Abanyeshuri 20 bajyanwe mu bitaro kubera gukubitwa n’umurezi
Abanyeshuri 20 b’abakobwa biga muri Lycee de Ruhango, bari mu bitaro kubera inkoni umuyobozi ushinzwe imyitwarire yabakubise abaziza gukererwa ishuri.
Byabaye ahagana mu masaha ya saa kumi nebyri n’igice z’igitondo kuri uyu wa kane tariki 8 Ukwakia 2015, ubwo uwo umuyobozi ushinzwe abakobwa witwa Ingabire Grace, yajyaga mu icumbi ryabo kugira ngo abasohore bajye kwiga.
Abanyeshuri batinze gusohokamo, ahita ahamagara umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Hakizimana Dieu Donne, nawe wahise aza yiruka yitwaje urutsinga yinjira akubita abanyeshuri bamwe bamwe batangira gusimbuka bakwaga hasi bagakomereka.
Umwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo witwa Ingabire Dina wiga mu mwaka wa kane, yagize ati “Bamaze kumuhamagara kuberako tumutinya dutangira gushaka uko duhunga, ubwo umwana yasimbukaga ku gitanda akagwa hazi yabyuka Prefe akamuramiza inkoni y’urutsinga.”
Irakoze Fred umunyeshuri wungirije uhagarariye abandi, yasobanuye ko icyo kibazo cyo gukubitwa bakimaranye igihe, ariko akavuga ko barenzagaho nk’abanyeshuri bakeneye ubumenyi.
Mukanabana Alexia umwe mu bajyanywe kigo nderabuzima cya Kibingo kubera guhungabana, avuga ko yakubiswe umugeri ku kibuno n’urutsinga ku ibere. Ubirebye ubona ibere rimwe rybyimbye kubera urutsinga rwarifasheho.
Umuyobozi w’ikigo cya Lycee de Ruhango ushinzwe amasomo, Zirikana Oscar, nawe yemeje ko iki kibazo cyari gisanzwe, ariko bakaba bari barabwiye Hakizimana ko agomba kwisubiraho nawe yemera ku ikosora.
Uwamahoro Liberta umubyeyi w’umwe mu bana bakubiswe, wari waje kumureba aho arwariye, yavuze ko bitumvikana kubera abana bakubiswe kinyamaswa, agasaba ko uyu murezi yazasaba imbabazi imbere y’ababyeyi.
Ati “Ese niba afite uburengenzira bwo kwinjira mu macumbi y’abakobwa, ni ngombwa kudukubitara abana gutya, ubuse iyo antumaho nk’umubyeyi nkaza tugafatanya kumuhana!?, ubu abana bose baraha kandi ibizami bigiye gutangira!”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yagiranye inama n’abanyeshuri, abahumuriza ababwira ko iki kibazo bagiye kukikurikiranira kugeza gikemutse. Abayobozi uko ari babiri bahise bajyanwa kuri Polisi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
kuba umuntu yakwiruka akagwa agakomereka ntago bitangaje ariko, baryamye barembye wagirango barwaye umutima, nibabyuke bareke caprices.
Dieu donné, pole sana ariko nawe warengereye urutsinga kweli? iyo uzana inturusu, pole kabisa, ariko se yo bwo ntiwaribuhanwe ihangane, ugomba kumenya ko ibintu byahindutse, kera umwana yahanwaga numukuriye wese ariko ubu wapi.
guhana abana jye ntakibazo mbibonamo, ntimugakabye, bakomeretse kuko birukaga!!birukaga bajya he? ubundi se kuki animatrice yagombye guhamagara prefe icyo umuntu yagiheraho akabona ko abo bakobwa 20 bananiranye, abantu mukunda byacitse, niba ababyeyi bumva abana babo batahanwa noneho bajye babihamanira murugo.
Mwese ninde utaranyuze muri seconaire? abana bo muri iki kigero baragorana cyane, kuki bo batinda muri dortoir? aba nubundi nibabandi baba barananiranye banagomesha abandi, yakoze cyane kubahana ikibazo cye nuko yabikoze kinyamanswa none akaba agiye guhanwa.
Mureke gukabya. Abanyeshuri niba bagiye ku ishuri bagomba kwiga. None se bagiye kuryama? Kuki banze kumvira animatrice? Amavi mwerekana se ni inkoni zayakoboye? Muhe uburere abana Banyu please!
uwo sumurezi numushumba. ariko ubundi abantunkaba bahabwa akazi kokurera babanje kubasuzuma?
niyirukanywe azajye kuragira amatungo knd nayo ntabereyeho gukubitwa...
nimba ari gutyo bahana ntaho twaba tuva ntanaho twaba tugana, turasaba yuko imihanire yahindurwa kko birakabije. murakoze.
dieudonne rwose ahanwe kubera ko uburezi dukeneye si ubwo nubwo yabaye inkoramutima ya rwemayire claver.gusa no gusengerwa biba bikenewe pe mperuka uwitwa nicolas ariwe ukaze ariko alias kawunga yaje aje.gusa abo barerwa ejo bazarera abe nabo bishobora kubabaho.gusa uwo mwuga akwiriye kuwuhagarika bitaba ibyo abana nababyeyi natwe tukamushakira urutsinga natwe tugahorera abana twibyariye.namwe nkababyeyi murumva atarahemutse koko?
tedy,bavuze umuyobozi ushuzwe imwitwarire ntago bavuze umwarimu Mandi Niyo yaba arimwarimu ntago umushahara wabo ariwowaba urwitwazo.murakoze.
tedy bavu umuyobozi ushizwe imyitwarire ntago bavuze umwarimu,kandi ikibazo kimishahara yabarimu sicyocyaba impamvu.
Uvuga ntabizi,nahigereye nanjye ndi umurezi,ariko ibyabaye ni anti pedagogy ,ahanwe kuko ibyo yakoze birenze guhana
Abayobozi ba Lyce de
RUHANGO bakurinwe n,inzego za POLICE
kuko n,inka ntizigikubitwa kandi uwo murezi yirukanwe ku kazi kuko ibyo tutabivamo kutwicira abana ubwo ntaburezi burimo gutinyuka gukubitisha urutsinga mpoye imfungwa.