Breaking news: Kamonyi Fuso yagonze Coaster ebyiri bamwe bitaba Imana abandi barakomereka bikabije (updated)

Amakuru dukesha Umuvugizi wa Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police), CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko abantu batanu mu bakoreye impanuka mu Kagari ka Sheli mu Mudugudu wa Kangayire ari bo bamaze kwitaba Imana naho 11 akaba ari bo bakomeretse.

Muri iyo mpanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite pulake RAC 404H ya Volcano Express yari itwawe n’uwitwa Musoni yagoganye na Fuso RAC 849L.

Amakuru twahawe n’umuntu wari uri ahabereye impanuka avuga ko Fuso yacitse feri ikabanza kugonga Coaster ya Horison Express hanyuma ikagonga indi Coaster ya Volcano Express.

Iyi mpanuka ngo yaba ihitanye benshi abandi barakomereka.
Iyi mpanuka ngo yaba ihitanye benshi abandi barakomereka.

CIP Kabanda avuga ko abantu 20 ari bo bari bajyanye kwa muganga iyo mpanuka ikimara kuba.

Akomeza avuga ko muri 11 mu basigaye kwa muganga bakomeretse, 3 ngo ari bo bakomeretse cyane bakaba bakirimo gukurikiranwa n’abaganga.

Uretse iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, ngo no mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini habereye indi mpanuka mu ma saa moya na mirongo ine n’itanu aho Coaster yagonganye na moto uwitwa Kayigamba Isaac wari uyitwaye bamujyana ku Bitaro bya Gahini agwayo.

CIP Kabanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kubigenzura mbere yo kubitwara, kwirinda kuvugira kuri terefone batwaye no kwirinda umuvuduko munini n’ibindi byabarangaza mu gihe batwaye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

ndasaba police yongere inshuro za control phyisique zikorerwa amamodoka, kuko impanuka nyinshi muri iyi minsi ziri guterwa na feri! !!! Imana ibakire, twihanganishije ababuze ababo!

philbert yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

ABASHOFERI BAJYE BABANZA BASUZUME IMODOKA ZABO.ABAGIZE IBYAGO NIBIHANGANE.

TUYISENGE Philbert yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

mana gutabara kwawe kurakenewe muri uyu mwanya nukuri data wera bana naba Bantu Kandi wigaragaze kuko urera Kandi uri imana idukunda

eph yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

mana gutabara kwawe kurakenewe muri uyu mwanya nukuri data wera bana naba Bantu Kandi wigaragaze kuko urera Kandi uri imana idukunda

eph yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Imana ibakire

twahirwa yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

ndihanganisha imiryango yose yabuze ababo muri iyo manuka. abakomeretse nabo imana ibarinde. barware ubukira.
ubundi turasaba imodoga nini kuja muri contrôle technique muri nyuma y’amezi atatu kugirango irindwe imanuka. turangije dushimira Kigali to day kutugezaho amakuru acumbuye kandi kugihe. imana ibahe imigisha.

husseinra yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

bishoboka twakwiga guca bugufi njye mpanyuze nerekrza i kgl gusa ibyo mbonye bimbereye inyigisho.

nkundimana yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

mugumye mutohoze neza amakuru kd ababuzababo bihangane

gerard yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

twifatanije nababuze ababo mukababaro

hakizimana jmv yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

rip kubapfuye ababuz ababo namwe mwihangane

pacy yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Imana ibakire mubayo

Ben yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

imana nidutabare kuko impanuka zitumereye babe abakomeretse nibihangane
abapfuye imana ibacyire

claudine yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka