Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) kivuga ko gihangayikishijwe n’iyangizwa ry’ibidukikije ndetse n’umwanda ukigaragara hamwe na hamwe haba ku misozi n’ahantu hahurira abantu benshi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) gisanga kwita ku gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatwa ari kimwe mu bizihutisha gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gusana ibyangijwe, abakozi bafite ibidukikije mu nshingano na za komite z’ibidukikije ku nzego zitandukanye bakaba basabwa kongera (...)
Umuryango Rwanda Green Initiative wiyemeje kubungabunga ibidukikije no gushaka ibisubizo byiza ku ngaruka z’ihindagurika ry’ibihe mu Rwanda wifashishije cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo mbaraga z’igihugu.
Abaturage bo mu Kagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga bahana imbibi n’umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko bafite ikibazo cyo kwangirizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubwo kuri uyu wa kane tariki 16/10/2014, hatangizwaga umushinga PAREF igice cya Kabiri, Umuyobozi w’uwo mushinga, Habimana Claudien yatangaje ko bazatera amashyamba ku misozi ya Leta n’iy’abaturage ku buso bwa hegitare 3500 mu gihe cy’imyaka ibiri umushinga uzamara.
Bitewe n’uko umugezi w’Umukunguri wakundaga kurengera imirima, abahinzi biyemeje gutera imiseke n’imbingo ku nkengero zawo kugirango birinde isuri ibatwarira ubutaka bahingaho umuceri. Kuri ubu barishimira ko bagize uruhare mu ukumira Ibiza.
Abaturage bo mu mudugudu wa Muyebe mu kagari ka Ruhango umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, baruhutse kujya kuvoma amazi bakoze urugendo rwa kilometero 3, kubera ko bafashijwe gufata no gutunganya amazi yo ku bisenge by’inzu zabo.
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014, mu gihugu cya Nigeriya mu murwa wacyo Lagos, bakoze umunsi wo kugendesha ibinyabiziga batavuza amahoni mu rwego rwo gukangurira abatwara ibinyabiziga kugabanya amajwi yabyo yangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yavuye mu ibarura ry’abaturage riheruka igaragaza ko 93% by’abatuye akarere ka Ngororero bakoresha ibituruka ku bimera mu gucana no muyindi mirimo isaba umuriro, naho 7% gusa nibo bagerageza gukoresha ubundi buryo burimo ingufu za biyogazi, amashanyarazi n’ibindi.
Imiryango 210 ituye mu mudugudu wa Muyebe mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga yagejejweho ingufu za biyogazi mu kurengera amashyamba no kwirinda indwara zituruka ku buryo gakondo bwo gucana no kubonesha munzu.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke babimburiye abandi gukoresha Biyogazi, bemeza ko nyuma yo kumenya akamaro kayo batumye barushaho kurengera ibidukikije kuko ntawugihangayikishwa no gushakisha inkwi zo guteka.
Ikigega Nyarwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga igamije gurengera ibidukikije (Green Fund), gifite intego yo gufasha u Rwanda kuba igihugu cybahiriza amahame y’ibidukikije gifasha abaturage gukora imishinga irengera ibidukikije iakanabafasha kwiteza imbere.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kirasaba abaturage bo mu karere ka Burera batuye mu birwa biri mu kiyaga cya Burera kwimuka bakajya gutura hakurya y’ikiyaga kuko aribwo bazagerwaho n’iterambere mu buryo bworoshye.
Olivier Usengimana w’imyaka 30, umuveterineri wiyemeje kurengera ubwoko bw’inyoni buzwi nk’imisambi, yabiherewe igihembo mpuzamahanga cya Rolex gifite agaciro ka miliyoni zirenga 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyine n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera batangije ku mugaragaro umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Burera bakikiza inkengero zacyo amaterasi ndinganire ndetse n’imirwanyasuri.
