Polisi iratangaza ko icyo Bideri afungiwe ntaho gihuriye n’akazi k’itangazamakuru
Kuva ku cyumweru tariki 13/11/2011 umuyobozi mukuru w’ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Rwanda “New Times Publications”, Joseph Bideri, ari mu maboko ya polisi. Kugeza na n’ubu hakaba hataramenyekana icyo azira.
Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege, yavuze ko ibyo Bideri yahamagariwe bikiri mu ibanga ry’ubugenzacyaha. Yavuze ko ari ibisanzwe ko buri Muturarwanda ashobora guhamagarwa mu gufasha ubutabera cyangwa gutanga amakuru.
Umuvugizi wa polisi yakomeje asobanura ko ifatwa rya Bideri ntaho rihuriye n’akazi ke akora mu itangazamakuru. Ku murongo wa telefoni, Supt. Badege Theos, yasobanuye ko iyo biba ari ibijyanye n’akazi hari gukurikizwa amahame y’itangazamakuru.
Mbere y’uko aba umuyobozi mukuru w’ikigo The New Times, Joseph Bideri yayoboye ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|