Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagiranye inama mu rwego rw’Inteko z’abaturage, n’icyiciro cy’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi, baganira ku bijyanye no kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, no gukemura ibibazo bikigaragara muri uwo mwuga.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Karere ka Nyagatare bavuga ko amakoperative y’abamotari azafasha mu kurwanya abajya muri uyu mwuga batabyemerewe kuko bahombya abawusanzwemo ndetse bagahombya na Leta kuko badatanga imisoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kubera umushinga wo gutunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi urimo gushyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu bahoze bakora akazi ko kuzunguza ibicuruzwa bitandukanye mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko ubuyobozi bwabatekerejeho bukabashakira aho gukorera, kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Visi Perezida wa Sena ya Libya, Massoud Abdel S. Taher n’itsinda ry’Abasenateri ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, bagiranye ibiganiro n’abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, byibanze ku rugendo u Rwanda rwakoze rwiyubaka (...)
Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani, kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ingana na miliyari 14 z’Amayen (hafi miliyari 118 z’amafaranga y’u Rwanda) igamije guteza imbere urwego rw’uburezi.
Ku nyubako ya NDARU ARCHADE City of Kigali, iherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo muri ‘quartier commercial’ yafashwe n’inkongi y’umuriro biturutse kuri Gaze yaturitse.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, ubwo yagarukaga kuri Rwanda Day yabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize, yavuze ko amahanga agerageza kwigana Perezida Kagame ariko bikayananira.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije ubwamamare bakangiza ibirango by’Igihugu by’umwihariko abonona cyangwa bagapfobya ku mugaragaro ibendera ry’Igihugu, baragirwa inama yo kubyirinda ntibagwe mu mutego, kuko bakwisanga babihaniwe n’amategeko.
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative yitwa ‘Imboni z’Impinduka’, rwo mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, Polisi ndetse n’Ingabo by’u Rwanda barushyikirije Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda, yo kurwunganira mu kwagura ibikorwa by’umushinga warwo, kugira ngo urusheho kubabyarira inyungu binatume barushaho kuba (...)
Abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu, yiga ku buryo ibiciro byo guhamagarana kuri telefone byahuzwa, bityo bigahendukira abaturage ba buri gihugu ndetse bikanoroshya ubucuruzi hagati yabo.
Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda ziratangaza ko zihanze amaso imiryango mpuzamhanga ngo ibagereze ijwi ryabo ku buyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe byakwanga bagashyigikira umutwe wa M23 watangije intambara yo kurengera abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Jeannette Bayisenge, arasaba abakorera umwuga wo gusudira mu gakiriro ka Muhanga, kwihuriza mu makoperative kugira ngo babashe kwagura isoko ry’ibyo bakora, kuko usanga gukora batatanye bituma badatizanya imbaraga.
Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bari mu Nkambi zitandukanye, batangiye imyigaragambyo y’amahoro, bavuga ko igamije kwamagana Jenoside irimo gukorerwa mu bice bitandukanye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu zabyukiye mu bikorwa byo kwamagana Jenoside ikorerwa Abatutsi n’abandi biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Abigaragambya barasaba imiryango mpuzamahanga kubatabara no gusaba Leta ya Kinshasa (...)
Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’ibyihebe bikomeje kwibasira amajyepfo y’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ababirebera hafi baravuga ko Ingabo za Mozambique n’iza SADC zidafite ubushobozi bwo guhangana nabyo bagasaba ko iz’u Rwanda RDF, zakoherezwa gutangayo umusada.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yashimangiye ko gukorera hamwe hagati y’ibihugu ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga, kuko bizagira akamaro ibiragano bizaza.
Abantu batandatu bo mu Mudugudu wa Rutenga mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, bakekwaho guhisha amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Munini mu Mudugudu wa Gataka, habereye impanuka y’ikamyo ya rukururana ifite pulaki nomero T528DMC, yavaga i Kigali ipakiye umuceri yerekeza i Rusizi, yagonze Coaster RAE 649L yari imbere yayo irimo yerekeza kwa Yezu Nyirimpuwe, abantu batatu bahasiga ubuzima abandi (...)
Ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries bufatanije na Resonate Global Mission, batanze impamyabumenyi (certificate) z’ishuri ry’amahugurwa ryo muri Amerika ryitwa TLT, ku bantu 35 barimo abashumba b’amadini n’amatorero atandukanye, baniyemeza kwagura iyi gahunda.
Umusore witwa Manirarora Faustin wo mu Karere ka Gakenke, yafatiwe mu cyuho arimo asambanya umwana ahita atabwa muri yombi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yasabye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu no mu mahanga muri rusange, kuzirikana ko bagomba kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda no kurutoza abakiri bato bagakura baruzi, kuko ari rwo ruhuza Abanyarwanda aho bari hose.
Binyuje mu iserukiramuco ryiswe ‘Uburyohe bwa Kigali’ (Taste of Kigali), i Kigali hagiye kumurikirwa indyo gakondo zitandukanye zo ku migabanye yose, mu rwego rwo kwereka abasura uyu mujyi n’u Rwanda muri rusange, ko bashobora kuhabona amafunguro atandukanye yo mu bihugu bakomokamo byumwihariko, no kumenyekanisha indyo (...)
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko mu bigo bya Leta, iby’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, hakigaragaramo icyuho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuko hari intambwe itaragerwaho.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, bashima cyane ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, baturutse mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bafatanyije n’ibitaro bikuru by’Akarere ka Bugesera, kuko serivisi z’ubuvuzi bifuzaga zabasanze hafi kandi zikaba zirimo gutangwa ku buntu.
Polisi ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda batangiye kubaka Ingo Mbonezamikurire z’abana bato mu Turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, bituma abaturage bakomoza ku rugendo rw’iterambere ry’imibereho myiza bakesha izi nzego, kimwe n’izindi zishinzwe umutekano bifatanya muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko abagororwa barimo kwemera ibyaha by’uko bakoze Jenoside bakabisabira imbabazi imbere y’abo bahemukiye, ari bo bitezweho gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe.
Mu Karere ka Kirehe huzuye umuyoboro w’amazi, uzayageza ku baturage 8,621 bo mu Murenge wa Gahara, mu Tugari twa Butezi na Nyagasenyi bavomaga amazi mabi, icyo gikorwa kikaba kigezweho ku bufatanye n’umuryango WaterAid.
Félicien Habagusenga, umusore wo mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge kugeza n’aho yajyanywe kugororerwa Iwawa, avuyeyo aza guhura n’umuryango ‘Rungano Ndota’ ukorera muri ako karere uramuganiriza, ahavana igitekerezo cyo korora ingurube, zikaba zimugejeje ku (...)
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mahoro mu Mudugudu wa Mahoro, ikamyo yavaga i Goma muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo (DRC) igiye muri Beni, yageze ahantu haterera mu Mujyi wa Rubavu isubira inyuma kubera uburemere bw’ibyo yari ipakiye, irabirinduka ihita igwa ifunga umuhanda.