Nyamata: Imyanya y’akazi isaga 100 muri Hotel nshya “Golden Tulip La Palisse”

Ikompanyi mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga amahoteli Golden Tulip imaze igihe gito yeguriwe gucunga Hotel la Palisse Nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 10 yashyize isoko imyaka y’akazi irenga 120.

Ni imyanya yigajemo imyanya y’ubuyobozi mu gucunga hoteli ndetse n’abakozi bazayikoramo. Kanda hano urebe iyo myanya.

Iyi ni yo Golden Tulip La Palisse Nyamata.
Iyi ni yo Golden Tulip La Palisse Nyamata.

Golden Tulip yashinzwe mu myaka y’i 1960, kuri ubu ifite amahoteli 300 mu bihugu 48, ikaba imwe mu bagize urwunge mpuzamahanga rw’amahotel yitwa « Louve hotel » ifite amahoteli asaga 1000 hirya no hino ku migabane yose y’isi.

Nyuma yo gusanga mu Rwanda hari imikorere myiza ndetse n’igihugu cy’intangarugero mu miyoborere n’iterambere ryihuta kandi ritajegajega, abayobozi ba Golden Tulip biyemeje gushyira mu Rwanda icyicaro gikuru cy’amashami yabo yo muri Afrika y’iburasirazuba.

Golden Tulip ifite amahoteli akomeye hirya no hino ku isi.
Golden Tulip ifite amahoteli akomeye hirya no hino ku isi.

Hotel Golden Tulip la Palisse Nyamata, iri ku rwego rw’inyenyeri enye ariko intego nyamukuru ikaba ari uko izongererwa ubushobozi kuburyo izashyirwa ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 249 )

nshaka akazi

nitwa ntambara yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

yeah! nishimiye kubabona mugihugu cyacu cy’urwanda. byumwihariko nkaba nifuzamo akazi.
ikirenzeho nkaba mfite A2 in maths,economics and computer sciense mbaye mbashimiye mugihe ntegereje igisubizo cyanyu!

nzamwitakuze emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

Icyumba cya make n’amafaranga angahe?

alias yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Hello Dear sir just Ihappy to be one of Employs in your company

Thx be bless

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

nonese kumutadu subiza

Amida nzeyimana yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize

muraho neza nukuri nabakuri kiye kuri fc ariko nabasa baga Akazi muri hotel servic murakoz.

Amida nzeyimana yanditse ku itariki ya: 7-11-2015  →  Musubize

ni byiza tuzaza baduhe kukazi natwe

alias sa majeste yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka