Nyamasheke: Yasabye uruhushya rwo kubaka uruganda abikora atarasubizwa none bamusabye gusenya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burasaba umuturage witwa Murutampunzi Edmond gusenya uruganda rutunganya kawa yubatse mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke kuko ngo yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Murutampunzi yiyemerera kuba yarihuse mu kubaka urwo ruganda ngo atanguranwa n’umwero wa kawa kugira ngo azabone uko atunganya umusaruro we ariko agasaba ubuyobozi bw’akarere gushyira mu gaciro, bugashishoza bugahagarika icyo cyemezo kuko ngo yabikoze ashaka gutunganya kawa ye yihingira.

Uraganda rwa kawa rwamaze kuzura ariko ngo rugomba gusenywa kuko rwubatswe nta burenganzira.
Uraganda rwa kawa rwamaze kuzura ariko ngo rugomba gusenywa kuko rwubatswe nta burenganzira.

Avuga ko yandikiye ubuyobozi bwa NAEB, ikigo gifite mu nshingano zacyo iby’inganda, ko ashaka kubaka uruganda ndetse akarere kakaza kumusinyira.

Gusa ngo NAEB yamusubije ko aho yifuza gushinga uruganda hari izindi nyinshi, bamusaba ko yareba ahandi ashyira uruganda cyane ko bishimiraga icyo gitekerezo.

Ibi ngo byatumye yongera kwandikira NAEB ayibwira ko yabonye ahandi yarwubaka, ahita atangira kubaka mu gihe yari agitegereje igisubizo.

Agira ati “Nabonye igisubizo kitabanguka kandi umwero w’ikawa ugeze ndubaka kugira ngo bazansubize mpita ntangira gutunganya umusaruro mfite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko batunguwe cyane no kubona uruganda rwuzuye nta burenganzira na buke nyir’ ukubikora yigeze ahabwa.

Ubwanikiro bwa kawa ku ruganda rwa Murutampunzi na bwo bwari bumaze kuzura.
Ubwanikiro bwa kawa ku ruganda rwa Murutampunzi na bwo bwari bumaze kuzura.

Akavuga ko agomba guhita yisenyera ndetse atabikora bigakorwa ku ngufu za Leta ndetse n’ubuyobozi bw’akagari n’ubw’umurenge rwubatsemo bagatanga ibisobanuro.

Agira ati “Nta burenganzira twabahaye bwo kubaka uruganda, ntabwo banabusabye no muri NAEB twarababajije ntabyo bazi. Ntabwo twakwihanganira ko umuturage akora ibyo ashaka atubahiriza amategeko na gahunda za Leta, agomba kwisenyera vuba na bwangu atabikora agasenyerwa ku ngufu”.

Uru ruganda rw’ikawa rwari rumaze kuzura, inyubako zarwo, ubwanikiro ndetse n’imashini itunganya kawa, ruturiye umuhanda wa kaburimbo ndetse n’amazi yamaze kuyayoborwamo.

Murutampunzi avuga ko rwatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba afite ibiti by’ikawa zisaga ibihumbi 200 yari amaze kweza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

abanyarwanda no gusenya mwabonyemo nyungu ki , kuki ahubwo yanditse abasaba ibyangombwa ntabihabwe ,gusubizwa bimara igie kingana gute , kuki Leta itamufasha agakosora ahatamze neza aho gusenyerwa , birababaje,icyo gihombo mugirango ntikigira ingaruka ku bantu bose yaba we ndetse n abo bzamusenyera bitwaje amategeko , kandi amategeko ahyirwaho n abantu ,

UMUGWANEZA yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Uwo muturage nukumurenganura,. Wabona hari nabandi banyenganda babyihishe inyuma kuko bakeneye umusaruro we. Bikwiyegusuzumwa na naeb ko ntawe bibangamiye

Samuel yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Uyu muturage arabeshya kuko uko mbibona yagombye kurwimurira aho yakwemererwa gukorera icyo gihe icyo yahomba ni main d’oeuvre gusa. naho abaturage nabo hari iguhe bagora abayobozi kuko iyo azi ko akora ibintu bimufitiye inyungu ariko bitemewe, akora nk’umutima. ibyemezo ni ngombwa gufatwa kugira ngo n’abandi babonereho naho baba bazi ko gusenya kizira bagakora ku uburyo abantu bashiduka byagenze kuriya.

john yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

urwo ruganda barureke ahubwo basenye izubatswe n’abatagira kawa

HATARI yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Uyu mugabo arabeshya niba yarubatse ntaburenganzira azabisenye cyane iyo bubaka gutya abayobozi cyane nko ku murenge bashobora kutabimenya keretse nibura ari ahantu hagaragara. azasenye ibiti n’amabati nta na 500000 byamutwaye. imashini azayigurishe cg ashake aho yabonera ibyangombwa. azahomba gusa main d"oeuvre

JOHN yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Uy’umuturage nibamureke rwose. Keretse niba aho yubatse habangamiye ibindi bikorwa remezo byahateganyirijwe mbere.
Nonese ko musenya uruganda rwe mukazajya kurusaba ba gashaka buhake?
Harya ubwo ari uwubatse uruganda nuwakodesheje imodoka imwe miliyoni 360,uwahemutse ni nde?
Ubwo rero kuko afungiye abaherwe nasenyerwe?
Muze uzajye kwibariza perezida.

Ismael i Karongi yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ubanza ahari muri iki gihugu no kujya ku musarane bizajya bibanza gusabirwa uruhushya!!!

Aha hantu yubatse ko ndeba ari mu giturage, hakaba nta muntu habangamiye, baretse umugabo akikorera umushinga we; ahubwo bigatuma na leta ihakura imisoro..
Ni akumiro..

Ndayisaba Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

UBWO YAHAYE BAMWE ABANDI BATI SENYAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

ESE IBI ABYUBAKA BARI HEHEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!IBI NI AGAHOMAMUNWA BANYARWANDA.........................................................................................

MWISENYA IBYAGEZWEHO AHUBWO AHARI AMAKOSA HAHANWE ABAYOBOZI BABIFITEMO INYUNGU ALIKO UMUTURAGE NTAHOMBE PE..............................

MWISHYIRE MU MWANYA WE..............ASUBIJWE KU ISUKA,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

niba n’ubundi yari kuruhabwa bamureke wabona yaratanguranwe kubera inyungu za bamwe mu bayobozi
none bikaba bigiye kubagaruka,UBWO BAMWE BARARIYE BIMA ABANDI!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ABATARAGIZE ICYIBAGERAHO BATI NASENYE.....................................................................................................................................................................................................................................

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

kumusenyesha siwo muti ukemura amakosa ahubwo y`ubatse barihe nibabanze bakemure icyo. nyuma barebe icyowe ashinzwa abe aricyo ahanirwa. kandi NAEB nayo sishyashya yatinze kumusubiza igendeye kuki guhakana no kwemera bisaba iki ko aribyo bahemberwa. sinzi amategeko akurikizwa mugusubiza ariko baratinze byanze bikunze agirango baremeye.

re yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

niba koko uyu mugabo yarabashije guhinga kawa ingana kuriya[ibihumbi magana abiri byose] akwiye kugira uruganda. kuko ngereranyije imirimo ikorerwa kawa, uyu mugabo atanga akazi gahoraho ku bantu batari munsi yijana, akwiye kubishimirwa. ese ari ufite uruganda nta giti cya kawa na kimwe agira, nuwubatse uruganda amaze gutera ikawa azatunganya ukwiye gushyigikirwa ni uwuhe? NAEB izafashe akarere gukemura iki kibazo kuko gusenya uru ruganda byazatuma ziriya kawa zitongera kwitabwaho kandi ngereranyije zishobora gutanga umusaruro wa 120 toni z’ikawa yogeje[full washed coffee]ubwo rero murumva ukuntu igihugu cyahahombera amadevise atari make.

jh yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka