Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaje ko batanyuzwe n’igiciro fatizo cy’umuceri udatonoye giherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Ni igiciro inganda zitunganya umuceri zitagomba kujya munsi zigurira umuhinzi umusaruro we.
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ibiciro fatizo bishya by’umuceri udatonoye, aho ku kilo kimwe hiyongereyeho Amafaranga y’u Rwanda ari hasi cyangwa hejuru gato ya 120, ugereranyije n’ibiciro byaherukaga mu gihembwe cy’ihinga 2022 B.
Umusore witwa Kidamage Jean Pierre wo mu Karere ka Nyagatare, akora ubuhinzi bw’amasaro, bigaragara ko butamenyerewe mu Rwanda, ariko bukaba bumwinjiriza amafaranga, gusa akagira ikibazo cy’amasoko, agasaba ababishoboye kubimufashamo bityo yiteze imbere afashe n’abandi.
Ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022 abahinzi b’icyayi mu Rwanda bongeye guhura bizihiza umunsi wahariwe umuhinzi w’icyayi, nyuma y’igihe badahura kubera icyorezo cya Covid-19, baganira ku cyateza imbere umurimo wabo.
Amezi atatu arashize abatuye Akarere ka Rubavu bahedwa ku musaruro w’ibitunguru, uboneka mu Mirenge ya Busasamana na Mudende, none hiyongereyeho n’uw’amashu nawo bavuga ko batizeye kubonera isoko, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo hari umushinga iteganya gukora wakemura icyo kibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kigiye gutangira gukoresha udukoko twiswe ‘inshuti z’abahinzi’ dufasha mu kurwanya nkongwa idasanzwe, ibangamiye cyane abakora umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori, kuko itubya umusaruro.
Mu nama y’iminsi itatu yateraniye i Kigali kuva tariki 7 kugera tariki ya 9 Ukuboza 2022 ihuje abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, basabye Guverinoma z’ibi bihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo barwanye ikibazo (...)
Abaturage bo mu Midugudu yo mu Kagari ka Nyagashanga n’utundi Tugari bihana imbibi two mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare, bagaragaza impungenge batewe n’udusimba tuba mu butaka tumeze nk’iminyorogoto, tubangiriza imyaka.
Abatuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe bifuza uwabafasha kwikorera pepiniyeri y’ingemwe z’imbuto kuko ngo ari byo byababashisha kubona ingemwe ku rugero bifuza.
Mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru hari abahinzi b’icyayi bavuga ko uko bagenda bongera ubuso gihinzeho ari na ko bagenda babura abasoromyi babigize umwuga. Augustin Rwagasana, ni umwe muri bo. Amaze imyaka ibiri agiteye, kandi cyatangiye kumuha umusaruro kuko hegitari imwe na are 20 afite itamuburira ibihumbi (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arasaba abahinzi bahawe ifumbire ntibayikoreshe kuyigarura igahabwa abayikeneye.
Abasoromyi b’icyayi mu mirenge itandatu igihinga mu Karere ka Ngororero, baravuga ko batajya bakinywaho kandi ari bo bagisoroma, kuko kigezwa ku ruganda, kigatunganywa, kigasohoka kijya ku isoko ryo mu mahanga.
Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi rwibumbiye muri RYAF, rurasaba inzego zibishinzwe, ko itegeko rirebana n’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo ryakwihutishwa rigashyirwaho umukono, bityo ibyo bihingwa bikaba byakwemererwa guhingwa mu Rwanda no kujya ku masoko yo mu gihugu, kuko rwamenye ko nta ngaruka bigira ku buzima (...)
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu makoperative atandukanye ahinga ku butaka buhuje, baratangaza ko bishimiye guhabwa ifumbire y’ubuntu yo kubagaza ibigori n’indi myaka, mu rwego rwo kongera umusaruro.
Abahinzi ndetse n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi baremeza ko hakenewe ubumenyi buhagije, ku gukoresha ifumbire cyane cyane iy’imborera mu myaka, kuko igira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa mu Rwanda, baravuga ko kuba hakigaragaramo urubyiruko ruke mu buhinzi bwayo, ari imwe mu mbogamizi zituma umusaruro wayo ukomeza kuba muke.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, buhira imyaka aho bishoboka bakanatera ibiti bivangwa nayo.
Imirenge 59 kuri 95 igize Intara y’Iburasirazuba, ishobora guhura n’amapfa mu gihe imvura yaba ikomeje kubura, nk’uko abayobozi babigaragaje.
Abahinzi b’imbuto bo mu Karere ka Huye binubira udukoko twitwa utumatirizi, twateye mu biti by’imbuto bakaba nta musaruro bakibona, ariko mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), basaba abo bahinzi gukonorera ibyo biti bakanabifumbira, hanyuma bakabitera umuti, kuko ari byo bizabafasha kongera kubona umusaruro.
Abatuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, barifuza ibiti by’imbuto bihagije byo gutera, kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), riratangaza ko imidugararo n’imihindagurikire y’ibihe biri ku isonga mu bikomeje guteza inzara ku Isi, aho abaturage basaga miliyoni 270 ku mugabane wa Afurika bugarijwe n’inzara.
Impuzamashyirahamwe y’abahinzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba iravuga ko ihangayikishijwe no kuba Leta na Guverinoma z’ibihugu bya Afurika bikigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Malabo ibihugu bya Afurika byashyizeho umukono.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiraburira abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, kudakoresha imiti yose ibonetse mu rwego rwo guhangana n’ibyonnyi.
Abahinga mu gishanga cya Cyogo mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko rwiyemezamirimo bahaye ibigori byabo yabasezeranyije kubishyura tariki ya 23 Kanama 2022, ariko bakaba na n’ubu batarishyurwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko igiye gushaka imbuto y’umwimerere y’umuceri wa Basmati wakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, ukongera ugahingwa mu kibaya cya Bugarama ukava kuri hegitare 9 ukagera kuri hegitare 19.
Abahinzi bo hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bazahura n’igihombo batewe no kubura imvura imyaka bahinze ikaba yaratangiye kuma. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko izuba ryamaze kwangiza imyaka yabo mu mirima ku buryo nta cyizere cy’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bizeye muri kino gihembwe cy’ihinga.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwamaze kuganira n’umushoramari, uzabafasha guhinga no kugura igihingwa cya Patchouli.
Hashize imyaka itari mike bimwe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi byaratangiye gukora imbuto z’ibihingwa binyuranye, zihinduriye uturemangingo ari byo byitwa LMO (Living Modified Organisms), bigakorwa bitewe n’icyo bifuza ko iryo koranabuhanga (Biotechnology) rigeraho, abashakashatsi bakemeza ko ibyera kuri ibyo bihingwa (...)
I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, hari abahinzi b’imyumbati bavuga ko bigishijwe kuyihinga mu binogo bamwe bita ibiroba, bikaba bibaha umusaruro batari barigeze banarota, kuko igiti kimwe cyeze neza gishobora kuvaho ibiro 40.