Kigali Convention Center ni igitego mu bihugu byakolonijwe n’Ababiligi - Twagiramungu
Mu butumwa bwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2017, Twagiramungu Faustin uyobora ishyaka RDI ritaremererwa gukorera mu Rwanda, yatangaje ko umwaka wa 2016 wasize ibikorwa by’ingirakamaro, bigomba kongerera u Rwanda ishema mu ruhando rw’amahanga.
Igikorwa kiza ku isonga mubyo Twagiramungu ashima ni inyubako ya Kigali Convention Center, yubatse ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Mu gushima iyi nyubako agira ati” Iki ni igitego mu bihugu bitatu byahoze biyoborwa n’abakoloni b’Ababiligi (Burundi, RD Congo, Rwanda).”
Twagiramungu yashimye kandi igikorwa u Rwanda rwagezeho cyo kugura indege ebyiri zo mu bwoko bwa AIRBUS, zirimo AIRBUS 330-320 Ubumwe na AIRBUS 330-300 yiswe Umurage.
Avuga kuri izi ndege, yavuze ko zizaba Indorerwamo y’ u Rwanda, mu bihugu zizajya zitwarira abagenzi.
Yashimye kandi ibikorwa byo Kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera byatangiye gushyirwa mu bikorwa, mu gihe hari hashize imyaka irenga 50, iki kibuga gishakwa n’abanyarwanda ariko byarananiranye.
Twagiramungu yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigamije iterambere ry’abaturage ari ibyo gushyigikirwa na buri wese.
Ati “Ibikorwa by’amajyambere mu Rwanda byaba imihanda, ibitaro bya Leta, n’izindi nyubako z’ingirakamaro bigomba gushyigikirwa, mu gihe bifitiye akamaro Abaturarwanda muri rusange. ”
Muri ubu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook, yabusoje yifuriza abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire wa 2017.
Ati “Uyu mwaka, uzababere umwaka w’amahoro n’ituze, umwaka wo gukundana nk’Abanyarwanda, umwaka wo kugera ku nshingano zose zabateza imbere.
Uzababere kandi umwaka wo kumvikana mu ngo zanyu, mu miryango mukomokamo, mu mirenge, insisiro, n’imigi mutuyemo.
Muri uyu mwaka wa 2017, muziyemeze gushimangira umubano mu bantu, mugera ikirenge mu cy’abasokuruza bacu.”
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
ndishimye cyannee kubona ibyurwanda rwagezeho na twagiramungu asigaye abibona.kuva nabaho nibwobwambere numvise twagiramungu avuga ijambo tugahuza....komerezaho muzehe twagiramungu,kandi nibitaribi tuzabigeraho
Ni byiza ko Rukokoma ashima ibikorwa nyakubahwa prezida Paul Kagamé amaze kugeza ku banyarwanda , aliko se yatubwira icyo we nabategetsi ba mbere yakoranye nabo kandi ari numutegetsi ukomeye bagejeje ku banyarwnda ? Ngaho natahuke aze afatanye nabandi banyrwanda kurwubaka aho gukomeza gutunwa na CAPASI YABABILIGI. imana ikomeze irinde u Rwasnda Prerezida warwo nabanyarwanda bose .MUZAGIRE UMWAKA MWIZA WA 2017 dukomeze dutere imbere
N’ubwo atabishima ugirango ababishima barabuze??? Uyu musaza ni nyiramujyaiyobigiye,yabonye ntakindi yakora kuko kugaya kwe ntacyo byari byamugezaho.!!!
Erega n’ubundi uriya mugabo yarahubutse, ko yari yagiriwe icyizere kubera uburyo yitwaye gitwari mbere no mu gihe cya jenoside, yaje guhinduka ate koko? Ibyiza u Rwanda rugezeho nawe yari kuba yarabigizemo uruhare n’u Rwanda rw’ejo hazaza rukajya rubimwubahira.
Ibikorwa burya birivugira kandi ngo n’utemera urukwavu ntiyabura kuvuga ko ruzi kwiruka...!Gusa nk’umunyarwanda biba bishimishije gushima ibyakozwe kuko abanenga gusa baca intege abari kure batunzwe n’ibyo basoma gusa!
Nudahindura isi yo ubwayo izakwihindurira. Rukokoma yaho arashime. Keep it up muzehe we !
Erega twese nubwo twahunze kubera Reta yacu yatsinzwe ariko turemera ko Inkotanyi zahinduye igihugu pe, haraho njya mbona nkibaza ko atari mu Rda, bizashira dutahe tu
Erega twese nubwo twahunze kubera Reta yacu yatsinzwe ariko turemera ko Inkotanyi zahinduye igihugu pe, haraho njya mbona nkibaza ko atari mu Rda, bizashira dutahe tu