Hagiye kubakwa ikiyaga gihangano mu marembo y’Umujyi wa Musanze

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kari mu nyigo yo kongera ibikorwa remezo. Mu mishinga ya vuba harimo n’ikiyaga gihangano.

Aha ni hamwe mu hagiye kubakwa ibikorwa remezo
Aha ni hamwe mu hagiye kubakwa ibikorwa remezo

Ibyo byiza nyaburanga bigiye kubakwa mu mujyi rwagati wa Musanze no mu nkengero zawo, byasuwe n’itsinda rigizwe n’inzego zinyuranye mu Karere ka Musanze, n’impuguke mu bijyanye n’ubwubatsi mu cyumweru gishize, aho bikubiye mu mishinga irindwi irimo n’ahagiye guhangwa ikiyaga mu marembo y’umujyi, cyitezweho byinshi mu gukurura ba mukerarugendo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, wari uyoboye ayo matsinda yasuye ubutaka bugiye gukorerwamo iyo mishanga, yavuze ko bikiri mu nyigo aho ubuyobozi bw’ako karere bwizera ko igiye kongera iterambere ry’umujyi wa Musanze.

Basuzumye ahagiye kubakwa ikiyaga
Basuzumye ahagiye kubakwa ikiyaga

Yagize ati “Imishinga igeze muri irindwi twagiye turebaho uyu munsi, dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye ikiri mu nyigo izatugeza kuri byinshi. Icya mbere izazamura imibare ya ba mukerarugendo baganaga aka karere, izatanga n’akazi kanyuranye ariko izahindura n’isura y’umujyi wa Musanze ku buryo izagira ingaruka nziza mu iterambere”.

Yamaze impungenge abaturage bose batuye ahazakorera iyo mishanga, aho yemeza ko nta muturage uzahohoterwa cyangwa ngo ahendwe ku ngurane bazabaha, dore ko bazanahabwa umwanya bagatanga ibitekerezo muri ibyo bikorwa.

Ati “Twabamara impungenge kuko nta muturage w’Umunyarwanda ujya wimurwa ku gahato, iterambere rije habaho gahunda yo kumubarira hakabaho gahunda yo kumuha igihe akaba yakwimuka, kandi ikindi twabamenyesha ko turi mu nyigo.

Isoko ry'ibiribwa rya Musanze na ryo rizubakwa kijyambere
Isoko ry’ibiribwa rya Musanze na ryo rizubakwa kijyambere

Mu gihe iyo mishanga izaba imaze kwemezwa, hazabaho kongera kwegera inzego zitandukanye zirimo n’abaturage, kugira ngo tubaganirize babarirwe babone ingurane. Ariko abantu bakwicara batuje rwose”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today batuye ahagiye gukorerwa iyo mishinga, bavuze ko kubaka ibyo bikorwa remezo aho batuye babyakiriye neza kuko bashyigikiye iterambere ry’igihugu.

Nyirakarire Françoise utuye ahagiye kubakwa ikiyaga gihangano, ati “Twabyakiriye neza kuko natwe dushyigikiye iterambere ry’umujyi wacu. Hariya bagiye kubaka ikiyaga ni ho ntuye kandi mpafite n’ibikorwa. Ibikorwa bifitiye Leta n’abaturage akamaro ntabwo twabirwanya, ntabwo mbabajwe n’uko batwimura ngo bubake ibifitiye inyungu igihugu kuko ni ahantu nyaburanga”.

Itsinda rishinzwe gusuzuma iyo mishinga ryasuye uduce tunyuranye tugiye kubakwamo ibikorwa remezo
Itsinda rishinzwe gusuzuma iyo mishinga ryasuye uduce tunyuranye tugiye kubakwamo ibikorwa remezo

Rubayiza Fidèle ati “Mu iterambere ry’umujyi, iyo hagiye kubakwa igikorwa rusange nta wakirwanya, bizongera ubukerarugendo kuko uyu mujyi wa Musanze wunganira Kigali, ukaba umujyi w’ubukerarugendo uganwa n’abantu benshi”.

Iyo mishinga irindwi igiye gukorerwa mu mujyi wa Musanze mu gihe cy’imyaka itanu, mu rwego rwo kongera ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, irimo kuvugurura agakiriro, guhanga ikiyaga mu mujyi hagati, gukora inzira z’abanyamaguru zijyanye n’igihe, kubaka inzu mberabyombi y’inama ku muhanda ugana mu Kinigi, kubaka isoko ry’ibiribwa n’ibindi.

