Nyamasheke: Yasabye uruhushya rwo kubaka uruganda abikora atarasubizwa none bamusabye gusenya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burasaba umuturage witwa Murutampunzi Edmond gusenya uruganda rutunganya kawa yubatse mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke kuko ngo yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Murutampunzi yiyemerera kuba yarihuse mu kubaka urwo ruganda ngo atanguranwa n’umwero wa kawa kugira ngo azabone uko atunganya umusaruro we ariko agasaba ubuyobozi bw’akarere gushyira mu gaciro, bugashishoza bugahagarika icyo cyemezo kuko ngo yabikoze ashaka gutunganya kawa ye yihingira.

Uraganda rwa kawa rwamaze kuzura ariko ngo rugomba gusenywa kuko rwubatswe nta burenganzira.
Uraganda rwa kawa rwamaze kuzura ariko ngo rugomba gusenywa kuko rwubatswe nta burenganzira.

Avuga ko yandikiye ubuyobozi bwa NAEB, ikigo gifite mu nshingano zacyo iby’inganda, ko ashaka kubaka uruganda ndetse akarere kakaza kumusinyira.

Gusa ngo NAEB yamusubije ko aho yifuza gushinga uruganda hari izindi nyinshi, bamusaba ko yareba ahandi ashyira uruganda cyane ko bishimiraga icyo gitekerezo.

Ibi ngo byatumye yongera kwandikira NAEB ayibwira ko yabonye ahandi yarwubaka, ahita atangira kubaka mu gihe yari agitegereje igisubizo.

Agira ati “Nabonye igisubizo kitabanguka kandi umwero w’ikawa ugeze ndubaka kugira ngo bazansubize mpita ntangira gutunganya umusaruro mfite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko batunguwe cyane no kubona uruganda rwuzuye nta burenganzira na buke nyir’ ukubikora yigeze ahabwa.

Ubwanikiro bwa kawa ku ruganda rwa Murutampunzi na bwo bwari bumaze kuzura.
Ubwanikiro bwa kawa ku ruganda rwa Murutampunzi na bwo bwari bumaze kuzura.

Akavuga ko agomba guhita yisenyera ndetse atabikora bigakorwa ku ngufu za Leta ndetse n’ubuyobozi bw’akagari n’ubw’umurenge rwubatsemo bagatanga ibisobanuro.

Agira ati “Nta burenganzira twabahaye bwo kubaka uruganda, ntabwo banabusabye no muri NAEB twarababajije ntabyo bazi. Ntabwo twakwihanganira ko umuturage akora ibyo ashaka atubahiriza amategeko na gahunda za Leta, agomba kwisenyera vuba na bwangu atabikora agasenyerwa ku ngufu”.

Uru ruganda rw’ikawa rwari rumaze kuzura, inyubako zarwo, ubwanikiro ndetse n’imashini itunganya kawa, ruturiye umuhanda wa kaburimbo ndetse n’amazi yamaze kuyayoborwamo.

Murutampunzi avuga ko rwatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba afite ibiti by’ikawa zisaga ibihumbi 200 yari amaze kweza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Rwose ubugome bucike my Rwanda.Gusenya urwo ruganda 30000000frws ni ugusenya igihugu.Bamuce Amanda ariko bamwigishe akomeze guteza imbere igihugu.Ubwo byobozi ndabona nabwo burangaye.Nyamara ubwo uheruka kubaka igikoni baramuzi!

Eliazar yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Niba yarakoze n’amakosa bizasuzumwe niba koko afite biriya biti ibihumbi 200 uruganda rwe barureke azajye atunganya ikawa yiyezereza dore ko nta zindi yakenera. Naho ubundi niba abifite uruganda rwe rugasenywa akazajya azijyana mu bandi bizaba ari urucantege n’agahomamunwa.

Iradukunda Olivier yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Uwo muturage uvuga ko agite ibiti ibihumbi 200 by’ikawa yabuzwa ate kugira uruganda ruzitonora? Bizasuzumwe neza umutungo wa miliyoni 30 yashoye muri uru ruganda ntupfe ubusa! Kubaka uruganda rukagera ubwo rwuzura ubu akaba aribwo asabwa gusenya birebwe neza hataba hari ababyihishe inyuma kubera inyungu zabo!

Iradukunda Olivier yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Nibyo koko uyumugabo yakoze amakosa, ariko se kombona n’akarere kagiye kugira umujinya. Murebe niba urwo ruganda haricyo rubangamiye abaturage, byashoboka ko nibyo yanombwa yabihabwa yaramaze kubaka. ariko mureke kumusenyera byagahimano kuko ntago yigeze yubaka nijoro byose byakozwe muhari.

iwacu yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Umuntu niba afite kawa 200,000, ese birakwiye ko agemura umusaruro we ahandi, kawa yeza mu gipimo cye ikajya gukiza abubatse inganda batagira kawa. Nk’uko bimeze mu buhinzi bwa kawa, kawa ntabwo ikiza umuhinzi wayo, kuko kugeza ubu yaheze mu bukene, ahubwo ikiza abacuruzi, kuko ubona ko buri sizeni agura imodoka mu gihe umuhinzi wayo akomeza kugenda asubira inyuma. Uyu mungabo wubatse uruganda niba koko agomba gutunganya umusaruro we bakwiye kumureka akawutunganya, nibwo umushinga we waba ugize icyo umugezaho, naho ubundi kwaba ari ugukorera abandi.Niba fite ibiti bya kawa 200,000, ubwo ni ukuvuga ko zihinze ku buso bwa ha 80. Ni ukuvuga umurima ufite uburebure bwa 4000 m kuri 200. mu by’ukuri waba ari umushinga munini. Naho yakoze amakosa atumvira ubuyobozi ariko habaho guca inkoni izamba, agahabwa ibindi bihano.

laskl yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Rwose uyu mugabo yakoze amakosa ndabyemera ariko nibarebe igihombo abaturage bahinga ikawa, akazi yari kuzatanga n’igihombo cye bwite bamureke ariko bagire ibihano bamuca. Ariko kwisenyera cyangwa kumusenyera yujuje kubera kutagira uruhushya ubu ni bwo babyibutse? Ariko ahari ni ugushaka kumusubiza ku isuku?
Birababaje pe!!!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

None se aha yarwubatse ho iyo NAEB imuhakanira ntibyari kumusaba kurusenya. Ibi ni ugushaka gushyira leta devant le fait accompli. Amakosa nk’ayo ntagomba kwihanganirwa mu gihugu kigendera ku mategeko.

r yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

ariko bayobozi mujye mushyira mugaciro, kuba se hari izindi nganda nibyo byatuma mumubuza kubaka ibyo ni itiku rifite aho rishingiye iyo si impamvu yo kumusenyera cyane ko atariwe gusa bifitiye akamaro

izina yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka