Urubyiruko rudafite akazi rubona amahirwe mu kuruhuza n’abagatanga

Rumwe mu rubyiruko rudafite akazi rutangaza ko hari amahirwe rubona mu bikorwa biruhuza n’abatanga akazi, kuko n’ubwo abakabona ari bake ugereranyije n’abagashaka bituma bafunguka bakamenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Benshi muri uru rubyiruko ni abarangije amashuri atandukanye arimo ay’isumbuye, Amashuri makuru na za kaminuza bigaragara ko baba bafite inyota yo kugira icyo bakora ariko ugasanga akazi karacyari gake, rimwe na rimwe bakaba batujuje ibisabwa ngo bagahabwe.

Ku wa kabiri tariki 28 Mata 2015, Ikigo gishinzwe guhuza abakozi n’abakoresha muri Kigali (Kigali Employment Service Centre) cyateguye ku nshuro ya kabiri igikorwa cyiswe Job Net kigamije guha amahirwe uru rubyiruko kugira ngo rwigeragereze amahirwe ku batanga akazi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwo mu Mujyi wa Kigali, ariko hakaba hanagaragayemo abasheshe akanguhe nabo bari baje kwigeragereza amahirwe ku bigo n’amasosiyete bitandukanye byo muri Kigali.

Urubyiruko rwari rwitabiriye gahunda ya Job Net ari rwinshi kugira ngo rwigeragereze amahirwe yo kubona akazi.
Urubyiruko rwari rwitabiriye gahunda ya Job Net ari rwinshi kugira ngo rwigeragereze amahirwe yo kubona akazi.

Nicolas Nyandwi asanga uku guhuza abashaka akazi n’abagatanga bikenewe kugira ngo urubyiruko rutinyuke runamenye uko ku isoko ry’umurimo bihagaze, ndetse n’ibisabwa ngo ruryinjiremo.

Ati “Icyizere cyo kirahari kuko icya mbere ni ugutinyuka ukareka kwirirwa mu rugo ugatinyuka ukajya gushakisha hanze. Kuza hano ni nko kuduha umurongo kugira ngo tumenye inzego zihari, ese bakeneye abakozi bangana gute? Ese bari ku rwego rwacu? Hari byinshi dukeneye kwiyungura kugira ngo tubone ako kazi. Hari aho bagiye twagiye twiyandikisha dufite icyizere ko bazaduhamagara cyangwa se bakadufasha kongera ubumenyi bwacu”.

Aliane Umukesha ushinzwe gushaka abakozi muri TUBURA One Acre Fund, ikigega gikorana n’abahinzi cyashakaga abakozi batatu, yatangaje ko iki gikorwa gituma bashobora kuganira n’abashaka akazi bakumva ibitekerezo byabo bakanabagira inama.

Ati “Ntago tuba tuje guhita dufata umuntu ako kanya ahubwo turamureba tukareba CV (umwirondoro) ye noneho tukareba niba bijyanye n’akazi dufite, ubutaha nituba dufite akazi tumuhamagare duhereye muri za zindi dufite ahiganwe n’abandi”.

Abahagarariye ibigo n'amasosiyete basobanuriraga buri wese wabyifuzaga bakanamubwira ibisabwa ngo abone akazi.
Abahagarariye ibigo n’amasosiyete basobanuriraga buri wese wabyifuzaga bakanamubwira ibisabwa ngo abone akazi.

Hope Tumukunde, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije, yatangaje ko iki kigo kuva cyatangizwa mu w’2012 cyafashije urubyiruko mu kwiyungura mu bumenyi no kubahuza n’abakoresha.

Yatangaje ko iki kigo cyashoboye gufasha urubyiruko kiruha amahirwe yo kuruhugura no kuruhuza n’abatanga akazi, gishobora kurufasha gushaka aho bimenyereza akazi n’aho babona akazi gahoraho, ndetse n’abandi babasha kwitangiriza imirimo.

Nyamara ariko bamwe mu baganiriye na Kigali Today binubira ko baza babwiwe ko hari akazi bakaza bizeye ko bari bugatahane, ariko bagatungurwa no kuhagera bagasanga bahabwa amakuru ku mikorere y’ibigo byavuze ko bitanga akazi cyangwa bakakwa ibyangombwa birengeje ubushobozi bwabo.

Aimable Ndayishimiye umaze umwaka arangije akaba atarabona akazi, yatangaje ko aho yageze henshi bamubwiye ko bifuza abakorerabushake ahandi bakamubwira ibyangombwa azana, bityo akabona kwiteza imbere bavuga umuntu atapfa kubigeraho akora adahembwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Muraho nize mechanic secondary
Mumashuri makuru niga mechanical engineering mufashe
0782165713

alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

Muraho nize mechanique secondary
Mumashuri makuru niga mechanical engineering mufashe

alias yanditse ku itariki ya: 25-04-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza nanjye nifuza ko mwamfasha kubona akazi nize MEG mbona training in agriculture mechanization and irrigation system tel 0787536172

Ndacyayisenga Jean paul yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

Nize cstA2 mboneka 0787129139

Muberwa jmv yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

Mfite degree (Ao)muri education, lwould like ajob

Tumwine Emmy yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Mfite degree (Ao)muri education, lwould like ajob

Tumwine Emmy yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Nize accountant A2 mumfashe uwaba ashaka umukozi yambwira kuko nkeneye akazi. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa IRAFASHA Sylvie Noella nkaba narize forest A2 TVET Mutenderi mperereye Gatsibo 0780556939 mwampamagara murakoze

Irafasha Sylvie Noella yanditse ku itariki ya: 2-12-2021  →  Musubize

Mwaramutse nize Animal production mfite impamyabumenyi ya Ao muri UTAB uwaba akeneye umukozi yamenyesha
0781298093
Mperereye igicumbi

Rutegamanzi Eric yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Muraho nitwa Rutegamanzi Eric nkaba mgite A0 muri Animal production uwaba akeneye umukozi yambwira murakoze
Fone number ni 0781298093

Rutegamanzi Eric yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Gufashwa kubona akazi

Ndayisenga bosco yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Nize construction amashuri yisumbuye none uwaba akeneye umukozi yafasha kand mbashimiye uru rubuga mwadushyiriyeho murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka