Ibiro by’umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byemeje urupfu rwa Phénéas Munyarugarama, umwe mu bahunze ubutabera bari barashyiriweho impapuro z’ibirego n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR) akaba n’umuntu uzwi cyane muri Jenoside yakorewe (...)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, abantu batandatu muri bo bakaba babonetse i Kigali, umwe aboneka i Rubavu. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 5,007.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Kikundiro Mabule, yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri b’abakobwa bane bari babuze ku ishuri bigaho mu murenge ayobora babonetse nyuma yo gushakishwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ikipe ya AS Kigali yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2022 nyuma yo kunganya na Police FC ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’igihugu y’umutekano izwi nka ‘National Security Symposium’ irimo kwiga ku bibazo bitandukanye by’umutekano byugarije umugabane wa Afurika.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangije ku mugaragaro iyigishwa ry’ururimi rw’Igifaransa ku Ngabo z’u Rwanda, zirimo kwitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aratangaza ko mu minsi mike u Rwanda na Uganda bizafungura urujya n’uruza mu rwego rw’ubucuruzi, kubera ko nyuma yo gufungura imipaka habayeho kuganira ku bicuruzwa bizinjira n’ibyo bigomba kuba byujuje.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2022, yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha imishinga mito n’iciriritse yindi, yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), iragaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo ifite umubare munini w’abana basambanyijwe mu myaka itatu ishize, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ariyo ifite umubare muke.
Abakecuru b’Intwaza bo mu Karere ka Kamonyi bari bamaze imyaka irenga itatu bimuriwe mu Mpinganzima mu Karere ka Bugesera, batangaza ko gusura imiryango yabo bari bakumbuye bibafasha gukomeza ubuzima.
Umuryango uharanira amahoro ku Isi witwa Interpeace, wahaye Akarere ka Bugesera imodoka irimo ivuriro ry’indwara zo mu mutwe, ikazanifashishwa mu bukangurambaga bugamije Ubumwe n’Ubwiyunge hagati y’abafungiwe Jenoside n’abayikorewe.
Umuhanzi Kayirebwa Cécile uba mu Bubiligi, avuga ko abantu benshi batazi kuvuga izina rye uko riri, we akabyita gushyoma kuko barivuga barigoreka, ukaba nta gisobanuro waribonera mu Kinyarwanda.
Igihugu cya Zimbabwe kirimo gusaba uburenganzira bwo kugurisha amahembe y’inzovu gifite mu bubiko bwacyo, afite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 600 z’Amadolari ya Amerika.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko isuku ikwiye kuba umuco uhoraho, abaturage bagatana no kubana n’ibihuru n’ibishingwe ku mbuga z’aho batuye cyangwa bacururiza.
Mu gihe hamaze iminsi havugwa ko APR FC ishobora kuzongera gukinisha abanyamahanga, umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga ko iyo gahunda idahari
Ikigega mpuzamahanga cy’Iterambere (OPEC), cyahaye u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 18 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye na miliyari 18 z’Amanyarwanda), azifashishwa mu gukora umuhanda Nyacyonga-Mukoto.
Mu mashuri abanza n’ayisumbuye barimo barakora ibihangano bivuga kuri Commonwealth, ibizatsinda amarushanwa bikazamurikirwa abayobozi b’ibihugu bazitabira inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.
Umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yasuye ikipe ayisaba gusezerera Rayon Sports, mu gihe Onana wa Rayon Sports we bivugwa ko atazakina
Kuva kuri wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 i Moscou mu Burusiya, hateraniye Inama y’Umuryango witwa Collective Security Treaty Organization (CSTO) ukaba utavuga rumwe na OTAN ya Amerika n’u Burayi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu icyenda banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 5,866 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye umunai babonetse i Kigali, umwe aboneka i Nyagatare. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize (...)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kiratangaza ko hatangiye gahunda yo kureba uko inyama zitunganywa kugira ngo zigere ku isoko zimeze neza zizewe.
Guverinoma ya Libya iyobowe na Fathi Bachagha, yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiwe kandi na maréchal Haftar yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 yahunze Tripoli, nyuma y’amasaha make yari imaze yinjiye muri uyu murwa mukuru.
Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwafashe ingamba zitandukanye zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Muri izo ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa, ndetse byagizwe itegeko kuva muri Mata 2020.
Umunya-Eritrea Biniam Girmay wigeze kwegukana agace mu isiganwa rya Tour du Rwanda, yakoze andi mateka yo kwegukana mu irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Giro d’Italia
Umuryango Never Again usanga ikibazo cy’amakimbirane kikigaragara mu miryango, ari mbogamizi zituma abayigize babaho badatekanye, bityo ntibabone n’uko bagira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa, iterambere ryabo rigahora inyuma y’iry’abandi.
Perezida Kagame yagaragaje ko umubare munini w’abaturage ba Afurika bataragerwaho n’amashanyarazi, ibi akaba yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu ibera i Kigali, yiga kuri gahunda yo kugeza ingufu kuri bose.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), buravuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagenda biguru ntege mu gufasha abarokotse Jenoside kuburana imanza zijyanye n’imitungo, irimo n’amafaranga y’ibibanza bubakiwemo inzu bakomeje kwishyuzwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, arasaba abatarikingiza Covid-19 kwirinda kujya ahahurira abantu benshi, kuko ari ukwishyira mu kaga.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, bwagejeje mu rukiko Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugabo wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yakomerekeje umugore we bikomeye aho bivugwa ko yamuciye akaboko, akomeretsa umwana mu mutwe, ndetse atema mu mugongo inka yari iri mu rugo.
Abatuye Akarere ka Musanze biganjemo abakunda umupira w’amaguru, bahangayikishijwe n’uburyo Sitade Ubworoherane ikomeje kwangirika, bakibaza impamvu icyo kibazo kimaze igihe kirekire kidakosorwa, gusa ubuyobozi buvuga ko bwatangiye gutekereza ku buryo hakubakwa indi igezweho.
Abaturage bo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko kurwanya imirire mibi bishoboka bakaba bamanura imibare ikomeje kuboneka muri ako karere gafite 44.4%, gusa ngo ku bufatanye n’ubuyobozi biyemeje gukemura burundu icyo kibazo.
Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, nibwo yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ikubutse mu gihugu cya Turukiya mu myiteguro y’imikino ya nyuma ya BAL.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu umunani banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 4,657. Abo bantu barindwi barimo barindwi babonetse i Kigali n’umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze (...)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri uyu wa Mbere kugera ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Abaturage bo muri tumwe mu tugari tugize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ngo bagiye kumara hafi umwaka bakora ingendo zivunanye, bava cyangwa bajya gushaka amazi meza; rimwe na rimwe hakaba ubwo bakoresha n’ay’ibirohwa, bitewe n’uko amavomo bari baregerejwe yafunzwe, bagasaba ko yafungurwa.
Kugira ngo hubakwe umuryango utekanye, ababyeyi bombi bagomba kugira uruhare mu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu muryango.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yari iherereye mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Kelibia mu irushanwa rya Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Club Championship) isoje uru rugendo ikoze amateka yari atarakorwa n’indi kipe muri aka karere, yegukana umwanya wa gatatu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko yiyemeje kurandura ikibazo cya ruswa kikigaragara mu nzego zitandukanye ziyishamikiyeho n’ibindi bibazo byose bikomeje kubangamira umutekano n’ituze ry’abaturage.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abasubiza abahakana bakanapfobya Jenoside, kubikora badatukana ahubwo bakajya babereka ibimenyetso bigaragaza uko yateguye ikanashyirwa mu bikorwa, kuko bihari kandi byinshi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, Paruwasi ya Nyarurema, Diyosezi ya Byumba. Yize amashuri abanza mu myaka ya 1952-1957 i Kabare, Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i (...)
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gufata mu mutwe igitabo gitagatifu cya Korowani ari ingenzi cyane ku bayisilamu, kuko ibikubiyemo ari ryo zingiro ry’imyemerere yabo n’imyitwarire myiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage basanzwe bakorera mu isoko rya Mbugangari, bari barikuwemo bajyanwa mu rya Rukoko, ko bazarigarukamo nyuma y’uko rizaba ryamaze gusanwa.
Ubwo Inama y’Abaminisitiri yamaraga gutangaza imyanzuro irimo uvuga ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko, benshi byabashimishije ariko cyane cyane abakunda kurimbisha iminwa n’abacuruzi b’ibisigwaho (birimo za rouge-à-lèvre).
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba ko abayigizemo uruhare bakidegembya hirya no hino ku Isi bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.