Mpayimana ngo aje guhindura imyumvire y’abavuga ko umwanya wa Perezida wa Repubulika waremewe abantu runaka

Mpayimana Philipe wifuza kuziyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika, atangaza ko yaje guhindura imyumvire y’abumva ko umwanya wa Perezida wa Repubulika wagenewe abantu runaka.

Mpayimana witegura kuziyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika agera kuri Hotel The Mirror aho ikiganiro cyabereye
Mpayimana witegura kuziyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika agera kuri Hotel The Mirror aho ikiganiro cyabereye

Yabitangarije mu nama yateguriye abanyamakuru yabereye kuri Hotel The Mirror i Remera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017.

Iyi nama yari iteganyijwe guhera saa tanu, yatangiye itinze kubera ikibazo cy’ibyangombwa uyu mugabo atari yagendanye birimo ikimwemerera gukora ikiganiro n’abanyamakuru gitangwa n’Akarere, ndetse n’ inyemezabwishyu y’icyumba cya Hotel cyagombaga kuberamo inama.

Ubuyobozi bwa Hotel bwamusabye gusubira kubizana akabona kuza agakora inama n’abanyamakuru, asubira ku ipikipiki yamuzanye ajya gushaka ibyo byangombwa, aragaruka inama iraba.

Ubuyobozi bwa The MIrror bwabanje kwanga kumwakira nta byangombwa asubira ku ipikipiki ajya kubizana
Ubuyobozi bwa The MIrror bwabanje kwanga kumwakira nta byangombwa asubira ku ipikipiki ajya kubizana

Muri iyi nama yitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye barimo abo mu Rwanda ndetse n’abakorera ibitangazamakuru byo hanze, Mpayimana yasobanuye umushinga we wo kwiyamamaza, anerekana icyo azamarira Abanyarwanda naramuka atowe.

Uyu mugabo yatangaje kandi ko yaje mu Rwanda mbere, azanywe no kuzuza ibisabwa , kugira ngo abashe kuzemerwa nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ubundi azashyire ku mugaragaro imigabo n’imigambi ye, mu gihe cyo kwiyamamaza cyagenwe.

Mpayimana agaruka kuri Hotel azanye ibyangombwa yasabwe
Mpayimana agaruka kuri Hotel azanye ibyangombwa yasabwe
yemerewe gukoresha inama nyuma yo kwerekana ibyo yasabwaga byose
yemerewe gukoresha inama nyuma yo kwerekana ibyo yasabwaga byose
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro cya Mpayimana
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro cya Mpayimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Umuntu w’umugabo yunva amabwire gute ? uwo yunvise avuga ko kuba president hari abo bigenewe ninde?

Muhizi yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

Hahjaaaaaa gusa mwahisemo aba motor rides kubabera president ohhhh plz ntimhkandwaze I’m bavugane ubwose uwo azavugana iki na HEADTEACHER. H.E TRUMP. Ariko banyandwanda mukundiki ki ko muri ba ntamunoza uwo mugabo abatwaye.iki ntimureba aho muge

UFITINEMA YVETTE BAKHRESA yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

kandida perezida kuri moto!!!!!yiyiciye ubukwe.

fabien yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

hahahah yanze guhera ishyanga none aje yitwaje icyo aje kumarira abanyarwanda mureke tumuhe ikaze nurubuga ariko twebwe icyo dushaka turakizi.tuzamwigisha aho kutwigisha.murakoze

kanaga yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

Uyu se kweri yatuje niba igihugu cy’ubufaransa akirambiwe naze dufatanye turwubake ariko kuba perezida hhhh niyiyamamaze kuba chef w’umudugudu niba azabona n’umutora arayobora se umudugudu wuhe? Ntagikorwa nakimwe cye tuzi nibe nanjye wenda nkora umuganda wihihugu uyu se??????!!!
Uwacu turamuzi ntiyigore.

Alias Emile rzm yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

ikaze iwanyu i Rwanda ibuharankakara... urugendo ni rurerure ariko icyangombwa ni ukurutangira.. bne chance

kambali yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

Mbega umugabo usekeje! ahubwo usesenguye neza wasanga yishakira twa dufaranga babaha biyamamaza!ok twikomereze ibyo turimo bituraje ishinga ibyuwo byo biramureba.ubwose azagira utujwi tungahe disi!

NDUMIWE yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

mumureke azakubitwe mpaga nka equipe itageze mukibuga

ndi alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

Ngaho abavuga ko mu Rwanda hatari DEMOKARASI,uyu mugabo aho avumbutse nihe> Uzi ko aho avuye adashobora no kuvugira mu muhada? Maze bajye babeshya ng nta Domokrasi mu Rwanda, ubona umuntu kuyu yiyamamaza ngo azategeke igihugu....:-)
Abavuga rero ni baduhe amahoro, kuko iwacu biragenda neza kabisa, na BA MAYIBOBO bashobora kwiyamamaza. Rwanda is a free county.

Bacyebeza yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

ariko kwiyamamaza nta kibazo kibirimo nibayara toranyijwe ni mana yaza akatuyobora ntawasangira nudakoramo umwe yaba acurundi kandinziko harimuwahaze ariko utara shima.

dushimiriman elia nowen yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Mubyukuri nibyiza iba bose bazaga nkawe ntarwanya reta ntanenga ibyagezweho ntamyumvire mibi azanye mubanyarwanda erega abiyamamaza bose siko baba ba president uwo ahubwo aradusebura ko mu rwanda tubuza abantu kwiyamamaza mumureke rwose Murakoze

cameroun yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

uyu mugabo tumuhaye ikaze mu Rda.ariko c arumva ibyo yiyemeje azabigeraho?ako kazi azagakurahe?akavanye mubufaransa?yewe urarushywa n’ubusa kuko uwo dushaka turamuzi kd wibuke ko mukinyarwanda bavuga ngo"UTAZI IYO AVA NTAMENYA AHA AJYA"ese koko uwo muntu utazwi azatorwa nande?ubwo arbona azitwaza guha abanyarwanda akazi kugirango ababeshye? abanyarwanda twarajijutse tuzi icyo dukeneye.
gusa tumwifurije amahirwe masa.

GENTIL yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka