Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwageneye igihembo cya 50,000Frw, uzajya awutungira agatoki abubaka mu kajagari.
Brigadier General Cômes Semugeshi umwe mu bayobozi muri CNRD-Ubwiyunge, yishyikirije ingabo za UN zishinzwe kurinda amahoro muri Congo (MONUSCO) kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, avuga ko ahunze ibihano bikarishye birimo n’upfu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko hafashwe ingamba zituma nta nka yatanzwe muri gahunda ya girinka izongera kunyerezwa.
Akarere ka Ngororero katangiye gusana ishuri ry’intwari rya Nyange mu rwego rwo kurigira ikitegererezo, nyuma y’imyaka 20 abacengezi barisenye bakanica abanyeshuri.
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru ku isi Gianni Infantino, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2017.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere zimufasha kuvugurura Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aho ari mu mwiherero i Gabiro.
Kuri iki cyumweru, Polisi y’Igihugu yerekanye abakekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo ababo n’ibyabo birekurwe, cyangwa gushaka gutsindira gutwara ibinyabiziga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu abahamagarira kwisuzuma kugira ngo banoze ibyo bashinzwe gukora.
Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi batandukanye babyukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye Umwiherero bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kabarore muri Gatsibo mu muganda usoza ukwezi wa Gashyantare.
Abayobozi bakuru b’igihugu bagiye mu mwiherero, basuzumiramo imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Abayobozi mu nzego nkuru za leta bagiye guhurira mu mwiherero, basuzumira hamwe imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable arahamagarira abahagarariye abafite ubumuga muri ako karere kunoza imikorere bakegera abo bashinzwe bakamenya ibibazo bafite bigakemuka.
Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bagiranye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa ngo hongerwe ingufu mu bufatanye basanganywe mu gukumira ibyaha.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti ba ofisiye bashya 478 harimo abakobwa 68, batorezwaga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Bugesera.
Mu gitondo, ahagana mu ma saa moya n’igice i Kankuba mu Kagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ku birometero 15 gusa usohotse mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo ari mu mvura, urujya n’uruza ni rwose mu isoko rya Mageragere.
Nyuma y’inkuru yakozwe mu itangazamakuru igaragaza uburyo abana bakomeje guterwa inda n’abantu bakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rurindo bwahagurukiye kubarwanya binyuze mu bukangurambaga.
Perezida Paul Kagame asanga hakwiye kubaho ubworoherene mu bwikorezi bwo mu kirere mu ibihugu by’Afurika, kugira ngo ingendo z’indege zihendukire Abanyafurika.
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) ruranenga abayobozi bandagaza abanyamakuru mu ruhame kabone nubwo baba bafitanye ikibazo cy’umwihariko n’abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama yiga ku gutwara abantu n’ibintu mu ndege ku Mugabane w’Afurika, ko hakwiye gushyirwa ingufu mu bwikorezi bwo mu Kirere hagati y’Abanyafurika.
Abakozi bakora isuku muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare batangaza ko bamaze amezi ane bakora ariko badahembwa.
Imirenge ya Kibangu, Nyabinoni na Rongi niyo yonyine yo mu gice cya Ndiza muri Muhanga itaragezwamo amashanyarazi kandi bahora bayasaba.
Visi Perezida w’u Buhinde, M. Hamid Ansari uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’Ubuhinde, ushingiye ku bikorwa by’iterambere birimo ubucuruzi bumaze kwikuba kabiri mu myaka itanu ishize, bukagera kuri Miliyoni 106 z’Amadolari.
Guhera ku itariki ya 20 Gashyantare 2017, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imodoka zitwara abagenzi zitazongera kunyura mu muhanda uca ku Kacyiru kuri za minisiteri.
Modeste Nzayisenga “Muganga Rutangarwamaboko” inzobere mu buzima bushingiye ku muco, yashyize hanze isengesho yasabiyemo Abanyarwanda guhirwa muri 2017 yifashishije umuco gakondo.
Visi Perezida w’Ubuhinde uri mu Rwanda yabwiye Perezida Kagame ko bidatinze Ubuhinde buzaza kubyaza umugezi wa Nyabarongo umuriro w’amashanyarazi mwinshi, nibura Megawatts 17.
Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari, bakaba bari bugirane ibiganiro birebana n’imibanire y’ibihugu byombi.
Bamwe mu bagore n’abagabo ntibavuga rumwe ku itegeko ryasohotse, ryambura abagabo uburenganzira bwo kugira ijambo rya nyuma ku bibera mu ngo.
Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari waraye ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017.