Umuhango wo guherekeza Senateri Mucyo mu mafoto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2016, nibwo umuhango wo guherekeza Senateri Jean de Dieu Mucyo uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye watangiye.

Umuhango wo Kumusezera watangiriye mu rugo iwe i Nyamirambo
Umuhango wo Kumusezera watangiriye mu rugo iwe i Nyamirambo

Wabimburire no gusezera bwa nyuma Nyakwigendera, umuhango wabereye mu rugo iwe i Nyamirambo mu Murenge wa Kivugiza.

Umuhango wo gushyingura Senateri Mucyo

Nyuma y’uyu muhango bakomereje mu Nteko ishinga amategeko Umutwe wa Sena, aho abayobozi bakuru b’igihugu bagiye ku musezera, bagakomereza muri Paroise Regina Pacis ku musabira ku Mana.

Kigali Today irahababereye irakomeza kubagezaho uko uyu muhango ugenda.

Nyuma yo kumusezera bakomereje mu Nteko ishinga amategeko
Nyuma yo kumusezera bakomereje mu Nteko ishinga amategeko
Bitwaje indabo zo gushyira ku mva ye
Bitwaje indabo zo gushyira ku mva ye
Bageze mu Nteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena
Bageze mu Nteko Ishinga amategeko umutwe wa Sena
Umubiri wa Senateri Mucyo winjijwe mu Nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena
Umubiri wa Senateri Mucyo winjijwe mu Nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena
Perezida wa Sena Makuza Bernard, Minisitiri muri Peresidansi Tugireyezu Venantie na Ngarambe Francois Umunyamabanga mukuru wa RPF baje gusezera Senateri Mucyo
Perezida wa Sena Makuza Bernard, Minisitiri muri Peresidansi Tugireyezu Venantie na Ngarambe Francois Umunyamabanga mukuru wa RPF baje gusezera Senateri Mucyo
Abayobozi batandukanye baje gusezera Senateri Mucyo bahagurutse bamuha icyubahiro bwa Nyuma
Abayobozi batandukanye baje gusezera Senateri Mucyo bahagurutse bamuha icyubahiro bwa Nyuma
Minisitiri w' intebe Murekezi Anastase na Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof Rugege Sam baje gusezera Seneteri Mucyo
Minisitiri w’ intebe Murekezi Anastase na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Rugege Sam baje gusezera Seneteri Mucyo
Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Julienne Uwacu bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu bitabiriye uyu muhango
Perezida wa Sena Makuza Bernard atanga ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Senateri Mucyo n'umuryango Nyarwanda muri rusange
Perezida wa Sena Makuza Bernard atanga ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Senateri Mucyo n’umuryango Nyarwanda muri rusange
Minisitiri muri Peresidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie atanga nawe atanze ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda
Minisitiri muri Peresidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie atanga nawe atanze ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda
Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi nawe yatanze ubutumwa muri uyu muhango
Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi nawe yatanze ubutumwa muri uyu muhango
Perezida wa Sena Makuza Bernard yunamira umubiri wa Senateri Mucyo
Perezida wa Sena Makuza Bernard yunamira umubiri wa Senateri Mucyo
Perezida w'Inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Mukabarisa Donatile yunamira Senateri Mucyo
Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukabarisa Donatile yunamira Senateri Mucyo
Abayobozi bandi nabo bari kunamira bwa Nyuma Umubiri wa Senateri Mucyo
Abayobozi bandi nabo bari kunamira bwa Nyuma Umubiri wa Senateri Mucyo

Imana Imwakire mu bayo.

Photo: Muzogeye Plaisir.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

U RDA tubuze Intwari,Imana imuhe iruhuko ridashira kdi Twihanganishije umuryango we n’abanyarda Bose muri rusange.

kjdmas yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

Imana Irinde Umuryango We.

Jacquesdidace yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

mucyo wari umucyo umurikira abandi Rurema akwakire agutuze mu mahoro iteka ryose umuryango mugari wabanyarwanda tuzahora tukwibuka iteka ntituzakwibagirwa.
REST IN PEACE

Manzi Gilbert yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

nubwo mutuvuyemo tuzahora tubibuka iteka kuko mwari intwari.

clarisse yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Mucyo ibyo yakoreye igihugu cyacu byanditswe mu mateka yacyo, tuzahora tubimwibukira! Intwari ntipfa irasinzira! Ruhukira mu mahoro ntwari Y, u Rwanda!

Felicien yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

MUCYO TUZAHORA TUKWIBUKA KANDI IBYO WAKOZE IMANA IZABIGUHEMBERE,KANDI UMURYANGO WAWE IMANA IWUBE HAFI

NIZEYIMANA EULADE yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira kdi abasigaye twifatanyije namwe

Bunani yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

imana imwakire mu bayo , kandi imirimo myiza yakoze imana izayimuhembere.

Bucyensenge yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Hon Mucyo udusigiye intimba ikomeye kurinjye sinabona icyo nkuvugaho agahinda kanshenguye umutima. ruhukira mu mahoro natwe abo usize ikivi usize tuzacyusa kandi imirimo myiza wakoreye Igihugu cyacu turayizi twifatanyije n’umuryango.

Mike yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Ntagushidikanya Data wo mwijuru yaramwacyiriye mu ntore ze kdi nanjye ndabihamya.gusa ajyiye twari tucyimucyeneye.Mucyo; ijyendere ariko tuzahora tukwibuka.gusa igihugu gihombye umuntu ukomeye.ukuntu yacishaga macyeee
.ahwii Mana weee

kayitesi Egidie yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

manawe cyokoza uyumuntu arababaje imana imuhe ibiruhuko bidashira abasigaye imana ibarinde

Nkurikiyumuremyi eric yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Senateri mucyo imana imwakire mubayo kandi ntituzamwibagirwa

musabyeyezu pacifique yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka