Abanyeshuri 20 bajyanwe mu bitaro kubera gukubitwa n’umurezi

Abanyeshuri 20 b’abakobwa biga muri Lycee de Ruhango, bari mu bitaro kubera inkoni umuyobozi ushinzwe imyitwarire yabakubise abaziza gukererwa ishuri.

Byabaye ahagana mu masaha ya saa kumi nebyri n’igice z’igitondo kuri uyu wa kane tariki 8 Ukwakia 2015, ubwo uwo umuyobozi ushinzwe abakobwa witwa Ingabire Grace, yajyaga mu icumbi ryabo kugira ngo abasohore bajye kwiga.

Abanyeshuri b'abakobwa bajyanywe mu bitaro bazi inkoni z'umurezi.
Abanyeshuri b’abakobwa bajyanywe mu bitaro bazi inkoni z’umurezi.

Abanyeshuri batinze gusohokamo, ahita ahamagara umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Hakizimana Dieu Donne, nawe wahise aza yiruka yitwaje urutsinga yinjira akubita abanyeshuri bamwe bamwe batangira gusimbuka bakwaga hasi bagakomereka.

Abana bakimara gukubitwa bahise bajyanwa kwa muganga.
Abana bakimara gukubitwa bahise bajyanwa kwa muganga.

Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo witwa Ingabire Dina wiga mu mwaka wa kane, yagize ati “Bamaze kumuhamagara kuberako tumutinya dutangira gushaka uko duhunga, ubwo umwana yasimbukaga ku gitanda akagwa hazi yabyuka Prefe akamuramiza inkoni y’urutsinga.”

Uyu yakubiswe urutsinga ku munwa.
Uyu yakubiswe urutsinga ku munwa.

Irakoze Fred umunyeshuri wungirije uhagarariye abandi, yasobanuye ko icyo kibazo cyo gukubitwa bakimaranye igihe, ariko akavuga ko barenzagaho nk’abanyeshuri bakeneye ubumenyi.

Ibyo bisebe tutagaragaje ni ibyumwe mu bana wagushije amavu agerageza guhunga umuyobozi wabakubitaga urusinga.
Ibyo bisebe tutagaragaje ni ibyumwe mu bana wagushije amavu agerageza guhunga umuyobozi wabakubitaga urusinga.

Mukanabana Alexia umwe mu bajyanywe kigo nderabuzima cya Kibingo kubera guhungabana, avuga ko yakubiswe umugeri ku kibuno n’urutsinga ku ibere. Ubirebye ubona ibere rimwe rybyimbye kubera urutsinga rwarifasheho.

Umuyobozi w’ikigo cya Lycee de Ruhango ushinzwe amasomo, Zirikana Oscar, nawe yemeje ko iki kibazo cyari gisanzwe, ariko bakaba bari barabwiye Hakizimana ko agomba kwisubiraho nawe yemera ku ikosora.

Uwamahoro Liberta umubyeyi w’umwe mu bana bakubiswe, wari waje kumureba aho arwariye, yavuze ko bitumvikana kubera abana bakubiswe kinyamaswa, agasaba ko uyu murezi yazasaba imbabazi imbere y’ababyeyi.

Ati “Ese niba afite uburengenzira bwo kwinjira mu macumbi y’abakobwa, ni ngombwa kudukubitara abana gutya, ubuse iyo antumaho nk’umubyeyi nkaza tugafatanya kumuhana!?, ubu abana bose baraha kandi ibizami bigiye gutangira!”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yagiranye inama n’abanyeshuri, abahumuriza ababwira ko iki kibazo bagiye kukikurikiranira kugeza gikemutse. Abayobozi uko ari babiri bahise bajyanwa kuri Polisi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

uyu muntu wanditse iyi nkuru ajye abanza asome yitonze mbere yo gusohora inkuru ye kuko harimo amakosa menshi y’imyandikire

bnb yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

hari icyo nibaza kikanyobera kwirwa mwikomye abarezi !!!!& koko bizarangira ryari? niba mwumva abo bans banyu bazakomeza kunnya hejuru ya mwarimu muzabagumanr mubirerere sinumva icyo mwita ubunyamaswa hano ? harya iyo uru rwanda hatazaho imbarags wibwira ko uwo mwirato muba muwufite? mwarimu yagorwa pe! agire guhembwa nabi uwariwe wese amukandagire uko yishakiye!!!!!! mana uwampa gufat ibyemezo nakuraho igisuzuguriro cya mwarimu pe!!! mwarimu jya wihangana imana izabiguhembera!!!!!!

tedy yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ndumiwe koko uku n’uguhana cyangwa n’ukwica

Kaneza yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Birabaje!! Umurezi noneho, uwo mujinya atura abana mbese niko barera? Nawe ashobora kuba afite ikibazo! Barebe neza nahubundi........ Birabaje!!

Kamanzi Alexis yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ibi ntibyumvikana, ni nyamanswa nizigikubitwa gutya, ubuse koko urambwira ngo yabahoye kobanze kuva mwicumbi cyangwa nawe ubwe afite ikibazo kitazwi gituma umujinya awutura abanyeshuri? kuko niyo baba banze gusohoka niyakubita umuntu bigeza aha, ubuse hagize ukuriramo ubumuga, yabigenza ate, jyewe icyo nasaba nuko nawe bamuhana nkuko bikwiye nayo kuvuga ngo asabe imbabazi ibyo ntacyo mwaba mukoze, kuko yarengereye cyane.

lilly mwiza yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka