Kigali Convention Center ni igitego mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi - Twagiramungu

Mu butumwa bwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2017, Twagiramungu Faustin uyobora ishyaka RDI ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yatangaje ko umwaka wa 2016 wasize ibikorwa by’ingirakamaro, bigomba kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga.

Twagiramungu Faustin avuga ko Kubaka Kigali Convention Center ari igitego u Rwanda rwatsinze
Twagiramungu Faustin avuga ko Kubaka Kigali Convention Center ari igitego u Rwanda rwatsinze

Igikorwa kiza ku isonga mubyo Twagiramungu ashima ni inyubako ya Kigali Convention Center, yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Mu gushima iyi nyubako agira ati” Iki ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).”

Twagiramungu yashimye kandi igikorwa u Rwanda rwagezeho cyo kugura indege ebyiri zo mu bwoko bwa AIRBUS, zirimo AIRBUS 330-320 Ubumwe na AIRBUS 330-300 yiswe Umurage.

Avuga kuri izi ndege, yavuze ko zizaba Indorerwamo y’ u Rwanda, mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.

Yashimye kandi ibikorwa byo Kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byatangiye gushyirwa mu bikorwa, mu gihe hari hashize imyaka irenga 50, iki kibuga gishakwa n’abanyarwanda ariko byarananiranye.

Twagiramungu yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigamije iterambere ry’abaturage ari ibyo gushyigikirwa na buri wese.

Ati “Ibikorwa by’amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n’izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abaturarwanda muri rusange. ”

Muri ubu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, yabusoje yifuriza abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire wa 2017.

Ati “Uyu mwaka, uzababere umwaka w’amahoro n’ituze, umwaka wo gukundana nk’Abanyarwanda, umwaka wo kugera ku nshingano zose zabateza imbere.

Uzababere kandi umwaka wo kumvikana mu ngo zanyu, mu miryango mukomokamo, mu mirenge, insisiro, n’imigi mutuyemo.

Muri uyu mwaka wa 2017, muziyemeze gushimangira umubano mu bantu, mugera ikirenge mu cy’abasokuruza bacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 33 )

Rwose mumbwirire uwo mugabo TWAGIRAMUNGU uti: Hahandi mu KIVU twajyaga tugirango haba amashitani yatumazeho abantu bacu bagiye koga.Mumumbwirire muti: Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME,yadukoreye ibitangaza twebwe abo kunkombo.
Ya mashitani yayahinduyemo amashanyarazi, acanira abanyarwanda ndetse n’abanyacyangungu!!!!!, aribo bitwaga kera<< abanyakinyaga>>.
Ntawavuga ibyo u Rwanda rwagezeho, ariko reka nivugire ibyo twagezeho bikadushimisha cyane;twe abaturiye ikivu.

RUKIZANGABO Enocky yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

#ndabaharaye Paul erega muzaze ntakibazo dufatanye kwiyubakira u Rwanda

Alex yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

kare kose se?noneho Rukokoma amaze gukura asigaye ibyo guhangana kudafit’aho gushingiye yarabishingutsemo,kdi nibyo byiza niyigishe n’abandi

TUNGA yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ndashima muzehe Twagiramungu pe,ko avuga ni byiza leta yacu ikomeje kugeraho. Abandi bakwiriye ku mwigiraho .Muzehe itahire uze ufatanye nabandi banyarwanda ku ryubaka kuko nawe ruragukeneye.

Eric Karyabwite yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

yewe rukokoma ubwo ashimye nibyiza kabisa ntampamvu yo guhora urebera mundorerwamo ibikorerwa murwanda ko ari bibi gusa.keep it up umusa!!

sophonie yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Imana ishimwe kuko ituma tunezezwa n’igihugu cyacu ndetse n’abagihunze bakifuza kugaruka.Nyagasani afashe abayobozi bacu bazanenge umuyobozi nshingwabikorwa w’murenge WA MUHAZI hari ibibazo byabantu yirengagiza cyane cyane ibyi mitungo akemera umuntu agahuguza undi arengana inzego ugiyeho zose akababwira NGO warananiranye kandi Umubyeyi yifuzako twese twakwiteza imbere ubwo watera imbere gute ?Umuyobozi akugenje atyo?!Aha Muhatubere.Murakoze.

musabyimana yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Yemwe bavandimwe bacu twahunze u Rwanda, ndabona Rukokoma atuvuyemo,natunguwe nibyo yanditse pem singiye kubabeshya, ahubwo nahise nkeka ko agiye kuzataha, uyu mugabo kuva na kera tukiri mu Rwanda ntabwo nigeze mugirira icyizere, nibutse ukuntu ariwe watuzengereje muri MRND igihe cy’umuzo w’amashyaka menshyi, uyu ari mubatumye dutsindwa pe, ukuntu yaje no guhinduka Inkotanyi, none atangiye kwemera ibyo zikora.....gusa natwe biradushimisha ukuntu u Rwanda rugenda ruhinduka pe nubwo abenshi tubiganira hagatati yacu gusa tutajya tubyandika...kumugaragarao nka Rukokoma, wabona ejoibundi anatashye

Habarugira Pierre yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Faustin avuze amagambo meza kandi yavugwa na buri wese,ndetse nawe wemerako inkotanyi zahinduye igihugu ukaba ukiri ishyanga uzatahe kuko leta iriho ubu ntanumwe itakwishimira murwamubyaye.
Karibu ndugu

MUGABO yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Hahahahahahah !!!arashimye yabera !!! Ibikorwa nuko byagenda kwose birivugira

gadi yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ibikorwa byiza ubuyobozi buriho murwanda bukorera urwanda n abanyarwanda biragaragara cyane, ninayo mpamvu hari hageze ko buri munyandanda ahari hose kw isi yahindukira agashiraho umusanzu we twese hamwe duterimbere kurushaho, ufite impamvu ye imubuza gutaha no kugira icyakorayo yashaka inzira icyo kibazo cyakemukamwo kugirango generations zacu zizaza nyuma zizagire imbere hameze neza ntakwikanga. murakoze

Iddy09 yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Uyu Twagiramungu nimuntuki? Gusa afite ubumuntu natwenku Rwanda tumwifurije UmwakaMwiza

muhayimana aloys yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

hhhhhhh NDABAHARAYE PAUL we uransekeje kabisa binyibukije 1996 mba munkambi ya kambil muri kongo nirirwa za nyamukubi mpingiribitoki naza bushushu.ariko ubu naratashye nsubira mwisuri ndiga ndayarangiza ubu mfite akazi keza,mfite umugore nabana2.tumeze neza amashuri ndayishyurira abana nta kibazo.inyezi inkotanyihhhhhhh fpr hhhhh nzabagwinyuma shya nuwanjyunkomokaho agomba gukura azibyobintu ko ntahandi yatora atambira hatari muri fpr.nawerero paul gira utahe kakirikare utazagwishyanga.

VAVA yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka