Ku bihumbi 40 by’umushahara umukozi wa Leta azoroherezwa kuva mu bukode

Mu gihe kitarambiranye, umukozi wa Leta wese uhembwa umushara uri hagati y’ibihumbi 40 kugera ku bihumbi 600 Frw, azoroherezwa kubaka cyangwa kugura inzu uko abyifuza ave mu bukode.

Umukozi wa Leta uhembwa ibihumbi 40 kuzamura azoroherezwa kubona aho atura
Umukozi wa Leta uhembwa ibihumbi 40 kuzamura azoroherezwa kubona aho atura

Byatangajwe n’Umuyobozi wa Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Alex Kanyankore, avuga ko iyi banki yamaze kwemeza umushinga wa Miliyoni 267 z’Amadorali ya Amerika (arenga Miliyari 219 z’amafaranga y’u Rwanda), azajya agurizwa abakozi ba Leta kugira ngo babashe kubaka cyangwa se kwiyubakira inzu baturamo.

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu uje kunganira uwajyaga ukorwa na BRD, aho yahaga amafaranga abakora imishinga minini y’ubwubatsi, ubu bikaba byaragaragaye ko hakwiye no kurebwa abantu ku giti cyabo, ngo kuko nabo bakenera kubona aho batura bakazitirwa n’amikoro.

Kanyankore yagize ati “Byaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi uherutse kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, dusanga ari ngombwa ko dukorana n’abantu ku giti cyabo bakeneye kubaka inzu zo kubamo.”

Imiterere y’uyu mushinga iteganya ko abasaba inguzanyo ari umukozi wa Leta wese uhembwa kuva ku bihumbi 40 kugeza ku bihumbi 600by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gutekereza kuri uyu mushinga, Kanyankore yatangaje ko,ari imwe mu ntego BRD yiyemeje zo gufasha Leta kugabanya umubare w’inzu 344,068 zo guturamo zikenewe kugeza ubu.

Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority) cyatangiye gukwirakwiza impapuro mu bigo bya Leta bitandukanye, kugira ngo abakozi bakeneye inzu batangire kuzuza ibisabwa.

Ibi ngo bikaba bizafasha iki kigo kumenya abakeneye inzu zo guturamo n’ibyiciro by’inzu bifuza, nk’uko Leopold Uwimana, umukozi w’iki kigo ushinzwe imyubakire yabisobanuye.

Kugeza ubu, BRD imaze gutanga inguzanyo ingana na Miliyari 10 frw, mu mishinga minini y’ubwubatsi mu Turere twa Gasabo na Kicukiro irimo nka; Gate Hill aho bakunze kwita Kwa Sekimondo, Kohaki Real Estates na Urukumbuzi.

Uyu mushinga mushya wa BRD uzafasha abakozi ba Leta batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Mijyi yungirije uwa Kigali irimo Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye na Rubavu,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Nibyiza pe!

Jules NK yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

ndabaza niba bazaduha frw tukiyubakishiriza cga bazajya batwubakira bakatwereka inzu?

umulisa yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

ikigitekerezo nikiza pe ariko izompapuro zigezwe muturere twose kuko umuntu ashobora gukorera urugero nka kayonza ariko afite urugo Nyagatare sinzi niba byamubera imbogamizi kuko mumigibavuze bazafasha kayonza itarimo. murakoze

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Mrc! Wenda Umuntu yaryama agasinzira! Musanze turabashyigikiye

Eraste yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

turabashimiye arikose, ni ibihumbi mirongo ine , cyangwa ni maganane , kuko hagati yibihumbi mirongo ine 40, nibihumbi magana atandatu nkuko byanditse hejuru 600, harimo intera ndende

M.M.pierre yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Twishimiye iterambere rije ritugana. Ariko ikibazo cy’amatsiko. Ko abakozi ba Leta abenshi baba bafite izindi nguzanyo cyane cyane nk’abalimu, ubwo bazagira uburenganzira kuri izo nguzanyo? Murakoze.

Pierre yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Umushinga ni mwiza rwose ariko mbona ari mu mijyi gusa kandi n’abakozi bo mu cyaro bakeneye gutura ahantu hakwiye,bo babatekerezaho iki? kuki barobanura abakozi?

NKEZABERA COME yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

nkabakorera campany bafite umushahara uhoraho c nka NPD na HORIZON constriction m umbwire?

potee yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Turabyishimiye.

alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ibi ntako bisa kuko birababaza kuba ufite nikibanza ntubashe kucyubaka kd uhembwa buri kwezi!!!

Mutama yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

ibyo ni sawa kukousanga umuntu ubayeho akodesha bimugorakwitezaimbere;kuko ajya gupanga umushinga uciriritse akazitirwa n’ikode ry’inzu.Byaba byiza hizwe no kubandi badahembwa ku mafaranga agera ku bihumbi 40,000frw nabo bagashakirwa uko bajya babona uko biyubakira

Uwizeyimana Ephrem yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Nonese rwamagana ho ntidukeney,iterambere
.

danny yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka