Breaking news: Kamonyi Fuso yagonze Coaster ebyiri bamwe bitaba Imana abandi barakomereka bikabije (updated)
Amakuru dukesha Umuvugizi wa Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police), CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko abantu batanu mu bakoreye impanuka mu Kagari ka Sheli mu Mudugudu wa Kangayire ari bo bamaze kwitaba Imana naho 11 akaba ari bo bakomeretse.
Muri iyo mpanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite pulake RAC 404H ya Volcano Express yari itwawe n’uwitwa Musoni yagoganye na Fuso RAC 849L.
Amakuru twahawe n’umuntu wari uri ahabereye impanuka avuga ko Fuso yacitse feri ikabanza kugonga Coaster ya Horison Express hanyuma ikagonga indi Coaster ya Volcano Express.
CIP Kabanda avuga ko abantu 20 ari bo bari bajyanye kwa muganga iyo mpanuka ikimara kuba.
Akomeza avuga ko muri 11 mu basigaye kwa muganga bakomeretse, 3 ngo ari bo bakomeretse cyane bakaba bakirimo gukurikiranwa n’abaganga.
Uretse iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, ngo no mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini habereye indi mpanuka mu ma saa moya na mirongo ine n’itanu aho Coaster yagonganye na moto uwitwa Kayigamba Isaac wari uyitwaye bamujyana ku Bitaro bya Gahini agwayo.
CIP Kabanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kubigenzura mbere yo kubitwara, kwirinda kuvugira kuri terefone batwaye no kwirinda umuvuduko munini n’ibindi byabarangaza mu gihe batwaye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru irababaja kuko twe Twaburiyemo Umuyobozi w’ikigo cya G.S KIGINA mu karere ka KIREHE wari ugiye gusura umwana we wiga i butare nawe yahise agwa muri abo 5.Imana ibakire mubayo
Ni Ndakubana/kimihurura. abatwara ibinyabiziga bibuke ko bagomba kwitonda mugihe kingendo cyane cyane abatwara abantu. twihanganishije imiryango yabuze ababo muririya mpanuka,"bihangane".
service muduha ziraboneye kd twishimira Amakuru yizewe mutugezaho. thanks!
RIP imana ibakire turasaba polisi kuba maso sikagezura abashoferi cyane cyane aba Qaoster kuko bafite kwirara cyane bakihuta ngo barasiganwa namasaha
Iyo Mbonye Nkibyo Bituma Nta Shaka Perime.Imiryango Yabuze Abayo Yihangane
twihanganishije ababuze ababo muriyo mpanuka kandi abitabyimana tubifurije kuruhuka mumahoro.
twihanganishije ababuze ababo muriyo mpanuka kandi abitabyimana tubifurije kuruhuka mumahoro.
twihanganishije ababuze ababo muriyo mpanuka kandi abitabyimana tubifurije kuruhuka mumahoro.
Imana Ikomeze Imiryango Yabuze Abayo.
ABABURIYE ABABO MURIYI MPANUKA BAKOMEZE KWIHANGANA.
FUSO NIKO ZABAYE.
mbere nambere mbanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo nahubundi ibibaye nagahomamunwa nanjye ndahanyuze numva ibikoba birankutse MANA wakire abatuvuyemo