Urubyiruko rudafite akazi rubona amahirwe mu kuruhuza n’abagatanga

Rumwe mu rubyiruko rudafite akazi rutangaza ko hari amahirwe rubona mu bikorwa biruhuza n’abatanga akazi, kuko n’ubwo abakabona ari bake ugereranyije n’abagashaka bituma bafunguka bakamenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Benshi muri uru rubyiruko ni abarangije amashuri atandukanye arimo ay’isumbuye, Amashuri makuru na za kaminuza bigaragara ko baba bafite inyota yo kugira icyo bakora ariko ugasanga akazi karacyari gake, rimwe na rimwe bakaba batujuje ibisabwa ngo bagahabwe.

Ku wa kabiri tariki 28 Mata 2015, Ikigo gishinzwe guhuza abakozi n’abakoresha muri Kigali (Kigali Employment Service Centre) cyateguye ku nshuro ya kabiri igikorwa cyiswe Job Net kigamije guha amahirwe uru rubyiruko kugira ngo rwigeragereze amahirwe ku batanga akazi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwo mu Mujyi wa Kigali, ariko hakaba hanagaragayemo abasheshe akanguhe nabo bari baje kwigeragereza amahirwe ku bigo n’amasosiyete bitandukanye byo muri Kigali.

Urubyiruko rwari rwitabiriye gahunda ya Job Net ari rwinshi kugira ngo rwigeragereze amahirwe yo kubona akazi.
Urubyiruko rwari rwitabiriye gahunda ya Job Net ari rwinshi kugira ngo rwigeragereze amahirwe yo kubona akazi.

Nicolas Nyandwi asanga uku guhuza abashaka akazi n’abagatanga bikenewe kugira ngo urubyiruko rutinyuke runamenye uko ku isoko ry’umurimo bihagaze, ndetse n’ibisabwa ngo ruryinjiremo.

Ati “Icyizere cyo kirahari kuko icya mbere ni ugutinyuka ukareka kwirirwa mu rugo ugatinyuka ukajya gushakisha hanze. Kuza hano ni nko kuduha umurongo kugira ngo tumenye inzego zihari, ese bakeneye abakozi bangana gute? Ese bari ku rwego rwacu? Hari byinshi dukeneye kwiyungura kugira ngo tubone ako kazi. Hari aho bagiye twagiye twiyandikisha dufite icyizere ko bazaduhamagara cyangwa se bakadufasha kongera ubumenyi bwacu”.

Aliane Umukesha ushinzwe gushaka abakozi muri TUBURA One Acre Fund, ikigega gikorana n’abahinzi cyashakaga abakozi batatu, yatangaje ko iki gikorwa gituma bashobora kuganira n’abashaka akazi bakumva ibitekerezo byabo bakanabagira inama.

Ati “Ntago tuba tuje guhita dufata umuntu ako kanya ahubwo turamureba tukareba CV (umwirondoro) ye noneho tukareba niba bijyanye n’akazi dufite, ubutaha nituba dufite akazi tumuhamagare duhereye muri za zindi dufite ahiganwe n’abandi”.

Abahagarariye ibigo n'amasosiyete basobanuriraga buri wese wabyifuzaga bakanamubwira ibisabwa ngo abone akazi.
Abahagarariye ibigo n’amasosiyete basobanuriraga buri wese wabyifuzaga bakanamubwira ibisabwa ngo abone akazi.

Hope Tumukunde, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije, yatangaje ko iki kigo kuva cyatangizwa mu w’2012 cyafashije urubyiruko mu kwiyungura mu bumenyi no kubahuza n’abakoresha.

Yatangaje ko iki kigo cyashoboye gufasha urubyiruko kiruha amahirwe yo kuruhugura no kuruhuza n’abatanga akazi, gishobora kurufasha gushaka aho bimenyereza akazi n’aho babona akazi gahoraho, ndetse n’abandi babasha kwitangiriza imirimo.

Nyamara ariko bamwe mu baganiriye na Kigali Today binubira ko baza babwiwe ko hari akazi bakaza bizeye ko bari bugatahane, ariko bagatungurwa no kuhagera bagasanga bahabwa amakuru ku mikorere y’ibigo byavuze ko bitanga akazi cyangwa bakakwa ibyangombwa birengeje ubushobozi bwabo.

Aimable Ndayishimiye umaze umwaka arangije akaba atarabona akazi, yatangaje ko aho yageze henshi bamubwiye ko bifuza abakorerabushake ahandi bakamubwira ibyangombwa azana, bityo akabona kwiteza imbere bavuga umuntu atapfa kubigeraho akora adahembwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

muraho neza mbanje kubasuhuza Kandi mugire amahoro nitwa Claudine Uwamahoro nkaba nanjye nkeneye akazi nize ubuhinzi nubworozi secondaire Na kaminuza uwaba Akeneye umukozi yambwira murakomeye number 0780536418

Uwamahoro CLaudine yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

nibyiza rwose kubona urubyiruko twitabwaho cyaneko twarize gsa ikibura nukubona ahotwashyirira mubikorwa ibyotwigiye ariko Ndashimira cyane job net mukudufasha nkurubyiruko.

IRADUKUNDA PATRICK yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

TEL:0788618912

TUYAMBAZE Joseph yanditse ku itariki ya: 21-01-2020  →  Musubize

abakoresha bose bakeneye abakozi byatworohera bagiye banyuza imirimo kuri mifotra....
kandi nkeneye uwaba akeneye kunteza imbere ankoresha nk’umushofeli.
category: B,,,nanjye nkatera imbere n’aho mvuka ndetse n’igihugu muri rusange ntanga imisoro, tukubakau Rwanda twifuza

MURAKOZE.

TUYAMBAZE Joseph yanditse ku itariki ya: 21-01-2020  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza !
Amazina nitwa UWIRAGIYE Jean pierre
Mbanje kubashimira kumakuru meza mutanga yo guhuza urubyiruko rudafite Akazi Mukabahuza n’abagatanga
nize mathematics chemistry and Biology muri G.S.st pierre nkombo
Bachelor degree in rural development nakuye muri kaminuza yigenga ya kibogora polytechnic nkaba nshaka "AKAZI" .
gusa nkaba nanasaba kubigo bitanga akazi cyane ibigo bya Leta ko badufasha itangwa rya kazi Rikajya rica mucyo nakita TRANSPARENCE Kuko usanga umuntu atsinda ikizamini ariko ugasanga siwe ugahawe ahubwo bakongerera Amanota uwo bashaka cyangwa uwatanze Ruswa ikindi nibadufashe niba bashakako nkurubyiruko tubona akazi nibakureho burundi ikintu cyo gushyira umwanya ku isoko ugasanga barasaba year of working experience bumva umuntu yabona experience he ntakazi yigeze ?murakoze mperereye i RUSIZI

TEL:0782261430

UWIRAGIYE Jean pierre yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Mbanje kubaramutsa.

Ndabashimira amakuru atuma abadafite akazi babasha gutinyuka, bagasobanuza.

Icyo nifuza ni "Ukubona akazi". Ubu ndangije kwiga, maze amezi 3, mfite impungenge zo kubona akazi.

Nize amashuri yisumbuye muri
Gr. Sc. Saint Joseph i Nyamasheke : Math-Phys. , A2
Computer Sciences muri ULK, Ishami rya Kigali, A0.

Mumfashe kumenyana n’abatanga akazi mu byo nize.

Mbaye mbashimiye, nizera ko tuzakomeza kuganira.

Habumuremyi Emmanuel, Akarere ka Rusizi
Tel. 0787950824

I

hHABUMUREMYI EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

akazi c aha twakuyeyo amaso kbs

ngirabakunzi albert yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka