Mpayimana ngo aje guhindura imyumvire y’abavuga ko umwanya wa Perezida wa Repubulika waremewe abantu runaka

Mpayimana Philipe wifuza kuziyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika, atangaza ko yaje guhindura imyumvire y’abumva ko umwanya wa Perezida wa Repubulika wagenewe abantu runaka.

Mpayimana witegura kuziyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika agera kuri Hotel The Mirror aho ikiganiro cyabereye
Mpayimana witegura kuziyamamariza Umwanya wa Perezida wa Repubulika agera kuri Hotel The Mirror aho ikiganiro cyabereye

Yabitangarije mu nama yateguriye abanyamakuru yabereye kuri Hotel The Mirror i Remera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017.

Iyi nama yari iteganyijwe guhera saa tanu, yatangiye itinze kubera ikibazo cy’ibyangombwa uyu mugabo atari yagendanye birimo ikimwemerera gukora ikiganiro n’abanyamakuru gitangwa n’Akarere, ndetse n’ inyemezabwishyu y’icyumba cya Hotel cyagombaga kuberamo inama.

Ubuyobozi bwa Hotel bwamusabye gusubira kubizana akabona kuza agakora inama n’abanyamakuru, asubira ku ipikipiki yamuzanye ajya gushaka ibyo byangombwa, aragaruka inama iraba.

Ubuyobozi bwa The MIrror bwabanje kwanga kumwakira nta byangombwa asubira ku ipikipiki ajya kubizana
Ubuyobozi bwa The MIrror bwabanje kwanga kumwakira nta byangombwa asubira ku ipikipiki ajya kubizana

Muri iyi nama yitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye barimo abo mu Rwanda ndetse n’abakorera ibitangazamakuru byo hanze, Mpayimana yasobanuye umushinga we wo kwiyamamaza, anerekana icyo azamarira Abanyarwanda naramuka atowe.

Uyu mugabo yatangaje kandi ko yaje mu Rwanda mbere, azanywe no kuzuza ibisabwa , kugira ngo abashe kuzemerwa nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ubundi azashyire ku mugaragaro imigabo n’imigambi ye, mu gihe cyo kwiyamamaza cyagenwe.

Mpayimana agaruka kuri Hotel azanye ibyangombwa yasabwe
Mpayimana agaruka kuri Hotel azanye ibyangombwa yasabwe
yemerewe gukoresha inama nyuma yo kwerekana ibyo yasabwaga byose
yemerewe gukoresha inama nyuma yo kwerekana ibyo yasabwaga byose
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro cya Mpayimana
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro cya Mpayimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Mu kinyarwanda baca umugani ngo " N’utakwambuye aragukereza".

BOB yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

uyumugabo c kombona
byazamugora kwicara
murugwiro village,mu gihugu harimo amaradiyo menshi,narebe aho yisabira akubunyamakuru cg nawe ashyinge iye nkumuntu wakoze kuri radiyo agatashya i mugunga,usibyeko bidashoboka c uyuwamugira umukuru w’igihugu akatuyoborana niyinzara afite cg yamanza agasahura i gihugu,cg yajekunyeganyeza,usesenguye amateka y’u Rda nkabanyarwanda ntitwakora amakosa yo kwicaza murugwiro umuntu utarigeze arasa isasu arwanirira uyumutekano dufite

Maniriho cyprien yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

NGO??aje kugira ate?avuye he se ahubwo?ok ni ikaze pe. uburenganzira ni ubwe,ariko amagambo mabi non,non. DUFITE AHO TUGEZE,TUZI AHO TUJYA WANGU.

kayitsinga Martin yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka