Rubavu: Umupolisi yatoye ibihumbi 3 by’amadolari ku mupaka arayasubiza

Bizimana Mustafa, umupolisi mu gipolisi cy’u Rwanda ufite ipeti rya Kaporari yatoraguye ibihumbi bitatu by’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100) yatawe n’umuntu winjira mu Rwanda nyuma yo gusakwa, tariki ya 02/03/2015 ku isaha ya saa cyenda na mirongo ine (15h40) arayamusubiza.

Ubwo yarimo asaka imodoka zigiye kwinjira mu Rwanda ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, Cpl Bizimana yaguye ku gipfunyika cyarimo amadolari cyatawe n’umwe mu binjiye mu Rwanda.

Anyuze mu gitabo cyandikwamo imodoka zinjira mu Rwanda zibanza gusakwa, Cpl Bizimana yaje gusanga amafaranga yatawe n’umunyakenya maze niko kumushakisha kugira ngo ayamusubize.

Cpl Bizimana watoraguye amadorali ya Amerika ibihumbi 3 akayasubiza nyirayo.
Cpl Bizimana watoraguye amadorali ya Amerika ibihumbi 3 akayasubiza nyirayo.

Aganiraga na Kigali Today ubwo yatangaga aya madorali, Cpl Bizimana yavuze ko akiyabona yumvise ko ari umugenzi wayataye, aho kugira umutima wo kuyatwara yiyumvamo ubudahemuka, kugira indangagaciro za Polisi n’ubunyamwuga bw’akazi akora zijyanye no gutanga serivisi nziza yiyemeza gushaka uwayataye ngo ayasubizwe.

Uwatorewe aya madorili usanzwe ukorera i Goma ariko utashatse ko amazina ye agaragazwa, avuga ko yatunguwe n’imikorere ya polisi y’u Rwanda kuko atari yamenye ko yayataye.

Akomeza avuga ko kubera kwihuta atari yamenye ko yatayeamadorali ye, ahubwo abonye ahamagawe na Polisi ngo yacyetse ko hari ikitagenda neza.

Ati “Sinzi uburyo nabibabwira, numvishe nishimye, numvishe nishimiye u Rwanda, numvishe nkunze Polisi y’u Rwanda, iyaba byashoboka ko n’izindi nzego zakora nkayo. Kuko ubusanzwe iyo utaye amafaranga wiyumvisha ko atakugarukira, ariko kubona amafaranga menshi kuriya umuntu ayatora akayagusibiza ntibisanzwe mbibonye mu Rwanda”.

Cpl Bizimana yatekereje kugira neza no guhesha ishema akazi ke kurusha gutwara amadorali yari atoye.
Cpl Bizimana yatekereje kugira neza no guhesha ishema akazi ke kurusha gutwara amadorali yari atoye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Uburengerazuba, Superintendent Emmanuel Hitayezu yatangarije Kigali Today ko ibyo Cpl Bizimana yakoze bisanzwe mu kazi kandi bijyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, asaba n’abandi bapolisi guhesha isura nziza akazi bakora barangwa n’ubunyangamugayo ndetse bafasha ababagana, kuko bizatuma abanyamahanga barushaho kugirira icyizere u Rwanda no kurushaho kurukoreramo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Mbega ubutwari. Abapolisi basanzwe baducuza utwacu (matari na tazi man) barebere kurim uyu mugenzi wabo, ababere urugero rwa buri munsi

Eva yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Umuvugizi aratubeshye n’ayacu barayatwaka, ahubwo uwo yasanze ntaho yanyura nyirayo agarutse.

karekezi yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Mbega ubunyamwuga wee.Erega ni mu gihe batojwe neza.Ibi biba hake ku isi.

Rwego yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

@Hamadou Toumani, hari abantu mutangaje koko ngo iyi nta nkuru irimo? Gutoragura amafaranga angana kuriya ukayasubiza urumva ari nta butwari burimo? Iyo aba ari wowe uvuga utya simpamya ko wari kuyasubiza!!! Mujye mureka imitima mibi, uyu musore ni inyangamugayo Imana imuhe umugisha.

Rwema yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ntitwiyibagizeko hari na ba rusahurira mu nduru banahohotera aba motar or taxmen bakabaka utwo bakoreye ku munsi.et d’ailleur simbona impamvu umuntu akora ibijyanye n’ibyo akwiye gukora or ibijyanye n’indangagaciro ziranga aantu muri rusange then ugasanga ibitangazamakuru byose byamwanditse as if ari igitangaza!dukoze analysis dusangako ari agashya kubona imico myiza yagaragara ku muntu!hum!

Alb yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ndabaramutsa cyane,

Nkunda gutaramira ku binyamakuru binyuranye kuko mu gusoma ibyandikwe hasi y’inkuru bimfasha kugereranya aho igipimo cy’imyumvire kigeza. Ubundi niyo wagira icyo uvuga ku nkuru kidasobanutse neza ariko byibura kikaba gifitanye isano n’inkuru ivugwa. Uwandusha gusobanukirwa w’undi utari Moses yamfasha kumenya igitekerezo cye aho kigana.

Moses nawe amfashije yansobanurira Minister abwira uwo ari we, akanareba niba atamfasha kugira ubutumwa bwatanzwe n’Umukuru w’u Rwanda ubwe nk’uko nabugize ubwanjye. Ndababwiza ukuri ko nitutagira uruhari mu bitureba nta n’umwe uzatugirira impuhwe ngo adufashe. Burya abakurambere barebye kure aho bagize bati n’ Imana ifasha uwifashije. IKEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA

Beatrice UFITINGABIRE yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

ubu ni ubutwari kandi igipolisi n’ igisirikare kandi ninako umuco nyarwanda umuze nicyo udusaba... uyu mupolisi rero yakoze neza cyane

alexis yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

police yacu irarenze pe ! wagirango basigaye bakora recruitement mu rusengero babaramburiyeho ibiganza. bravo Rwanda national police

jo yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ahaaa! uwo mu Police ashobora kuzajya mwijuru adapfuye kbs mukurikwanjye singiye kubeshya nyatoraguye ntamuntu undeba nayatwara kbs kuberako harumuyobozi umwe ntiriwe mvuga wi Rubavu natoraguriye phone yibihumbi 400frw ndamushakisha ndayimuha arangije anshira mumaso hafi yokunkubita ati genda urigicucu uzapfa udakize nanubu biracyambabaje kdi hashize 5ans.

Antilope patient yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

N’importe quoi! Ibi ni ukugaragaza ko kubona policier w’inyangamugayo bidasanzwe!! Mu by’ukuri nta kidasanzwe yakoze; en plus ari umuntu ukora ku mupaka, yakoze inshingano ze. Ni nko kuvuga ngo policier yabonye umuntu ahohoterwa aramutabara! Ntabwo ari inkuru!!

Hamadou Toumani yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Viva not really police
Vive Mon pays
Vive mon president

isimbi yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

cpl bizimana,agaragaje indangagaciro kbs.nibakomeze baduheshe ishema.

daniel yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka