Musanze: Imwe mu mishinga minini y’iterambere yaradindiye

Musanze ni Umujyi ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo Mujyi, hakaba hakomeje kuzamurwa inyubako zijyanye n’icyerekezo.

Igishushanyo mbonera cy'inyubako izakorerwamo n'Intara, Akarere n'Umurenge wa Muhoza. Iyi nyubako iri mu zadindiye
Igishushanyo mbonera cy’inyubako izakorerwamo n’Intara, Akarere n’Umurenge wa Muhoza. Iyi nyubako iri mu zadindiye

Imyubakire ivuguruye yakomeje kwiyongera muri uyu mujyi nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi kibonetse muri 2019, inyubako nyinshi z’ubucuruzi zari zisanzwe muri uwo mujyi bikaba byaragaragaraga ko zishaje kandi zitajyanye n’icyerekezo cyawo.

Icyo gihe hashyizweho gahunda yo gusenya inyubako zimwe hakubakwa izigezweho, ariko icyo gihe kubyumvisha bamwe mu bari bafite inzu zishaje muri uwo mujyi bibanza kugorana, kuko batumvaga neza inyungu bazakura mu gusenya inzu zishaje bakubaka inzu ndende.

Habyarimana Jean Damascène icyo gihe ni we wari uyoboye Akarere ka Musanze. Uwo mugabo wari uzi gufata ibyemezo akamenya no kuganiriza abagenerwabikorwa, nibwo yasabye ko zimwe mu nzu zishaje zisenywa, hakubakwa izijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.

Habyarimana Jean Damascène wahoze ayobora Akarere ka Musanze ashimirwa uruhare yagize mu iterambere ry'Umujyi wa Musanze
Habyarimana Jean Damascène wahoze ayobora Akarere ka Musanze ashimirwa uruhare yagize mu iterambere ry’Umujyi wa Musanze

Umwe mu bazamuye inyubako nziza muri uwo mujyi agira ati “Twabagaho mu bujiji tukumva ko inyubako dufite nubwo zishaje zidufitiye akamaro, Meya Habyarimana adukangurira kubaka inzu zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi twabanje kubyanga dusa n’abamurakariye, araduhuza atwereka inyungu zirimo kuri twe no ku gihugu, none inzu ndayujuje ndi kuyora cash”.

Arongera ati “Amafaranga nahabwaga ku bukode mbere yo gusenya nkubaka inzu nziza, ubu ndi gufata ayakubye inshuro 16. Turashimira Meya Habyarimana Jean Damascene watugiriye inama none tukaba tumeze neza”.

Muri icyo cyemezo, hemejwe ko umujyi uvugururwa mu byiciro (phases) bitatu, mu rwego rwo gufasha abacuruzi kutabura aho bakorera.

Uwari Meya Habyarimana ushimwa cyane n’abatuye umujyi wa Musanze ku ruhare rukomeye yagize rwo kuzamura uwo Mujyi, yaganirije abo bacuruzi n’abafite inzu zishaje, abumvisha ko kuvugurura umujyi biri mu nyungu za bose, ari nabwo babyakiriye neza inzu zishaje zitangira gusenywa mu duce tumwe, umujyi uravugururwa.

Zimwe mu nyubako ziri kuzamurwa mu mujyi wa Musanze zigaragaza ko ukomeje gutera imbere
Zimwe mu nyubako ziri kuzamurwa mu mujyi wa Musanze zigaragaza ko ukomeje gutera imbere

Ni umujyi wazamuwemo inzu nshya, aho uwemererwa kubaka ari ufite ubushobozi bwo kuzamura inzu igeretse byibura kabiri, mu cyiciro cya mbere hakaba harubatswe inzu zisaga 30, inzu zubakwa mu cyiciro cya kabiri izirenga 10 zikaba zimaze kuzura.

Imwe mu mishinga y’inyubako zagombaga kubakwa mu mujyi wa Musanze yaradindiye

Nubwo uwo mujyi ukomeje gutera imbere, uko impinduka zikomeza kuba mu bayobora Akarere ka Musanze, ni nako hari imishinga iba yarateguwe n’abayobozi bava mu nshingano, ababasimbuye ntibagaragaze umwete mu gukomeza iyo mishinga minini, kuri ubu igera kuri itandatu ikaba yaradindiye.

Umushinga wo kubaka inzu nini yakira inama mpuzamahanga yiswe ‘Musanze Convention Centre’

Musanze Convention Centre ni umushinga watekerejwe muri 2021, ubwo Akarere kayoborwaga na Nuwumuremyi Jeannine, mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’Umujyi uganwa na ba mukerarugendo.

Ubwo Meya Nuwumuremyi yatangazaga ko hagiye kubakwa Musanze Convention Centre
Ubwo Meya Nuwumuremyi yatangazaga ko hagiye kubakwa Musanze Convention Centre

Ni umushinga wamurikiwe mu nama nyunguranabitekerezo, aho uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yagiriraga uruzinduko muri ako Karere, aganira n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Musanze tariki 08 Mata 2021.

Agaragaza imishinga iremereye Akarere ka Musanze gateganya mu cyerekezo kihaye cy’imyaka irindwi, Meya Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko mu kubaka ibikorwa remezo bikurura ba mukerarugendo, Akarere ka Musanze gafite umushinga w’inyubako nini igenewe kwakira inama ziri mu rwego rwo hejuru, aho yavugaga ko izitwa Musanze Convention Centre.

Ati “Dufite imishinga inyuranye ikubiye mu cyerekezo cy’Akarere cy’imyaka irindwi, irimo umushinga wo gutunganya ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo ku kiyaga cya Ruhondo, icyo kiyaga ntikirabyazwa umusaruro uko bigomba”.

Arongera ati “Hari no kubaka ikigo ndangamuco gikorerwamo ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, tugiye kandi kubaka icyumba mberabyombi gishobora kwakira inama zo ku rwego rwo hejuru, Musanze Convention Centre, ni ko twifuza ko icyo kigo muzabona vuba kizaba cyitwa”.

Muri iyo mishinga itatu yavuze, uwashyizwe mu bikorwa ni umwe w’ikigo ndangamuco cy’urubyiruko cyuzuye gitwaye agera kuri miliyari 1,8 FRW.

Musanze Convention Centre, bateganyaga ko izubakwa mu nkengero z’umujyi mu Murenge wa Cyuve mu nzira yerekeza mu Kinigi (mu Birunga), aho ubuyobozi bw’Akarere bwemezaga ko umushinga ugeze kure, ndetse ngo bamaze no kubona umuterankunga ubakorera igishushanyo mbonera.

Icyo gihe uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari ufite mu nshingano iyo nyubako, yavuze ko hari ibikinozwa mu biganiro bari kugirana na RDB, kugira ngo icyo gikorwa gishyirwe mu ngiro.

Inyubako igenewe ibiro by’Intara, Akarere n’Umurenge

Tariki 11 Nyakanga 2019 nibwo Kigali Today yatangaje inkuru yavugaga ko Guverineri w’Amajyaruguru na Gitifu w’Umurenge bagiye gukorera mu nyubako imwe. Icyo gihe hari hasohotse igishushanyo mbonera kigaragaza inyubako igeretse kane, igiye kubakwa ikazakorerwamo n’Intara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze n’Umurenge wa Muhoza.

Ni igitekerezo cyaje nyuma yo koroshya imirimo yo kubaka ibiro bya buri rwego, aho inyubako y’ibiro by’Akarere ka Musanze itakijyanye n’igihe, ibiro by’Intara bikaba byubatse mu gishushanyo mbonera cy’amahoteri.

Iyi nyubako ihuriweho n'Intara, Akarere n'Umurenge wa Muhoza yari yitezweho koroshya imitangire ya serivise
Iyi nyubako ihuriweho n’Intara, Akarere n’Umurenge wa Muhoza yari yitezweho koroshya imitangire ya serivise

Habyarimana Jean Damascène wayoboraga Akarere ka Musanze, mu nteko rusange ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye n’abaturage bo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, nibwo yamurikiye abaturage uwo mushinga wo kubaka inyubako imwe ihuza izo nzego, abaturage barabyishimira.

Meya Habyarimana akimara kuva mu buyobozi, uwo mushinga wahise uhagarara, aho bitanga amarenga ko utagikozwe, hagendewe ku ivugururwa riri gukorerwa ibiro by’Akarere aho biri guterwa amarangi no kubaka neza imbuga yabyo bigatwara ingengo nyinshi y’imari nk’igikorwa kizaramba, mu gihe n’ibiro by’Umurenge wa Muhoza bikomeje kwitabwaho bisigwa amarangi.

Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri

Undi mushinga wadindiye ni uwo kubaka ikibuga cy’indege cya Ruhengeri, aho abaturiye icyo kibuga bamaze imyaka isaga irindwi barabujijwe kugira ibikorwa by’ubwubatsi bakorera mu bibanza byabo, bamwe binubira uwo mwanzuro aho inzu zari zageze aho zitangira kubasenyukiraho.

Umushinga wo kubaka ikibuga cy'indege cya Ruhengeri waradindiye
Umushinga wo kubaka ikibuga cy’indege cya Ruhengeri waradindiye

Ubuso bw’aho abaturage bari guhabwa ingurane bwari bunini cyane. Abazi icyo kibuga cy’indege, ni kuva kuri icyo kibuga kugera ku muhanda wa kaburimbo ujya mu Kinigi, abo bose bakaba bari barabujijwe kubaka cyangwa gusana inzu zabo, bizezwa ko bazimurwa bagahabwa ingurane.

Bamwe mu baturiye icyo kibuga bamaze imyaka irenga irindwi barabujijwe gusana inzu zabo
Bamwe mu baturiye icyo kibuga bamaze imyaka irenga irindwi barabujijwe gusana inzu zabo

Nyuma y’uko abo baturage bategereje ingurane ngo bimurwe nk’uko bahoze babibabwira, muri iyi minsi nibwo batangiye kwemererwa kubaka, hagasigara metero nke zegereye ikibuga, ibyo bikagaragaza ko uwo mushinga uri mu yadindiye.

Ikiyaga gihangano mu mujyi wa Musanze

Tariki 22 Nyakanga 2020 nibwo Kigali Today yanditse inkuru ivuga kuri icyo kiyaga cyari kubakwa mu marembo y’Umujyi wa Musanze. Icyo gihe ubuyobozi bwagaragazaga ko uwo mushinga ugiye gufasha Akarere gukomeza gufata neza ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu uwo mushinga ntukivugwa kuva aho ubuyobozi bw’Akarere bwari burangajwe imbere na Nuwumuremyi Jeannine buhindukiye.

Bamwe mu bari mu nama yafatiwemo icyemezo cyo guhanga ikiyaga mu mujyi wa Musanze
Bamwe mu bari mu nama yafatiwemo icyemezo cyo guhanga ikiyaga mu mujyi wa Musanze

Ni umushinga wari wizwe na zimwe mu mpuguke mu bijyanye n’ubwubatsi, aho bigaga ku mishinga irindwi, irimo n’ahagiye guhangwa ikiyaga mu marembo y’Umujyi wa Musanze, aho bemezaga ko ari igikorwa remezo cyitezweho byinshi mu gukurura ba mukerarugendo, ariko ibyo bihera mu mpapuro.

Kubaka ibitaro bya Ruhengeri

Umwana wavukiye mu bitaro bya Ruhengeri uwo mushinga wo kuvugurura ibitaro utegurwa, amashuri abanza ayageze hagati, kuko uwo mushinga watangiye kuvugwa mu 2016.

Inyubako z'Ibitaro bya Ruhengeri zigiye gusenywa byubakwe bundi bushya
Inyubako z’Ibitaro bya Ruhengeri zigiye gusenywa byubakwe bundi bushya

Gusa kugeza ubu uwo mushinga uratanga icyizere, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima atangaje ko mu bitaro bigiye kubakwa bikazamurirwa intera mu gutanga serivise nyinshi mu gihugu, harimo n’ibitaro bya Ruhengeri. Abaturage bakomeje kubwirwa ibyo bitaro bakomeza gutegereza bihanganye, mu gihe byakubakwa baba babonye igisubizo.

Kuvugurura Stade Ubworoherane

Ni kenshi abantu bakomeje kugaragaza ko stade Ubworoherane itajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Musanze ukataje mu iterambere ry’ubukerarugendo.

Ni Stade abayobozi b’amakipe atandukanye bakomeje kunenga mu gihe basuye ikipe ya Musanze, ndetse abenshi mu bakinnyi bakahakura imvune zitandukanye.

Gusa mu mvugo yo gutebya, Abafana ba Musanze FC bamwe ntibifuza ko iyo stade yubakwa, kuko ngo ari yo ibaha amanota bakishima dore ko amakipe aza kuhakinira akunze kugorwa n’imiterere y’iyo stade.

Umwe muri bo yabwiye Kigali Today ati “Iyi stade yacu ntidushaka ko bayivugurura, idufasha kubona amanota tukayihonderaho amakipe. Iyo twasuwe nta kipe ipfa kwikura hano. Rayon Sports yo twarayigaruriye burundu, tuyihonda buri munsi, baza gukinira hano batitira”.

Amakipe atsindira Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ni mbarwa
Amakipe atsindira Musanze FC kuri Stade Ubworoherane ni mbarwa

Ibibazo by’iyo stade bizwi neza n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda baherutse kuhakorera ibirori byo kwakira impamyabumenyi zabo, aho bamwe inkweto zabo zahangirikiye.

Umushinga wo kuvugurura iyo stade uvuzwe inshuro nyinshi ariko ntushyirwe mu bikorwa. Ubu amakuru avugwa ni uko hari abaterankunga bashobora gufasha Akarere ka Musanze kubaka indi Stade nshya ijyanye n’icyerekezo.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga iki kuri iyo mishinga yadindiye?

