Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko nubwo hari abakozi bagera kuri 47 beguye, nta cyuho basize kuko ngo hari abo bakoranaga basigaye bakora.
Bamwe mu bakecuru batanze umusanzu bahabwa ku nkunga y’ingoboka mu Karere ka Nyamagabe, bifuzwa gusubizwa amafaranga yabo, kuko batizeye ko bazazibamo kubera izabukuru.
Uwanyirigira Consolée wo mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yigiye ku muco wa Perezida Kagame wo gusangira n’abana Noheli n’Ubunani, akabitangiza muri Muhanga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), riratangaza ko umugororwa witwa Simbarikure Theodore wari ufungiye muri gereza ya Rusizi, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera gutoroka.
Nyuma gukorerwa ubuvugizi n’itangazamkuru Surwumwe Fabien utuye mu Karera Kamonyi, yubakiwe inzu ava aho yabaga mu nzu isaje, yamuviraga.
Abaturage batandukanye bagenda mu mujyi wa Rusizi batangaza ko bagorwa no kubona aho biherera kuko uwo mujyi utagira ubwiherero rusange.
Mu butumwa bwifuriza ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, Perezida Kagame yavuze ko ubwitange, ubunyamwuga n’ikinyabupfura cyabo, ari yo nkingi y’iterambere u Rwanda rugezeho.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa diyosezi ya Butare, ukuriye inama y’Abepiskopi mu Rwanda, avuga ko hakiri uburenganzira abana bavutswa.
Abayobozi b’imidugudu n’abagize inama njyanama z’utugari n’imirenge bari mu itorero ry’Imbonezamihigo basabye imbabazi kubera amakosa atandukanye bakoraga.
Guhera mu masaha ya saa cyenda n’iminota hafi 30 Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930, yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Rukoma muri Kamonyi ryahaye ibiribwa imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Noheli n’Ubunani.
Abaturage bari batuye mu manegeka muri Nyabihu na Musanze batangaza ko banejejwe no kuba barubakiwe inzu z’icyerekezo bakaba batazongera guhura n’ibiza.
Sosiyete itwara abagenzi mu ndege, RwandAir, yahaye abana bafite ubumuga bo mu murenge wa Kanombe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 40Frw.
U Rwanda na Congo Brazzaville byashyize umukono ku masezerano yemerera ibigo by’ubwiteganyirize bw’abakozi muri buri gihugu, kohererezanya amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamasheke buvuga ko abana bagera ku 3080 bakize indwara ziterwa n’imirire mibi mu gihe cy’imyaka itatu.
Umwe mu myanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14, ugaruka ku kugena igihe ntarengwa u Rwanda ruzagera ku rwego rwo kwihaza mu ngengo y’imari.
Kuba abatuye mu murenge wa Mugunga bamaze igihe kirenga amezi atandatu batarakorerwa ikiraro byatumye havuka umutwe witwa ndakwemera ubafasha kwambuka.
Abamotari bo mu Karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bw’Akarere kugabanya amande y’ikirenga bubaca, igihe bakerewe gutanga umusoro w’aho baparika.
Abatuye Umudugudu wa Bibundu, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve muri Musanze batangaza ko babangamiwe n’urusaku ruva mu rusengero ruhubatse.
Babifashijwemo n’ikigo SACCA abana babaga mu muhanda, bari imbata y’ibiyobyabwenge bahamya ko nyuma yo kubona ububu bwabyo bakabireka biteje imbere.
Leta y’u Rwanda n’uruganda rwa Volkswagen rwo mu Budage rukora amamodoka, baragirana amasezerano agamije kwemerera urwo ruganda gutangira kujya ruteranyiriza imodoka mu Rwanda.
Abamotari basaba ko amafaranga y’amahoro ya Parikingi yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yagabanywa kuko ari menshi ariko ubuyobozi bwo butabikozwa.
Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda rutangaza ko gutanga no kwakira ruswa byabaye icyaha kidasaza kuburyo ugikoze yabiryozwa igihe icyo aricyo cyose.
Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wamaganiye kure irekurwa rya Nahimana Ferdinand na Rukundo Emmanuel bahamwe n’icyaha cya Jenoside.
Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yasabye abashinzwe kugena agaciro k’ umutungo utimukanwa, kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo no kuba abanyamwuga mu guhesha agaciro akazi bakora.
Abaganga bitabiriye itorero ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, basabwe ko iri torero ryazasoza baboneye umuti ibibazo bituma imikorere yabo itagenda neza, bikagira ingaruka ku barwayi babagana.
Itorero "Vivante" riravuga ko Imana yonyine ngo ari yo ikora ahatuma umuntu ashobora kureka ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, LIPRODHOR butangaza ko buri gushaka uburyo basohoka mu bibazo by’imyenda ufite byahagaritse abaterankunga.
Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Smart Awards ku bantu n’ibigo babaye indashyikirwa mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’uko mu kwezi kw’Ugushyingo Padiri Nahimana Thomas agerageje gutahuka ntarenge muri Kenya, yongeye gutangaza ko azagera mu Rwanda muri Mutarama 2017.