Ni imishinga izakorwa ku bufatanye na LODA n’isosiyete ya Urban Economic Development Initiative (UEDI) yo mu kigo cy’Ababiligi cyitwa ENABEL, aho iyo mishanga izatwara agera kuri miliyoni 20 z’amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Visi Meya Andrew Rucyahana Mpuhwe (wambaye ikoti) yereka bamwe mu bayobozi ahazubakwa ibikorwa remezo
Visi Meya Andrew Rucyahana Mpuhwe (wambaye ikoti) yereka bamwe mu bayobozi ahazubakwa ibikorwa remezo

Hateganyijwe ko imishinga yo kongera ibikorwa remezo izakorerwa mu turere dutatu aritwo Musanze, Rwamagana na Rubavu, aho izatwara miliyari 30 z’amayero nk’uko byavuzwe na MATTIAS Piani, ukuriye UEDI ishinzwe kubaka ibyo bikorwa remezo.

Avuga ko muri iyo mishanga hazakenerwa ibikoresho binyuranye bikomoka mu Rwanda birimo amabuye, imigano n’ibindi, kandi mu gushyira mu bikorwa iyo mishanga hakazifashishwa n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru y’ubumenyi ngiro anyuranye mu Rwanda (IPRCs).

Ati “Mu kubaka ibyo bikorwa remezo tuzifashisha ibikoresho binyuranye bikomoka mu Rwanda, navuga amabuye, imigano n’ibindi. Tuzakorana na za IPRCs, mu rwego rwo gutanga imirimo ku banyeshuri biga ubumenyi ngiro”.

Bakoze urugendo shuri basura ahantu hanyuranye hazakorerwa iyo mishinga
Bakoze urugendo shuri basura ahantu hanyuranye hazakorerwa iyo mishinga

Eng. Consolation Tuyishime, Ushinzwe iterambere ry’imijyi mu Kigo gishinzwe gufasha Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA), yavuze ko iyo mishinga izakorwa mu byiciro binyuranye, aho avuga ko gusura iyo mishanga byari igikorwa cy’intangiriro mu rwego rwo kuyikorera imenyekanisha, hakazakurikiraho uburyo bwo kwiga ingengo y’imari izakoreshwa kuri iyo mishanga.

Avuga ko iyo mishinga izubakwa hagendewe ku buremere bwayo mu kuzamura iterambere ry’umujyi wa Musanze Ati “Berekanye imishinga myinshi iteganya gukorwa ariko mu gutoranywa uko izashyirwa mu bikorwa hazagenderwa ku mishanga izagaragara ko irusha indi mu kwihutisha iterambere ry’umujyi wa Musanze.

Urugero, nka kiriya kiyaga kizahangwa kiri muri imwe mu mishanga irindwi akarere kerekanye y’ingirakamaro cyane, ariko ni tugenda tukicara ushobora gusanga ingengo y’imari ihari ishobora gutunganya imishinga ibiri cyangwa itatu, ni ho uzasanga hari imishinga izategereza gutunganywa mu kindi cyiciro”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Musanz, Turatsinze Straton, arasaba abaturage batuye ahazubakwa iyo mishanga kumva ko ari ingirakamaro kuri bo.

Ati “Abaturage dukwiye kumva neza ko iterambere rigiye kuza ari iryacu, tukagenda twigomwa bimwe, nko guhabwa ingurane ntuce ibya mirenge, ahubwo ugaca make wumva ko icyo kintu kizakugirira akamaro”.

Musanze ni umwe mu mijyi irindwi yunganira uwa Kigali, aho ibikorwa by’ubukerarugendo ari byo byiganje muri ako gace, ahari Hotel yitwa Bisate igaragara ku rutonde rwa Hoteli 100 nziza ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mu mishinga yindi Akarere ka Musanze kazongera gutekereza nibishoboka bazubaka long point nko hafi ya BNR

Alias umukobwa wa Bikira Mariya yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Abahatuye bagomba guhabwa ingurane ikwiye naho ibyo kuvugango borohereze reta siki biri ubuse umuntu azaba yarijokoye yubaka avunika maze bamuhe intica ntikize bazabahe ibikwiriye.

Kaka yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

iyi mishinga niyubakwa umujyi wa Musanze uzaba uteye imbere. Abaturage tugomba korohereza abazatanga ingurane kuko twese bidufitiye akamaro.

Alias umukobwa wa Bikira Mariya yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka