Umucuruzi Makuza Bertin yitabye Imana

Mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2016, ni bwo amakuru y’Urupfu rutunguranye rw’ Umunyemari ukomeye mu Rwanda Makuza Bertin yamenyekanye.

Makuza Bertin Umwe mu banyemari Bakomeye mu Rwanda yitabye Imana
Makuza Bertin Umwe mu banyemari Bakomeye mu Rwanda yitabye Imana

Aya makuru aravuga ko uyu Munyemari yazize uburwayi butunguranye bwamufashe ubwo yajyaga mu mirimo ye isanzwe kuri uyu wa Gatatu, akajyanwa byihuse mu bitaro byitiriwe umwami Faisal Kugirango yitabweho.

Ageze ku bitaro ngo abaganga basanze yagize ikibazo cyo gucika imitsi yo mu mutwe gikunze guterwa ahanini n’umunaniro. Ahagana saa sita z’ijoro ni bwo inkuru y’uko yitabye Imana imenyekanye.

Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bakomeye bo mu Rwanda umaze imyaka irenga 30 akora ubucuruzi .

Niwe nyiri Urugandarwa rwa Rwanda Foam rumaze igihe kinini rukora matela, akanaba azwi cyane ku nyubako yujuje mu Mujyi wa Kigali yitwa M Peace Plaza, Inyubako yuzuye Itwaye Miliyoni 40 z’amadolari y’ Amerika.

iyi nkuru Kigali Today iracyayikurikirana

Ni we nyiri uruganda rwa Rwanda Foam rukora matera
Ni we nyiri uruganda rwa Rwanda Foam rukora matera
Ni nawe nyiri M Peace Plaza yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
Ni nawe nyiri M Peace Plaza yubatse mu Mujyi wa Kigali rwagati
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

uwo musaza imana imwakire mubayo kandi yarakoze bigaragarira muriwese

sindayihe eliel yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

mugire ukwihangana abasigaye imana muzehe imwakire mubayo gusa agiye twari tukimukeneye

janvier yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

mugire ukwihangana abasigaye imana muzehe imwakire mubayo gusa agiye twari tukimukeneye

janvier yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Uwomusaza imana imwakire mubayo gusaturahombye cyaneee ahaaa iyisi!

mbonyi yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

May he rest in peace.

Esther Rugoli yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka