Nta Munyarwandakazi ukwiye kwihanganira gukubitwa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori rigomba kurwanywa aho riva rikagera bihereye mu miryango.

Perezida Kagame avuga ko guhohotera Abanyarwandakazi bigomba gucika bihereye mu miryango
Perezida Kagame avuga ko guhohotera Abanyarwandakazi bigomba gucika bihereye mu miryango

Yabitangaje ubwo yitabiraga Inama Nkuru ya gatatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi, yabereye muri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2017.

Perezida Kagame avuga ko mu miryango hagomba kubaho ubufatanye bityo imico mibi n’inyigisho zivuga ngo umugore yaragowe, zikaranduka burundu.

Agira ati “Nta munyarwandakazi ukwiye kwihanganira gukubitwa. Ikibi tugomba kukirwanya twese duhereye mu miryango. Ntawe ugomba kurebera abagore barenganywa mu ngo. RPF ntabwo twabyihanganira.”

Akomeza avuga ko umuco abantu bamwe bafite wo kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ngo bazihanganire abagabo babakubita, ukwiye gucika burundu.

Agira ati “Umuco wo kubwira abakobwa bagiye gushaka ko bagiye guhura n’ibibazo kandi ko bagomba kubyemera ukwiye gucika. Ntabwo tugomba kwemera akarengane nkaho ari ibintu bisanzwe.”

Mu ijambo yagejeje kuri bari bari muri iyo nama, Perezida Kagame yagarutse kandi ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu aho yavuze ko rikwiye kurwanywa kuko ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho, bitajyerwaho abantu barahinduwe ibicuruzwa n’abacakara.

Agira ati “Ntabwo tugomba kurebera abana bacu bajya gucuruzwa hanze. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma. RPF ntabwo yabohoye u Rwanda kugira ngo abana bacu bacuruzwe. Ntabwo tugomba kubyemera.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhindura imitekerereze, bakareka kwihanganira akarengane. Bityo bagatoza abana babo gukemura ibibazo aho kubyihanganira ngo babane nabyo.

Perezida Kagame avuga ko kandi Abanyarwanda bagomba gutoza abana babo ko ibishashagirana byose atari zahabu bityo bakamenya guhitamo ibibafitiye akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

umusaza wacu turamwemera kabisa abamama ntibakwiye gukubitwa narimwe pe nukuri oye kuri paul kagame wacu oye kuri FPR dukunda kandi twemera

Enock Rudashavura yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Kagame Paul ni Salomo wabanyarwanda.
Ni Museruka aho rukomeye intwali zananiwe!

Dukunda impanuro ninama agira abanyarwanda,Gukubita umugore bikwiye gucika rwose.
K.Paul oyeeeee

Matthieu yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Paul Kagame ni Salomo wabanyarwanda.
ibyo ashakira abanyarwanda ni iterambere naho ibyo gukubita umugore ntacyo byatugezaho

Matthieu yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Ubundi iyo abantu bamaze gushakana baba babaye umubiri umwe.None se nigute bigeraho umwe yumva ko aruta mugenzi we,akumva ko amurusha amaboko,amafaranga......kandi benshi baba ba baranasezeranye ivanga mutungo..Nukubita umugore wawe uzaba wikubise,uzaba wisenya,uzaba wowe ubwawe wiyangije,wisuzuguje,Ese nigute waba warahagaze muruhame wereka abantu uwo wahisemo,ikibasumba mubakobwo uyu munsi ukaba wubahuka kumugaragura igiti,inshyi,ibitutsi....Abagabo nimuze twiheshye agaciro mumiryango biryo tuzaba dufashije Perezida wacu Paul kagame umutoza w,imico myiza

Gaparata Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-04-2017  →  Musubize

aha ndabona kagame atwitayehop

savirina yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Be Sorry Rayosport Nakundi Ariko Tukurinyuma Twavuye Stadium Amarira Aridanger Kabisa.

0728926724/0737446763 yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Iyi nama Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda uburenganire mu miryango hagati y’ umugabo n’ umugore n’uruhare rw’ umunyarwandakazi mu iterambere ry’ u rwanda

Danny yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

rudasumbwa anicyo tumukundira rwose aduhora hafi , ubu natwe turavuga bikumvikana kandi tugafasha imiryango yacu gutera imbere

agnes yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

umugabo rwose ugikubite umugore amenyeko uwo atari umuco kuko ntaho bikiba, abagore twasubijwe agaciro , ubu mu rugo ni ukuzuzanya tugakorera hamwe maze tugateza umuryango imbere kandi byihuse

liliane yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

RPF Oye oye oye!
Kagame wacu oye oye oye!
Tuzamutora iteka rwose.

Alice yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

abanyarwandakazi nukuri dufite byinshi byo gushimira Perezida Kagame, intwari yacu yaturokoye, none iduteje imbere

mukamisha yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

Abanyarwanda mureke dushimire Perezida wacu ku ruhare yagize mu guteza umunyarwandakazi imbere

mike yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka