Ubwo yakoraga ikiganiro n’abanyamakuru ku nshuro ya mbere, umuyobozi w’akarere ka Muhanga yatangaje ko kuba atajyaga akorana ikiganiro n’abanyamakuru atari ukwimana amakuru ahubwo ko ari igihe cyari kitaragera.
Umujyanama muri minisiteri y’ubutabera, Jacqueline Musiitwa, ni umwe muri batatu babonye igihembo cya Foundation Mo Ibrahim. Yabonye iki gihembo kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubucuruzi, imiyoborere ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR) bitabye banatanga ibisobanuro imbere y’akanama k’inteko ishingamategeko kagenzura imikoreshereze y’imari mu bigo bya Leta.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu (ONATRACOM) cyemereye imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’amafranga ya Leta ko cyagize igihombo cya miliyari zigera kuri enye biturutse ku micungire mibi yakozwe n’ubuyobozi bwaranjirije uburiho.
Umutwe w’ingabo z’Umuryango w’abibumbye ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) watangaje ko inyeshyamba za Mai- Mai zaraye zivuganye Colonel Jean Marie Vianney Kanzeguhera wari uzwi cyane ku izina rya Sadiki, wari umuyobozi w’umutwe wa FDLR mu ntara ya Kivu.
U Rwanda ruzitabi inama iziga ku bibazo bigaragara mu gutwara abantu n’ibintu muri Afurika izabera muri Angola kuva tariki 24-25 ugushyingo.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Congo Brazzaville, Denis Sassou N’guesso, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu mbere aho yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame.
Kuva ejo mu Rwanda hari kubera inama y’iminsi 2 ihuje impuguke mu butwererane za Congo Brazzaville hamwe n’iz’u Rwanda. Inama igamije kureba uko ibi bihugu bitsura umubano mu by’ubwikorezi bw’indege, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Polisi y’igihugu iratangaza ko Nzabakirana Gratien (uwishe Siraguma Désiré) ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kagano.
Siraguma Désirè, umucuruzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yaraye yishwe atemaguwe. Abavandimwe ba Siraguma bavuga ko yishwe na Nzabakirana Gratien amuziza ko yanze kumukopa inzoga.
Bamwe mu baturage batuye akagali k’Akaziba ho mu murenge wa Karembo akarere ka Ngoma tariki ya 17/11/2011 biriwe bifungiranye mu mazu bihisha abayobozi baka kagali ubwo bari mu gikorwa cyo kwishyuza umusanzu wo kubaka ibiro by’akagari.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye hamwe n’ushinzwe ibaruramari (comptable) w’ibyo bitaro bari mu maboko ya polisi kuva tariki ya 17/11/201.
Perezida Paul Kagame arasaba ibihugu biri mu nzira y’amajyambere gushyira ingufu mu miyoborere myiza no gushyira ku murongo ibigo byabyo mu rwego rwo gushyiraho amahame abifasha kugera ku iterambere rirambye kandi ryubahiriza ibidukikije.
Kuva tariki ya 16 kugeza 18 ugushyingo, abasenateri n’abakozi bakuru ba Sena bari mu mwiherero i Rubavu aho barebeye hamwe inshingano za sena n’uko zizubahirizwa.
Imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda mu 1994 yibumbiye muri Ibuka ikomeje kunega umuryango Lantos Foundation kubera igihembo yahaye Rusebagina.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Huye, Kayitesi Angelique, yatangaje ko guhera mu gihembwe cya kabiri cy’imihigo akarere ka Huye kazinjiza gahunda z’imiryango itegamiye kuri Leta mu mihigo yako.
Nyuma yaho u Rwanda rutorewe kuyobora umuryango w’akarere k’Afrika y’uburasirazuba ushinzwe kurwanya intwaro ntoya zikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko (RESCA: Regional Centre on Small Arms and Light Weapons), kuri uyu wa 4 tariki ya 17 ugushyingo 2011 nibwo u Rwanda rwakiriye ibinera n’ibiranganego by’uyu muryango (...)
Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakirisitu ribera mu Rwanda buri mwaka riteganya ko buri wese mu baryitabiriye acumbikirwa n’umuryango w’abakirisitu bataziranye. Uru rubyiruko ruragaragaza isura nshya y’imibanire ishoboka hagati y’abakomoka muri ibyo bihugu.
Usibye kugera ikirenge mu cya Aissa Kirabo Kacyira asimbuye ku buyobozi bw’iyi ntara, guverineri mushya w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, ngo yiteguye gukora cyane kugira ngo iyi ntara iyiteze imbere kurusha aho ayisanze.
Abagize umutwe wa Sena batangiye umweherero w’iminsi itatu mu karere ka Rubavu. Umwiherero watangiye uyu munsi ugamije kubahuza bakiga ku ngamba zatuma bagira akarusho mu kazi bakora.
Nyuma y’iminsi itatu umuyobozi w’ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Rwanda “The New Times Publications” ari mu maboko ya Polisi, yaraye arekuwe ubu akaba yasubiye mu kazi ke.
Kuva ku cyumweru tariki 13/11/2011 umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Rwanda “New Times Publications”, Joseph Bideri, ari mu maboko ya polisi. Kugeza na n’ubu hakaba hataramenyekana icyo azira.
U Rwanda twatorewe kuyobora komite ishinzwe gukumira Jenoside, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasira ikiremwa muntu hamwe n’ubundi buryo bwose bw’ivangura mu karere k’ibiyaga bigari.
Kuri uyu wa kabiri i Kigali hatangiye inama ya gatatu y’umushyikirano ku itangazamakuru igamije kubaka ubushobozi mu iterambere ry’itangazamakuru mu gihugu.
Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Laurent Contini yakuwe kuri uwo mwanya akaba ashobora gusimburwa na Hélène Le Gal ubu waruhagarariye Ubufaransa i Québec muri Canada.
Ejo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Masdar muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yaganiriye na bamwe mu bayobozi baho bamubwira aho ibihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bigeze mu iterambere ry’ingufu ziyongera ndetse no mu ikoranabuganga.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2011, Espoir, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu karere ka Rusizi yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yitwa Brezil yo mu mujyi wa Goma muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(DRC). Ikipe ya Espoir akaba ariyo yari yatumiye ikipe ya Brezil muri uyu mukino warangiye ari (...)
Ejo sena y’u Rwanda yemeje ko Habimana Augustin ahagararira u Rwanda mu Burundi; Ben Rugangazi agahagararira u Rwanda muri Tanzaniya, naho Uwamariya Odette akaba guverineri w’intara y’uburasirazuba.
Abaperezida b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa bahererekanyije ubutumwa bwo gushimirana ku myaka 40 ishize ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye kuri politiki.
Nyuma yo kumurikirwa imihigo itaragezweho mu karere ka Gicumbi, minisitiri w’ubuzima, Bingwaho Agnes, yasabye abayobozi b’ako karere guhiga ibyo babasha guhigura.