Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2016, nibwo umuhango wo guherekeza Senateri Jean de Dieu Mucyo uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye watangiye.
Wabimburire no gusezera bwa nyuma Nyakwigendera, umuhango wabereye mu rugo iwe i Nyamirambo mu Murenge wa Kivugiza.
Umuhango wo gushyingura Senateri Mucyo
Nyuma y’uyu muhango bakomereje mu Nteko ishinga amategeko Umutwe wa Sena, aho abayobozi bakuru b’igihugu bagiye ku musezera, bagakomereza muri Paroise Regina Pacis ku musabira ku Mana.
Kigali Today irahababereye irakomeza kubagezaho uko uyu muhango ugenda.
Twifatanije mukababaro n’umuryango wa Senateri Mucyo uwiteka azababe hafi muri byose no mubihe byose RIP in peaceMucyo.
Nukuri Imana izimpamvu igutwaye Gusa ugiye twari tukigukeneye irakwisubije ntakundi kdi i Ntwari ntipfa ntituzakwibagirwa umuryango wawe ukomere kdi uzabe aheza ni mwijuru ndumva ntacyo narenzaho waramfashije Imana nziko izakumpembera.
Tubuze umugabo wingenzi m’ubuzima bw’Igihugu.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
ntituzakwibagirwa imana ikwakire mu bayo!!!
Nta gushidikanya Mucyo ari mu Ijuru
IMANA imuhe iruhuko ridashyira,kubera ko niyo izi ukuntu yabayeho kw’isi,kandi umuryango asize IMANA ikomeze kuyirere kandi bamenye ko byose biva kuri Nyagasani,ntacyo uwo muryango honorable Mucyo jean de Dieu asize uzabura nkuko IMANA irera impfubyi n’abapfakazi,kuruhande rw’u rwanda,abanyarwanda twese nitwihangana kandi tuzakorere igihungu n’umurava,urukundo,ubutabera nkuko Mucyo senateri yagikoreye,nubwo tutaje gushyingura ariko nk’umunyarwanda amateka ye turayazi.Mwihangane,kandi Imana imuhe iruko ridashira,niwabo wa twese,ikingenzi,nukuba muri nyagasani,tugakora ibyiza,ugushaka kwayo
Me Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme,Huissier de justice professionnel(umuhesha w’inkiko w’umwuga),tel 0783463974
Wakoze byinshi byiza IMANA izabiguhembere!
Imana imuhe iruhuko ridashira,ikomeze kandi umuryango we n’abanyarwanda muri rusango.
imana imwakire mubayo ntituzibagirwa impanuro yabwiraga abanyarwanda bigihugu cyose
umuryango wanyakwigendera sinateri mucyo tuwufashe mumugongo
umuryango wanyakwigendera sinateri mucyo tuwufashe mumugong
Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera kandi Imana nyir’imbabazi ikomeze ibabe hafi