Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba abaturage kwihutisha ihinga kubera iki gihembwe kizagira imvura nke.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi, RYAF, buruhamagarira kwitabira imirimo y’ubuhinzi, rukabyaza umusaruro amahirwe ari muri urwo rwego kugira ngo rurusheho kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ibikorwa byo kuhira, Hitayezu Jerome, avuga ko ibiyaga bihangano byifashishwa mu kuhira umuceri byasibye bizatangira gukorwa umwaka utaha ariko n’amakoperative y’abahinzi akangurirwe kujya asana ibyangirika hakiri kare kuko iyo bitinze (...)
Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare batewe impungenge n’umusaruro w’umuceri ushobora kuba muke kuko hari abataratera imbuto kubera kubura amazi awuhira bitewe n’uko ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyasibye ndetse n’ingomero za Karungeri na Ngoma zidakora kubera impamvu zitandukanye.
Abahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Rubavu barishimira ko babonye uburyo butuma no mu gihe cy’impeshyi babasha kongera umusaruro.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ibihingwa, Jean Claude Izamuhaye, avuga ko iki gihembwe cy’ihinga 2025 A, ubuso buzahingwa bwiyongereyeho 10% ugereranyije n’ubwahinzwe igihembwe cy’ihinga gishize.
U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku ikoranabuhanga ritandukanye ryifashishwa mu buhinzi, hagamijwe kongera umusaruro wabwo bityo ikibazo cy’inzara yugarije abatari bake ku Isi kikaba cyakemuka.
Abaturage bo mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi, guhabwa ibisambu byahawe abikorera bakaba batabibyaza umusaruro bakabihinga.
Abitabiriye imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Agrishow) ryabaga ku nshuro ya 17, barasaba ko bajya bagira igikorwa kiribanziriza (Mini Agrishow) bajya bamurikiramo ibikorwa byabo mu rwego rwo gutegura imurikabikorwa nyirizina rya Agrishow.
Abayobozi bo hirya no hino ku Isi, abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bagiye guhurira mu Rwanda mu nama ngarukamwaka yiga ku iterambere ry’ibiribwa muri Afurika (Africa Food Systems Forum) izaba guhera tariki 2 – (...)
Abahinzi bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko biteze inyungu mu mushinga w’ubuhinzi wa gahunda ya Karibone (Carbon Program) uzabafasha guhinga barengera ibidukije binyuze mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Guhera mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hatangiye gukorerwa ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibihingwa bitandukanye bihinduriwe uturemangingo (Living Modified Organisms) mu rwego rwo guhangana n’indwara zibasira ibiribwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) iratangaza ko ikibazo cy’imbuto nziza ku bihingwa bimwe na bimwe kitakiri ikibazo mu Rwanda kuko hatuburirwa izihagije ku buryo bashobora no gusagurira amasoko.
Bamwe mu bahinzi bahinga mu bishanga biherereye mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bamaze gusobanukirwa ingaruka zo guhinga bavangavanga imyaka, kuko bituma umusaruro utaboneka uko wari witezwe ndetse n’ubonetse kuwubonera isoko bikagora.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya 2024 A wiyongereyeho toni zigera hafi ku bihumbi 316.
Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru hari Koperative yitwa UKC (Uruhimbi Kageyo Cooperative) ihinga ikanatunganya ubwatsi bw’amatungo ikoresheje ikoranabuhanga ridakeneye gukoresha ubutaka, ibyo bita ‘Hydroponic Fodder Technology.’ Iyo koperative imaze imyaka hafi ine ikora, yatangijwe n’abiganjemo urubyiruko (...)
Abakora ubuhinzi bifashishije inzira zitandukanye zo kuhira, bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo n’igiciro kiri hejuru cy’umuriro w’amashanyarazi bagasaba ubufasha inzego bireba.
Ephron Bizigira w’i Runga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza ahinga imboga za dodo zikagara ku buryo n’igiti kimwe cyatunga umuryango, kuko zitanga umusaruro mwinshi.
Mu gihe hari abafite ibiti by’imyembe n’ibindi byangizwa n’udusimba tw’utumatirizi bavuga ko bananiwe kuturwanya, umuhinzi witwa Prudence Sendarasi yagaragaje ko kuturwanya bishoboka, ndetse agira inama abandi bavuga ko bananiwe kuturwanya.
Urubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ruvuga ko impamvu bagenzi barwo batitabira ibikorwa by’ubuhinzi cyane harimo imyumvire micye, gutinya guhomba bitewe n’imihandagurikire y’ikirere ndetse n’igishoro kiruta ikiguzi bahabwa ku musaruro.
Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance) yasinyanye amasezerano na Kompanyi itubura imbuto y’ibirayi yitwa Seed Potatoe Fund (SPF-Ikigega), ajyanye no kugeza ku bahinzi imbuto nziza y’ibirayi ifite ubwishingizi.
Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), irasaba abahinzi b’imboga n’imbuto gukorana n’umushinga COMESA-EAC Horticulture Accelerator (CEHA), mu gushaka amasoko mu gihugu no hanze ya cyo, ariko biteguye no kuyahaza.
Abaturage bakorana n’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto, KIIWP, mu Mirenge ya Kabarondo na Murama, barishimira ko watumye ubutaka bwabo bwongera gutanga umusaruro ku buryo ubu batangiye kwiteza imbere nyamara mbere bari abakene.
Abahinzi b’icyayi baratangaza ko bagifite imbogamizi bahura nazo zirimo ifumbire ihenze ku isoko bakifuza ko hakorwa ubuvugizi mu rwego rwo kuborohereza bakabona nkunganire bikabafasha kurushaho gutanga umusaruro uhagije.
Ibireti ni igihingwa gikomeje kwitabirwa na benshi, aho gitanga inyungu zitaboneka ku bindi bihingwa, dore ko ngo no ku masoko mpuzamahanga ibireti by’u Rwanda biri mu bikunzwe aho n’ibiciro bikomeje kuzamuka, ikilo kikaba kirimo kugura agera ku 1300 Frw.
Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga(AFD) kibinyujije mu Ishami ryacyo ryitwa Proparco, cyatanze inguzanyo y’Amadolari ya Amerika Miliyoni 10 (aragera ku mafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 13), akaba yagenewe abahinzi bato basanzwe bafashwa n’Umuryango One Acre Fund-Tubura.
Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) hamwe n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi, One Acre Fund-Tubura, byiyemeje kongera ibikorwa remezo byo kumisha imyaka hadashingiwe ku zuba, kuko hari ubwo ritabonekera igihe.
Abahinzi b’ibireti bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, bahawe ubwasisi bwa Miliyoni 17,630,000Frw, mu rwego rwo kubashimira uburyo bazamuye ubuhinzi bw’ibireti mu gihembwe cy’ihinga cy’umwaka ushize.
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Byabihu, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho byifashishwa mu kwanikaho umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo, bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho kuwubungabunga no kuwurinda kwangirika, bityo ireme n’ubwinshi bwawo birusheho kuba ibifatika.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hakenewe gukuba kabiri ubwanikiro bafite hagamijwe gufata neza umusaruro, kuko ubuhari ubu bufite ubushobozi bwo kumisha nibura 30% by’umusaruro wose uboneka mu gihembwe kimwe cy’ihinga.