U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurinda akayungirizo karinda izuba, uyu munsi wizihizwa buri mwaka tariki 16 nzeri abantu bagakangurirwa kwirinda ibikorwa bihumanya ikirere.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yasuye inzu y’ingoro y’ibidukikije yuzuye mu Karere ka Karongi maze asaba ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka igomba kuba yarafunguwe ku mugaragaro igatangira imirimo yayo.
Umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kibaya ya Kongo (PACEBCO) washyikirije Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) ibikoresho bitandukanye byo gufasha abakozi ba pariki mu kazi kabo ka buri munsi.
Abaturage bo mu mirenge ya Ngeruka, Mareba, Musenyi na Mayange mu karere ka Bugesera, baravuga ko biteze inyungu ku kiyaga cya Cyohoha ya ruguru nyuma y’uko kizaba cyamaze kuvanwamo ibyatsi birimo amarebe, byatumaga amazi agabanuka kandi akaba mabi, bikanatuma umusaruro w’amafi uba mucye.
Uretse kubungabunga ibidukikije, guha benshi imirimo no korohereza Abanyarwanda ku bicanwa ngo koperative Nyagatare Environment Protection Cooperative (NEPCO) ni igisubizo mu kubungabunga isuku no kurinda ubutaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirasaba abaturage barutiye igishanga cya Rugezi kukibungabunga bakagifata neza kuko gifite akamaro gakomeye Abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange.
Kuba ishyamba rya Leta ry’ibisi bya Huye rikomeje kwangirika byatumye inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yongera gusaba ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo iri yangizwa rihagarare.
Umushinga RBV3CBA wo mu kigo k’igihugu cy’umutungo kamere mu Rwanda, uje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu mu turere twa Nyabihu na Musanze. Ibikorwa by’uyu mushinga bikazakorerwa mu mirenge 8, harimo 7 yo mu karere ka Nyabihu n’umurenge 1 wo mu karere ka Musanze.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugira uruhare mu bikorwa byo gufata neza amazi akoreshwa mu kuhira imirima y’ibishanga, ntigatererane abafatanyabikorwa bako, kuko bo igihe kigera bakigendera bya bikorwa bikongera bikangirika.
Imigano yera cyane cyane mu bibaya hafi y’amazi ni kimwe mu gihingwa bigaragara ko cya cyakwera mu Karere ka Musanze mu bice byegereye ibirunga. Ngo yitaweho igahingwa ku bwinshi yakoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi n’ibindi, amashyamba agasubira.
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Ngororero batangiye gahunda yo gukoresha uburyo bwo gucana badakoresheje ibikomoka ku biti abandi bitabira gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa mu kugabanya imbogamizi zo kubura inkwi.
Nyuma y’aho abaturage bo mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kubungabunga ibidukikije hagashyirwaho za karabu (clubs) z’ibidukikije mu nzego z’ibanze ndetse na komisiyo ishinzwe gusuzuma uko ibidukikije bibungabunzwe ku rwego rw’akarere, imbuto z’ibikorwa mu kubungabunga ibidukikije zikomeje kugaragara.
Abakoresha n’abacuruza gazi zo mu bwoko bwa R22 zikoreshwa mu mafirigo no mu ntangamahumbezi (Airconditions), barasabwa kuzihagarika kuko zangiza akayungirizo k’izuba kagabanya ubukana bw’izuba ndetse iyo myuka ikanatera imihindagurikire y’ikirere.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Rose Mukankomeje, atangaza ko ibishanga by’u Rwanda byagiye bibangamirwa n’uko Leta zabanje zarekaga abantu bagatura mu bishanga bakanabikoresha uko bashatse.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kiratangaza ko igice cy’u Bugesera gishobora kutazoroherwa n’amapfa mu gihe kiri imbere niba ibihe bikomeje kutaba byiza. Ibi ngo biterwa n’imiterere y’aka karere n’uburyo imvura igenda ibura muri rusange.