Umucuruzi Makuza Bertin yitabye Imana
Mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016, ni bwo amakuru y’Urupfu rutunguranye rw’ Umunyemari ukomeye mu Rwanda Makuza Bertin yamenyekanye.
Aya makuru aravuga ko uyu Munyemari yazize uburwayi butunguranye bwamufashe ubwo yajyaga mu mirimo ye isanzwe kuri uyu wa Gatatu, akajyanwa byihuse mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Kugirango yitabweho.
Ageze ku bitaro ngo abaganga basanze yagize ikibazo cyo gucika imitsi yo mu mutwe gikunze guterwa ahanini n’umunaniro. Ahagana saa sita z’ijoro ni bwo inkuru y’uko yitabye Imana imenyekanye.
Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bakomeye bo mu Rwanda umaze imyaka irenga 30 akora ubucuruzi .
Niwe nyiri Urugandarwa rwa Rwanda Foam rumaze igihe kinini rukora matela, akanaba azwi cyane ku nyubako yujuje mu Mujyi wa Kigali yitwa M Peace Plaza, Inyubako yuzuye Itwaye Miliyoni 40 z’amadolari y’ Amerika.
iyi nkuru Kigali Today iracyayikurikirana
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo abasigaye nabo bakomere
我们都失去了重要的人 MAKUZA BERTIN R.I.P
Nubwo yaba atakiriho izina rye ntirizasibangana mu mitima y ’abanyarwanda,Umuryango we ukomeze kwihangana.
Aruhukire mumahoro
Ariko iyisiweeeee Rip
Imana imwakire, yafashaga bznshi muburyo butandukanye.
imana imwakire yari umutagire pe abandi nabo babitekerezeho,kuko imana niyo nkuru kuyimenya nibwo bwenge kandi ibihe byose bigira iherezo kandi nyagasani yarabiteganyije hari igihe cyo kuvuka ,igihe cyo gupfa ,igihe cyo gukira n’igihe cyo gukena,igihe cyo gusonza n’igihe cyo guhaga,igihe cy’imvura n’igihe cy’izuba,igihe cyo kubabara n’igihe cyo kwishima,wowe se uhagaze he nshuti yanjye reka twikosore
imana imuhe iruhuko ridashira yari umutagire n’abandi batagire nkawe basenge kuko imana niyo ishobora byose kuyikorera nibwo bwenge,kandi buri gihe kigira icyacyo hari ukuvuka no gupfa,gukira no gukena,izuba n’imvura,ijoro ndetse n’umucyo ,guhaga no gusonza wowe uhagaze he nshuti yanjye,tekereza wikosore
Igihugu gihombye umuntu w,ingirakamaro doreko yari afatiye runini Abanyarwanda ndatse n,Akarere k,Ibiyaga bigari. Twihanganishije Umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira, Kandi imwakire mu bayo.
Igihugu gihombye umuntu w,ingirakamaro doreko yari afatiye runini Abanyarwanda ndatse n,Akarere k,Ibiyaga bigari. Twihanganishije Umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira, Kandi imwakire mu bayo.
Rest in peace imana imwakire kandi you really played abig role in developing Rwanda economy
Yoooooo birababaje nukuri ariko turasaba ngo Imana imwakire mubayo