Ku bihumbi 40 by’umushahara umukozi wa Leta azoroherezwa kuva mu bukode

Mu gihe kitarambiranye, umukozi wa Leta wese uhembwa umushara uri hagati y’ibihumbi 40 kugera ku bihumbi 600 Frw, azoroherezwa kubaka cyangwa kugura inzu uko abyifuza ave mu bukode.

Umukozi wa Leta uhembwa ibihumbi 40 kuzamura azoroherezwa kubona aho atura
Umukozi wa Leta uhembwa ibihumbi 40 kuzamura azoroherezwa kubona aho atura

Byatangajwe n’Umuyobozi wa Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), Alex Kanyankore, avuga ko iyi banki yamaze kwemeza umushinga wa Miliyoni 267 z’Amadorali ya Amerika (arenga Miliyari 219 z’amafaranga y’u Rwanda), azajya agurizwa abakozi ba Leta kugira ngo babashe kubaka cyangwa se kwiyubakira inzu baturamo.

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu uje kunganira uwajyaga ukorwa na BRD, aho yahaga amafaranga abakora imishinga minini y’ubwubatsi, ubu bikaba byaragaragaye ko hakwiye no kurebwa abantu ku giti cyabo, ngo kuko nabo bakenera kubona aho batura bakazitirwa n’amikoro.

Kanyankore yagize ati “Byaganiriweho mu mwiherero w’abayobozi uherutse kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, dusanga ari ngombwa ko dukorana n’abantu ku giti cyabo bakeneye kubaka inzu zo kubamo.”

Imiterere y’uyu mushinga iteganya ko abasaba inguzanyo ari umukozi wa Leta wese uhembwa kuva ku bihumbi 40 kugeza ku bihumbi 600by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gutekereza kuri uyu mushinga, Kanyankore yatangaje ko,ari imwe mu ntego BRD yiyemeje zo gufasha Leta kugabanya umubare w’inzu 344,068 zo guturamo zikenewe kugeza ubu.

Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority) cyatangiye gukwirakwiza impapuro mu bigo bya Leta bitandukanye, kugira ngo abakozi bakeneye inzu batangire kuzuza ibisabwa.

Ibi ngo bikaba bizafasha iki kigo kumenya abakeneye inzu zo guturamo n’ibyiciro by’inzu bifuza, nk’uko Leopold Uwimana, umukozi w’iki kigo ushinzwe imyubakire yabisobanuye.

Kugeza ubu, BRD imaze gutanga inguzanyo ingana na Miliyari 10 frw, mu mishinga minini y’ubwubatsi mu Turere twa Gasabo na Kicukiro irimo nka; Gate Hill aho bakunze kwita Kwa Sekimondo, Kohaki Real Estates na Urukumbuzi.

Uyu mushinga mushya wa BRD uzafasha abakozi ba Leta batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Mijyi yungirije uwa Kigali irimo Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye na Rubavu,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ibi byose turabikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame.

philippe yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ibi se nukuri? Ko hari aho bitaragera se? Urgero Minispoc, kdi dukeneye aho kuba kuko harimo abagikodesha, nabasabaga ko mwatugera ho? Murakoze

Benimana yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ko twunva ari abo mu mijyi gusa .Abo mu cyaro tubaye aba NDE?

amizero yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

nabikorera bakwiye kutwitaho

abdoul yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

IBI BYABA ARIBYIZA KUKO BURI MUNTU AHAWE UBURYO BWO KUBONA ICUWMBI RIRI KURWEGO RWE

DUKUZUMUREMYI yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Niba ibyo bintu byaratangiye bikorerwa he? Ese bazagera kubantu bose? Turategereje. None ko ntuye Kicukiro ko ibyo ntabizi bifite abo bigenewe ko numva byaba ari byiza.

uwimana Jean yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

iki kintu ni kiza cyane kubakozi kuko rwose byazagirira akamaro abakozi pe ibi biruta ibindi bintu byose babakorera kuko ubukode buri mukintu kijya kizonga abakozi.

mukundente Addy yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Harya n’abarimu barimo ra? ni mumbwire niba ari abakozi ba leta nanjye nyasabe.

Jean Luke yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Inguzanyo izahabwa abakozi ba Leta gusa cg n’abakorera umushara uhoraraho buri kwezi? yaba akorera Leta cg icyigo cyigenga?

William yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka