa ikimoteri kigezweho kizajya gikusanyirizwamo imyanda yose iva mu mirenge 13 igize akarere kizatwara amafaranga asaga miliyoni 26.
Ibi yabitangarije mu nama yabereye mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu, tariki 20/09/2013 yari igamije gusobanura ibikorwa by’uyu mushinga muri ako karere.
Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zibuze inkwi zo guteka ibyo kurya ziba zahawe n’umuryango wita ku mpunzi HCR zafashe icyemezo cyo kujya hanze kwishakira inkwi zo guteka.
Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) ifatanije na Police bafashe ingamba zo gukumira inkangu zatewe n’amazi aturuka mu nkangu ya Gihembe iherere mu karere ka Gicumbi.
Ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije mu nkengero z’inkambi ya Gihembe iri mu karere ka Gicumbi ngo kigomba gufatirwa ingamba byihuse kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abatuye muri iyo nkambi mu kaga ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo.
Mu gihe hamwe na hamwe mu karere ka Nyabihu hakigaragara iyangirika ry’ibidukikije mu buryo butandukanye kandi ahanini abaturage bakabigiramo uruhare rukomeye, kuri uyu wa 03/09/2013 ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukije REMA cyongeye kwibutsa abashinzwe ibidukikije muri aka karere inshingano zikomeye bafite mu (...)
Abanyamakuru bo mu Rwanda no mu Burundi barahamagarirwa gukangurira abaturage guhindura imyumvire ku mihindagurikire y’ibihe n’ihungabana ry’ibidukikije.
Impuguke mu bijyanye n’umutungo kamere ziteraniye i Kigali, kuva kuri uyu wa 21/08/2013, zarebeye hamwe uburyo hashyirwaho ikarita imwe yo kurengera no gucunga umutungo kamere.
Abatwika amakara mu karere ka Ngororero barasabwa gukoresha uburyo bugezweho budatwara inkwi nyinshi ndetse ntibyangize ikirere.
Ibigo bishinzwe gutsura ubuziranenge mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba biteraniye i Kigali mu rwego rwo kwigira hamwe uko hashyirwaho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’ibihingwa mu kubibyaza ingufu. Gusa haracyari ikibazo cyo kumenya niba ibihingwa bizatanga ingufu mu gihe bitanahagije mu gutunga abantu.
Minisitiri w’umutungo kamere, Sitanislas Kamanzi, aratangaza ko kubyaza umusaruro umukandara w’ishyamba utandukanya abaturage na pariki y’igihugu ya Nyungwe (buffer zone) bizatanga inyungu ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange, ndetse n’abaturage bahaturiye by’umwihariko.
Imwe mu migezi yo mu karere ka Muhanga cyane cyane yo mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro itangiye gusiba, kubera ubu bucukuzi bukorwa mu kajagari bikangiza ibidukikije.
Bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’ibidukikije, ingufu n’iterambere, yateguwe n’ishuri rikuru ry’Abalayiki b’abadivantisiti (INILAK), bemeza ko ibidukikije byangiritse bishobora gusubiranywa, aho ngo biteze kubona ibitekerezo byafasha gushyiraho ingamba nshya mu kubirengera.
Mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, abakangurambaga bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara bahuguwe n’umushinga R.D.I.S kukurengera ibidukikije hibandwa ku mikoreshereze myiza y’ubutaka no kubyaza umusaruro amazi y’imvura bayafata bakayavomeza imyaka mu gihe cy’izuba.
Gahunda yiswe “Foret Modele” ngo ni gahunda igamije guhuza ibitekerezo by’abantu batandukanye ku bijyanye n’uko babana n’umutungo kamere, bawubyaza umusaruro kandi batawangiza. Ku buryo n’abazabaho nyuma bazasanga uwo mutungo uhari kandi utarangiritse.
I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ihuje impuguke ziturutse hirya no hino ku isi ziga ku mihindagurikire y’ikirere n’uburyo itabangamira iterambere ry’ibihugu bya Afurika bikiri kwiyubaka mu bukungu.
Mu gihe imirimo yose ijyanye no kubaka ndetse n’amamashini atunganya imyanda ikabyazwa ibibiriti bya brike ndetse n’ibindi yahageze, uruganda rubyaza umusaruro imyanda ikurwamo ibindi rugiye kumara umwaka rwuzuye ariko rudatangira gukora.
Bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije mu karere ka Nyabihu harimo icyo kudafata amazi amanuka ku mazu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bukorwa muri tumwe mu duce tw’aka karere.
Abakozi ba Minisiteri y’umutungo kamere bari kumwe n’itsinda ry’Abongereza bashaka gutangiza umushinga wo kubungabunga amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati mu karere ka Rutsiro, basuye iryo shyamba tariki 10/07/2013, bagamije kureba uko rimeze n’aho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bugeze buryangiza kugira ngo (...)
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko iyo ntara yifuza kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara mu rwego rwo kubungabunga amashyamba no guhangana n’ubutayu bwakunze kwibasira bimwe mu bice by’iyo ntara.
U Rwanda nk’igihugu gihagaze neza mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu kurinda ibishaga, guhera kuri uyu wa mbere tariki 08/07/2013, rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku buryo byarushaho kubungabungwa ariko bikanatanga umusaruro bitangijwe.
Amarebe ntikikiri icyatsi gihangayikishije abaturage bo mu karere ka Bugesera baturiye ibiyaga kuko ubu ahubwo icyari ikibazo kuri ubu gisigaye ari igisubizo kuribo.
Urwego rushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Gatsibo ruvuga ko abakora umwuga w’ububazji bo muri aka Karere batema ibiti bakoresha mu mwuga wabo ku buryo butemewe n’amategeko.
Ku bufatanye bw’umuryango The Aspinall Foundation, isosiyete kabuhariwe mu bwikorezi DHL yatwaye ingagi ziri mu miryango icyenda izivana ahitwa Port Lympne Wild Animal Park, Kent izigeza muri parike y’igihugu cya Gabon yitwa Batéké Plateau National Park.
Kubera ukuntu Abanyekongo bakunda kuza kugura amakara mu karere ka Rusizi, ngo abaturage babyishinze bagakomeza gutema ibiti bivamo ayo makara, akarere kazahinduka ubutayu mu minsi mike.