Rubavu: Umupolisi yatoye ibihumbi 3 by’amadolari ku mupaka arayasubiza

Bizimana Mustafa, umupolisi mu gipolisi cy’u Rwanda ufite ipeti rya Kaporari yatoraguye ibihumbi bitatu by’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100) yatawe n’umuntu winjira mu Rwanda nyuma yo gusakwa, tariki ya 02/03/2015 ku isaha ya saa cyenda na mirongo ine (15h40) arayamusubiza.

Ubwo yarimo asaka imodoka zigiye kwinjira mu Rwanda ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, Cpl Bizimana yaguye ku gipfunyika cyarimo amadolari cyatawe n’umwe mu binjiye mu Rwanda.

Anyuze mu gitabo cyandikwamo imodoka zinjira mu Rwanda zibanza gusakwa, Cpl Bizimana yaje gusanga amafaranga yatawe n’umunyakenya maze niko kumushakisha kugira ngo ayamusubize.

Cpl Bizimana watoraguye amadorali ya Amerika ibihumbi 3 akayasubiza nyirayo.
Cpl Bizimana watoraguye amadorali ya Amerika ibihumbi 3 akayasubiza nyirayo.

Aganiraga na Kigali Today ubwo yatangaga aya madorali, Cpl Bizimana yavuze ko akiyabona yumvise ko ari umugenzi wayataye, aho kugira umutima wo kuyatwara yiyumvamo ubudahemuka, kugira indangagaciro za Polisi n’ubunyamwuga bw’akazi akora zijyanye no gutanga serivisi nziza yiyemeza gushaka uwayataye ngo ayasubizwe.

Uwatorewe aya madorili usanzwe ukorera i Goma ariko utashatse ko amazina ye agaragazwa, avuga ko yatunguwe n’imikorere ya polisi y’u Rwanda kuko atari yamenye ko yayataye.

Akomeza avuga ko kubera kwihuta atari yamenye ko yatayeamadorali ye, ahubwo abonye ahamagawe na Polisi ngo yacyetse ko hari ikitagenda neza.

Ati “Sinzi uburyo nabibabwira, numvishe nishimye, numvishe nishimiye u Rwanda, numvishe nkunze Polisi y’u Rwanda, iyaba byashoboka ko n’izindi nzego zakora nkayo. Kuko ubusanzwe iyo utaye amafaranga wiyumvisha ko atakugarukira, ariko kubona amafaranga menshi kuriya umuntu ayatora akayagusibiza ntibisanzwe mbibonye mu Rwanda”.

Cpl Bizimana yatekereje kugira neza no guhesha ishema akazi ke kurusha gutwara amadorali yari atoye.
Cpl Bizimana yatekereje kugira neza no guhesha ishema akazi ke kurusha gutwara amadorali yari atoye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Uburengerazuba, Superintendent Emmanuel Hitayezu yatangarije Kigali Today ko ibyo Cpl Bizimana yakoze bisanzwe mu kazi kandi bijyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, asaba n’abandi bapolisi guhesha isura nziza akazi bakora barangwa n’ubunyangamugayo ndetse bafasha ababagana, kuko bizatuma abanyamahanga barushaho kugirira icyizere u Rwanda no kurushaho kurukoreramo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Cpl Bizimana,uri umukozi mwiza koko. Ukwiye kubishimirwa kumugaragaro.Ubundi ibyo ntibisanzwe. Komereza aho.

moses Ndeba yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

ubujura ni Ubundi bijyanye nabwo umuntu arabivukana!
So Uko Ari umupolice ahubwo harimo ni no kwivukira! ubuse tuvuge Ko utari umupolice wayabona akayamusubiza!? ubupfura ni ubunyangamugayo biravukanwa! nta faculte cg isomo ribyigisha.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Minister imyanzuro mugezeho ni sawa. Ariko kandi kugira ngo umwaka utaha mutazongera kwibaza impamvu hari ibitarakozwe mwari mukwiye gushyiraho comité de suivi na évaluation yajya igeza kubabishinzwe (Présidence na Primature) nibura buri mezi atatu uko iyo mishinga na programu bihagaze. Ibitagenda bikamenyekana n’impamvu bitagenda bigakosorwa noneho ababikora bagakomeza. Iyo comité kandi yaba igizwe n’abakozi bakeya basanzwe mukazi kandi bafite ubushobozi (capacities) muri project/program management.
Ngibyo Minister.

moses Ndeba yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka