Yezu ashobora kuba ataravutse tariki 25 Ukuboza

Bitabo by’intumwa Matayo, Mariko, Luka na Yohana bivuga cyane ku ivuka rya Yezu nta tariki ihamye bavuga ko Yazu yavukiyeho.Ivuka rya Yezu ngo ryabaye mu gihe cy’itangwa ry’umusoro wari warategetswe n’umwami w’abami w’i Roma Augusto Cesar.

Muri icyo gihe, kimwe n’abandi Yozefu na Mariya, bavuye i Nazareti muri Yudeya berekeza mu mujyi munini wa Betelehemu muri Galileya bagiye gusora, aho niho Yezu yavukiye; nk’uko tubikesha urubuga rwa Internet hebrew4christians.com.

Abantu benshi ku Isi ntibashidikanya ko yavutse, ariko bose ntibemera ko icyo gihe hari tariki 25 Ukuboza.

Hari abavuga ko mbere y’ivuka rya Yezu, kuri iyo tariki bizihizaga ivuka ry’imana yitwa Mithra yari yaramamaye ku ngoma y’abaromani bari barigaruriye agace k’Uburayi bw’uburasirazuba na Aziya y’Uburengerazuba.

Mithra ngo yari ifitanye isano ya hafi n’imana yitwa Zeus. Mu gihe cy’ibiruhuko byo mu bukonje, nibwo hizihizwaga iminsi mikuru y’Imana zitandukanye zo muri itwo duce.

Kuva kuwa 25 Ukuboza ngo byabaga ari ibirori bikomeye cyane, abantu bose baturaga ibitambo, bakaririmbira izo mana zabo, bagacana amatara.

Muri iki gihe i Roma ngo byabaga ari ibicika nabo bizihiza umunsi w’imana yitwa Saturne yasengwaga cyane mu nsengero z’i Roma.

Kwizihiza Noheri tariki 25 Ukuboza byatangiranye n’umwaka 336 nyuma ya Yezu
Imyaka 336 nyuma ya Yezu, aho abaroma bategekaga bari batangiye kwanga ingoma yabo, umwami w’abami Constantine yatekereje ku cyatuma yigarurira rubanda.

Inyigisho z’intumwa za Yezu zari zimaze gukwirakwira no kwamamara muri rubanda, ubutumwa bw’iza bw’uwo mugabo wari waratanzwe n’ingoma y’abaroma ngo apfe bwari bumaze gucengera muri rubanda.

Constantine nawe wari utangiye gucengerwa n’izo nyigisho yigira inama yo guhuza umunsi w’ivuka rya Yezu n’umunsi wari ukomeye mu bemeraga za mana zindi bari batangiye nabo kuganzwa n’abemera ko Yezu yari Kristu umwana w’Imana isumba izo zose.

Byaba ngo byaroroheye Constantine ngo kuko uko byizihizwaga byose ntacyo bahinduyeho, ndetse ngo n’ubu henshi niko bigikorwa.

Benshi ngo ni aha bahera bashidikanya ku itariki 25 Ukuboza ko yaba ari yo koko Yezu w’i Nazareti yavukiyeho.

Icyo ariko abandi bahurizaho si itariki Yezu yaba yaravukiyeho, ahubwo ngo icyo Yezu Kristu avuze ku buzima bwabamwemera kirakomeye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turarashimira Iyo Mutugezaho Amateka Yazu Biramfasha Kumva Umutima Uracye Nabandi Baba Baze NKa Email?

Sinumvayabo Jonathan yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ibyo Marie Josée avuga ni ukuri kutagishwa impaka haba mu Ijambo ry’Imana (Bibiliya), ndetse no mu bitabo by’amateka yizewe. Uyu munsi wa Noneli ukomoka mu baroma ba kera basengaga ibigirwamana, nyuma uriya mwami Constantini arabikirisitura(abigira ibya gikrisitu), ubuyobe bwemerwa butyo n’isi yose. Turabashimye cyane kandi turabakunda, to day.

Intumwa y’ UWITEKA. yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka