Nta Munyarwandakazi ukwiye kwihanganira gukubitwa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori rigomba kurwanywa aho riva rikagera bihereye mu miryango.

Perezida Kagame avuga ko guhohotera Abanyarwandakazi bigomba gucika bihereye mu miryango
Perezida Kagame avuga ko guhohotera Abanyarwandakazi bigomba gucika bihereye mu miryango

Yabitangaje ubwo yitabiraga Inama Nkuru ya gatatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi, yabereye muri Kigali Convention Centre, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2017.

Perezida Kagame avuga ko mu miryango hagomba kubaho ubufatanye bityo imico mibi n’inyigisho zivuga ngo umugore yaragowe, zikaranduka burundu.

Agira ati “Nta munyarwandakazi ukwiye kwihanganira gukubitwa. Ikibi tugomba kukirwanya twese duhereye mu miryango. Ntawe ugomba kurebera abagore barenganywa mu ngo. RPF ntabwo twabyihanganira.”

Akomeza avuga ko umuco abantu bamwe bafite wo kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ngo bazihanganire abagabo babakubita, ukwiye gucika burundu.

Agira ati “Umuco wo kubwira abakobwa bagiye gushaka ko bagiye guhura n’ibibazo kandi ko bagomba kubyemera ukwiye gucika. Ntabwo tugomba kwemera akarengane nkaho ari ibintu bisanzwe.”

Mu ijambo yagejeje kuri bari bari muri iyo nama, Perezida Kagame yagarutse kandi ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu aho yavuze ko rikwiye kurwanywa kuko ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho, bitajyerwaho abantu barahinduwe ibicuruzwa n’abacakara.

Agira ati “Ntabwo tugomba kurebera abana bacu bajya gucuruzwa hanze. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma. RPF ntabwo yabohoye u Rwanda kugira ngo abana bacu bacuruzwe. Ntabwo tugomba kubyemera.”

Akomeza avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhindura imitekerereze, bakareka kwihanganira akarengane. Bityo bagatoza abana babo gukemura ibibazo aho kubyihanganira ngo babane nabyo.

Perezida Kagame avuga ko kandi Abanyarwanda bagomba gutoza abana babo ko ibishashagirana byose atari zahabu bityo bakamenya guhitamo ibibafitiye akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Muri 2017, ntago bikwiye ko hari umugore wihanganira gukubitwa rwose... byaba bibabaje kandi inzego zibishinzwe zijye zikurikirana abo bantu rwose

Bonny yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka