Nyirasagamba Alice ni umuyobozi wa Nyamiyaga Akanoze Company itunganya imyumbati ikayikoramo ibintu bitandukanye harimo kuyikuramo ifu no kuyikuramo ibiryo by’amatungo. Iyo kompanyi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Mukinga.
Perezida Kagame yasubije Bamporiki ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka. Perezida Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022, ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Edouard Bamporiki wari umaze gusaba imbabazi ku bwo kwemera ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko u Rwanda rwiteze kungukira byinshi mu nama mpuzamahanga yiswe Stockholm+50, igamije kureba uko abatuye Isi babana n’ibidukikije, cyane cyane uburyo babibungabunga, bikaba biteganyijwe ko izabera i Stockholm muri Suède mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Ikigo gitanga serivisi z’Ubwishingizi cya Sanlam hamwe n’icyitwa Allianz kizobereye mu bijyanye n’ubwishingizi hamwe no gucunga imitungo y’ibindi bigo, byahuje imikorere n’imikoranire mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubwishingizi ku batuye Afurika.
Abajyana b’ubuzima bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero, baravuga ko bagiye guhangana n’ibibazo bitera igwingira ry’abana, birimo amakimbirane mu miryango n’ubusinzi hagati y’abashakanye.
Urukiko rukuru rwa Guinea rwatangaje ko Alpha Condé wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, n’abandi bari abayobozi 30 bahoze muri Leta ye, bagiye gukurikiranwa ku byaha bakekwaho.
Ubwo hibukwaga abari abakozi n’abayobozi b’icyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko (MIJEUMA), abakinnyi ndetse n’abahanzi bishwe muri Jenoside, abahanzi bitabiriye icyo gikorwa basabwe guhanga ibihangano byubaka u Rwanda, ndetse urubyiruko muri rusange rwibutswa ko ari rwo ruhanzwe amaso.
Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, yashyikirije Perezida wa Autriche, Alexander Van del Bellen, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Umushinga Gabiro Agro- Business Hub, ugiye gutangira guha abahinzi n’aborozi mu Karere ka Nyagatare, amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere hagamijwe korora izitanga umukamo kandi ku buso buto bw’ubutaka ndetse n’umusaruro mwinshi w’ubuhinzi.
Kuri uyu wa Kane, Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’imikino y’Aba veterans ku isi (FIFVE) agamije gutegura irushanwa ry’isi ry’amakipe y’aba veterans "Veteran Clubs World Championship" riteganyijwe kubera mu Rwanda muri 2024.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) hamwe n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku buvuzi bw’amaso(One Sight) barasaba Abaturarwanda kwita ku maso yabo, harimo no kwitabira kuyisuzumisha kenshi.
Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), butangaza ko abakora ubucuruzi mu mafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda bakora ibyaha, kimwe n’abari mu murimo wo kuvunja batabifitiye ibyangombwa.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri zirakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho abakinnyi 12 mu cyiciro cya mbere batemerewe gukina iyi mikino kubera amakarita
Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze baremera ko bafite uruhare mu bibazo abana babo bagize by’igwingira riterwa n’imirire mibi, nyuma y’uko bagiye bagurisha amata n’ifu ya Shishakibondo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko umubare w’abana bapfa bataramara ukwezi bavutse, mu myaka irenga icumi ishize wagabanutse bava kuri 44 bagera kuri 19. Raporo y’ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima (Demographic and Health Survey) yo mu mwaka wa 2021, yerekana ko mu bana 1000 bavutse mu mwaka wa 2000, abapfaga (...)
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batandatu, bakaba babonetse mu bipimo 4,749.
Ku uyu wa Katatu tariki 5 Gicurasi 2022,nibwo hasojwe imikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro aho ikipe ya Police FC yabaye ikipe 4 izakina 1/2 nyuma y’uko isezereye Etoile de l’Est.
Abaturage bo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bakomeje gutegereza imibiri y’abantu batatu barohamye mu mazi bakaburirwa irengero.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), iratangaza ko umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu bakivuka.
Ubuyobozi bw’ikigo cya ICPAR gishinzwe guteza imbere ubunyamwuga mu bacungamari, butangaza ko u Rwanda rufite icyuho mu bakora icungamari b’umwuga, kuko abahari batagera kuri 10% by’abakenewe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Andrew Wambai Kairu n’itsinda ayoboye, aho baje i Kigali mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro BPR Bank, nyuma y’aho Banki y’Abaturage y’u Rwanda yihurije na KCB Rwanda.
Mu kurushaho kwimakaza isuku no gukebura abatarayigira umuco, abaturage bo midugudu itandukanye igize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bamaze igihe barishyiriyeho gahunda yo kujya bazenguruka mu ngo bagenzura isuku, aho urugo basanzemo umwanda bafatanya gukebura nyirarwo, bakanamukorera isuku, barangiza bakamuca (...)
Padiri Jean Paul Ndikuryayo uyobora College Saint-Ignace, ishuri riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho guhanisha umwana kumukubita bikabije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga utari nyabagendwa kubera inkangu yawufunze ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022.
Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, ruratangaza ko mu Rwanda hatewe intambwe ya mbere mu rugendo rurerure bafite mu kuziba icyuho cy’abajyaga gushaka serivisi z’ubuvuzi mu mahanga.
Uruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi ruherereye mu Karere ka Rwamagana, tariki 04 Gicurasi 2022 rwageneye ako karere inkunga y’amabati 700 azafasha mu gusakara inzu z’abatishoboye.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane, bakaba babonetse mu bipimo 3,377.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuzima, Nakato Agnes, aributsa ababyeyi ko kutisuzumisha inda inshuro enye zagenwe bifite ingaruka nyinshi zirimo urupfu ku mubyeyi n’umwana.
Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, akemeza ko yiteguye kuyibyaza umusaruro ikazamugeza ku rwego ruhanitse kandi ikamutunga.
Mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi 2022 ,ikipe ya Marine FC yakoze amateka itsinda APR FC bwa mbere ariko Marine FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Tombola ‘Inzozi Lotto’ igamije guteza imbere imikino mu Rwanda yatangije umukino mushya witwa ‘QUICK 10’ ugakinwa hifashishijwe imibare 10, ni ukuvuga hagati ya 0 - 9. Abatsinze batangazwa buri minota itanu.
Impuguke mu gusesengura ibijyanye n’Itangazamakuru mu Rwanda zivuga ko uyu mwuga waba urimo gutakaza abawufitemo uburambe, kuko ngo bawureka bakajya gushinga imbuga nkoranyambaga zidakora kinyamwuga.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mata 2022, ikipe ya APR FC yakoze impanuka iva i Shyorongi aho isanzwe ikorera imyitozo, ijya kuri sitade ya Kigali gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, icyakora abakinnyi bayo ntacyo babaye ndetse bakomeje bajya gukina.
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yitabiriye inama y’ubukungu yahuje ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS), iyi nama ikaba yarabereye mu murwa mukuru Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Imfungwa yo muri Amerika yitwa Casey White yatorotse gereza hamwe n’umucungagereza ucyekwaho kuyifasha biravugwa ko bari bafitanye umubano wihariye. Polisi yo muri Leta ya Alabama yavuze ko ibyo byemejwe n’izindi mfungwa zari zifunganywe na Casey White, ucyekwaho ubwicanyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba hakiri abaturage bagana amavuriro batarishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bibangamira gahunda yo gutanga ubuvuzi bunoze ku bishyuye.
Mu bantu 41 bagejeje ibibazo byo kutabona ibyangombwa by’ubutaka ku Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, barindwi ntibazabihabwa kuko ngo ari ubutaka bashaka gutwara Leta.
Imiryango y’abari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irasaba ko abahoze ari abakozi bayo batahigwaga, bajya batumirwa mu gihe cyo kwibuka bakifatanya n’abandi bakora mu kigo cyayisimbuye cya RSSB.
Imiryango 180 y’abaturage batishoboye mu Karere ka Kamonyi bafashe neza ibikorwa byo kurwanya ubutayu mu gice cy’Amayaga bahembwe amatungo magufi agizwe n’ingurube.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, burasaba abana bakiri bato kwirinda uwo ari we wese wabashuka agamije kubashora mu bikorwa by’ingengabitekerezo mbi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakibutswa gukomeza gukunda igihugu.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, tariki ya 2 Gicurasi 2022 yafashe abagabo 2 bagize uruhare mu kwiba igikapu cy’Umunyamerikakazi witwa Kirsten Dodroe, kirimo ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1.300.000.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 3 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya batatu, bakaba babonetse mu bipimo 2,977. Abo bantu batatu banduye, babiri babonetse i Kigali naho umwe aboneka i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, (...)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 12, y’inzengo z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye isi.
Abakuze mu Murenge wa Rwimiyaga baranenga urubyiruko kutitabira ibikorwa by’umuganda rusange, nyamara aribo batezweho guteza imbere Igihugu.
Akarere ka Rubavu kasabye Inama Njyanama yako ko abaturage bafashe inguzanyo ya VUP bakaba barananiwe kuyishyura basonerwa, na yo isaba ko habanza gukorwa igenzura ryimbitse ku mpamvu zatumye batishyura.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu Rwanda ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mikino yo kwishyura ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro yabaye kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yasezereye Bugesera naho Gasogi ikurwamo na AS Kigali
Ku wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Zambia, zatangiye urugendoshuri rw’iminsi irindwi mu Rwanda, aho ziteganya kwigira byinshi ku bijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho mu burezi, ahanini bwifashisha ikoranabuhanga.