Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yitegura imikino ibiri ya Benin ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe k’Isi cya 2026, yahagurutse mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere, tariki 03 Kamena 2024, yerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire ahazebera umukino wa mbere uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Benin.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Real Madrid yatangaje Umufaransa Kylian Mbappé nk’umukinnyi wayo mushya kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Ikipe ya Mako Sharks yegukanye irushanwa ryo koga rya Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship isanzwe inategura ryakinwe ku nshuro ya kabiri hagati ya tariki 1-2 Kamena 2024.
Amakipe ya APR mu cyiciro cy’abagore na Police mu cyiciro cy’abagabo yegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Azomco Basketball Club isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Roba Industries.
Ikipe ya APR Handball Club yegukanye Igikombe cy’irushwanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 (GMT2024) itsinze ikipe ya Police Handball Club yari ifite iki gikombe ibitego 24-22 naho mu bagore ikipe yo mu gihugu cya Uganda yitwa Three Stars HC yegukana Igikombe nyuma yo gusoza imikino yose ifite amanota 12.
Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) ndetse n’ayo mu kigo cya gisirikare gitangirwamo amasomo y’ibanze gihereye I Nasho mu karere Kirehe (BMTC Nasho), ari mu makipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball, Ruhago ndetse na Volleyball mu irushanwa ryo (...)
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’uturere 30 tw’u Rwanda, hagaragara ubutumwa bukangurira buri mugore wese kwitabira siporo idasanzwe, muri slogan igira iti “Siporo ni ubuzima, Abagore twagiye” iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Wembley mu Bwongereza ibitego 2-0.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushanwa rya BAL 2024 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu itsindiye Al Ahly Ly yo muri Libya muri BK Arena amanota 107-94.
Kuri uyu wa gatandatu no cyumweru i kigali mu Rwanda, harabera irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa volleyball mu Rwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunya-Maroc Youssef Rharb
Marie Claire Kanyamibwa wahoze akina umukino w’intoki wa Basketball, uyu munsi akaba ari umutoza, avuga ko basketball imaze gutera imbere kandi irimo amahirwe menshi ugereranije n’imyaka yo hambere.
Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelloti yatangaje ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid azahita asezera ku mwuga wo gutoza.
Ikipe ya Patriots Basketball Club isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya ushobora no kuyisigira inyubako yayo bwite yo gukiniramo (Gymnasium).
Umunyabigwi mu mukino wa Tennis Rafael Nadal w’imyaka 38 ukomoka mu gihugu cya Espagne, bwa mbere mu mateka ye yatsindiwe ku mukino wa mbere, muri Rorand-Garros kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024.
Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona 2023-2024, biteganyijwe ko muri iki cyumweru itangira gufata bimwe mu byemezo by’ingenzi birebana no gutegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 izahagarariramo u Rwanda muri CAF Champions League.
kuri uyu wa Kabiri , tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDP)
Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi.
Ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye andi makipe abiri yageze muri 1/2 cya BAL 2024, aho Rivers Hoopers yasezereye US Monastir naho Petro de Luanda isezerera AS Douanes.
Amakipe ya APR abagabo n’abagore yegukanye shampiyona nyuma y’imikino ya kamarampaka yasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2024.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Bizimana Djihad usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Ukraine mu ikipe yitwa Kryvbas KR, avuga ko yashimishijwe no kuba ikipe ye yarabonye itike yo gukina imikino ya Europa League ndetse ko bizaha ishusho nziza Igihugu cy’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi, Torsten Spittler yatangaje byinshi birimo imyiteguro y’imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, anatangaza byinshi kuri rutahizamu Ani Elijah.
Kuri iki Cyumweru, nk’uko byari byitezwe Nkurunziza David yatorewe kuba Perezida wa Kiyovu Sports mu nama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali igatangira 15h50.
Mvukiyehe Juvénal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yangiwe kwinjira ahari kubera inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’iyi kipe yitezwe gutorerwamo ubuyobozi bushya.
Nubwo hari hategerejwe ko kuwa Gatandatu aribwo igikombe gishobora kubona nyiracyo muri volleyball, haba mu bagore ndetse n’abagabo ntabwo ariko byagenze kuko amakipe yakomeje kwihagararaho bategereza umunsi wa nyuma.
Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’abagore ya Scandinavia yo mu Karere ka Rubavu yahagaritswe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kutitabira amarushanwa.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe imikino ibiri yo gushaka uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irushanwa rya BAL 2024 iri kubera muri BK Arena, aho yasize US Monastir izakina na Rivers Hoopers mu gihe AS Douanes izakina na Petro de Luanda.
Ikipe ya Manchester United yegukanye igikombe cya FA Cup 2023-2024 itsinze Man City ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.