Mu nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice aherutse kugirana n’ Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Urugaga rw’Abikorera muri ako Karere ndetse na bamwe mu bashoramari bakorera muri ako Karere, baganiriye ku ivugururwa ry’Umujyi wa Musanze, akomoza no kuri iyo mishinga yadindiye.

Yavuze ko Ubuyobozi buticaye, aho buri muri batekereza kuri gahunda yo gushaka ibyangombwa byo gutunganya iyo mishinga, mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa remezo, aho yavuze cyane cyane ku nyubako y’ibiro by’Intara, Akarere n’Umurenge, avuga kuri Stade Ubworoherane no ku Bitaro bya Ruhengeri.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Guverineri Mugabowagahunde Maurice

Guverineri Mugabowagahunde yagize ati “Ubuyobozi ntitwicaye, duhora dushishikarira kwihutisha ibikorwa remezo, ejo nari muri MINECOFIN ngaragaza ingengo y’imari twifuza n’ibikorwa bigari twifuza mu Ntara yacu. Ibikorwa remezo ni cyo kintu natinzeho, ariko bizaterwa n’ingengo y’imari Igihugu cyabonye”.

Ku bitaro bya Ruhengeri, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ingengo y’imari yo kubyagura yabonetse.

Ati “Ibitaro bya Ruhengeri, gahunda yaratangiye amafaranga twarayabonye yo kugira ngo ibitaro bishyirwe ku rwego rukuru, icyiciro turimo ni ugushaka aho abarwayi bimurirwa, nitumara kubona uburyo abarwayi bimurwa, ibitaro biratangira kubakwa mu gihe cya vuba, kuko amafaranga yarabonetse”.

Arongera ati “Kandi ntabwo ari ayo kubaka gusa, no kugura ibikoresho bigezweho ndetse no kongera umubare w’abaganga, ibitaro bya Ruhengeri bigiye kugera ku rwego bizaba ari ibitaro bya kabiri mu gihugu nyuma y’ibitaro bya King Faisal, icyo na cyo ni ikintu cyo kwishimirwa”.

Uwo muyobozi yavuze no ku kibazo cya Stade Ubworoherane, aho bateganya kubaka Stade nshya ijyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Musanze.

Ati “Dushaka kubaka stade yujuje ibyo FIFA na CAF bisaba ku buryo yajya iberaho imikino mpuzamahanga mu gihe Stade Amahoro yagize ikibazo, kandi imikino ikomeye yose ntitegetswe kubera i Kigali, i Musanze birazwi ukuntu dukunda umupira w’amaguru, dufite Hoteli zakwakira ayo makipe, dushaka stade rwose yujuje ibipimo bisabwa. Kugeza ubu turatekereza kuyubaka kuri uyu muhanda uva kuri INES, Minisitiri wa Siporo na we aradusura muri iyi minsi”.

Ati “Ntabwo dusaba gusa ko Stade Ubworoherane ivugururwa ahubwo turasaba ko yimurwa, tukubaka Stade yujuje ibyangombwa ishobora kuberaho imikino mpuzamahanga, kandi na Perezida wa Repubulika abidushyigikiyemo, aho byibuze uyu mwaka w’ingengo y’imari itangira mu kwezi kwa karindwi, tuzaba twabonye Stade itangira kubakwa”.

Umujyi wa Musanze uri mu mijyi yakira ba mukerarugendo benshi
Umujyi wa Musanze uri mu mijyi yakira ba mukerarugendo benshi

Yagarutse ku nyubako y’Akarere yagombaga gukorerwamo n’Intara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze ndetse n’Umurenge wa Muhoza, avuga ko uyu mwaka wa 2024 urangira uwo mushinga wamaze gutangira.

Ati “Turifuza ko twabona inyubako igezweho ndetse n’igishushanyo kigeze kure, ku buryo twabona inyubako ikoreramo Intara, Akarere n’Umurenge wa Muhoza, bigakorera mu nyubako imwe igezweho, ibyo twarabisabye, nubwo nsabira uturere tubiri harimo n’Akarere ka Rulindo kari mu manegeka, uyu mwaka kamwe muri two (Musanze-Rulindo) karatangira kubakwa, kiyongera ku Karere ka Burera kari hafi kuzura.

Hashize igihe byemejwe ko muri aka gace k'Umujyi wa Musanze hagiye guhangwa ikiyaga gikurura ba Mukerarugendo
Hashize igihe byemejwe ko muri aka gace k’Umujyi wa Musanze hagiye guhangwa ikiyaga gikurura ba Mukerarugendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka