Imiryango 100 itishoboye yo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, irahamya ko itazongera kurembera mu ngo, ibikesha ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2022-2023, yashyikirijwe na Rotary Club Kigali Kalisimbi, ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara muri Nigeria (NCDC), cyatangaje ko habonetse abarwayi b’icyorezo cya Monkeypox 21 mu bice 9 by’igihugu, n’umuntu umwe wapfuye yishwe n’iyo ndwara muri Mutarama 2022.
Imiryango 13 ifite abana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni yo yashyikirijwe inzu n’Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga (NUDOR), ku bufatanye na Caritas Rwanda, inzu zatwaye Miliyoni 48Frw.
Mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire , abanyarwanda batatu bahawe kuzasifura umukino wa Zambia n’ibirwa bya Comores.
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ubwishingizi (BK General Insurance) hamwe n’icy’ikoranabuhanga (BK Techouse), byatangaje ko byungutse Amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 600 (angana n’amadolari miliyoni 15.3$) mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, akaba yariyongereho 40% ugereranyije (...)
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo biyemeje kubakira abatishoboye, mu rwego rwo gufasha imiryango idafite amacumbi ariko no kuba bandebereho nk’abagiriwe ikizere n’abaturage. Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14 n’abajyanama mu Nama Njyama y’Akarere 17.
Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero, yibutse abayo bishwe ku itariki ya 25 Mutarama 1993 mu yahoze ari komini Ramba, icyo gihe hakaba haranishwe Abatutsi muri komini za Satinsyi na Kibilira.
Abagize urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) basannye inzu 25 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Imiryango 14 y’Abasigajwe inyuma n’amateka b’ahitwa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, irishimira kuba yaratujwe mu nzu zigezweho ikuwe mu zari hafi kubagwaho.
Perezida wa Senegal uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yashimiye Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi kubera ubushake bafite mu gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane.
Ku itariki 29 Gicurasi 2022, Umuyobozi w’Igisirikare cya Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yakuyeho ibihe bidasanzwe (state of emergency), byari byashyizweho mu mwaka ushize wa 2021, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), bikozwe n’igisirikare.
Ku bufatanye n’umuryango wo muri Amerika (Ambassadors Football International USA) itorero rya ADEPR ryongeye gutegura amarushanwa y’abana mu mupira w’amaguru, abahungu n’abakobwa, nyuma y’imyaka 2 aya marushanwa ataba kubera icyorezo cya Covid-19.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Assoumpta, atangaza ko iyo politiki imwe mu Gihugu ipfuye, n’izindi zipfa kuko imirongo ya politiki ngari y’Igihugu yuzuzanya.
Umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2023 wagombaga kubera kuri Stade Huye, wimuriwe muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi nk’uko bitangazwa na FERWAFA.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 13 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,325.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yakoze imyitozo ya mbere muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Mamelodi Sundwons, aho abakinnyi nka Rafael York na Meddie Kagere batakoze
Imvura nyinshi yabaye intandaro y’urupfu rw’abagera kuri 79 mu Mujyaruguru y’igihugu cya Brésil. Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ibyo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ishinja u Rwanda ko rutera inkunga M23 ari ikinyoma, kuko ikibazo kiri hagati y’Abanye-Congo ubwabo.
Perezida wa Senegal, Macky Sall, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yatangaje ko hakenewe ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera ikibazo cy’umubano w’ibyo bihugu ugenda umera nabi bitewe ahanini n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Ihuriro ry’abarimu n’abanyeshuri bize ku ishuri ribanza ry’Intwari (Ecole Primaire Intwari), rifatanyije n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), ababyeyi, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abahoze ari abarimu n’abanyeshuri (...)
Abayobozi b’imiryango n’inzego zihagarariye Afurika muri siporo, ubucuruzi, ubuhanzi n’Ubuzima, bahuriye i Kigali kuri iki Cyumweru biyemeza kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye(NTDs), zirimo inzoka zo mu nda, umusinziro, ibibembe, imidido, indwara z’amaso n’ubuhumyi, birariziyoze n’izindi.
Mu mikino yo kwibuka abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Gicumbi HT mu bagabo na Kiziguro SS ni zo zegukanye ibikombe
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 5,345.
Umunsi mukuru wa Asensiyo (Ascension) uha icyizere abakirisitu bose ko bazajya mu ijuru, ariko amwe mu madini ntahimbaza uwo munsi.
Abakuru b’ibihugu by’u Budage n’u Bufaransa, Olaf Scholz na Emmanuel Macron, bavuga ko bashimishijwe n’ikiganiro bagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Gatandatu, aho basaba ihagarikwa ry’intambara byihuse muri Ukraine n’ibiganiro by’amahoro.
Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, ‘Kigali International Peace Marathon’, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022.
Nyuma yo kumva umugabo wameseye umugore we utwenda tw’imbere yitwa inganzwa, naho umugore bikitwa kumuhohotera, naje kwibaza icyo byaba byanginza kuba umwe yamesera undi utwo twenda.
Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iremeza ko hari impinduka zifatika batangiye kubona, zituma imibereho n’iterambere ryabo rirushaho kwihuta, babikesha umuriro w’amashanyarazi, amazi meza mu ngo zabo, ndetse na rumwe mu rubyiruko rwafashijwe kwigishwa imyuga; ibikorwa bagejejweho n’abaturage bo mu (...)
Abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-2), bari mu butumwa bwa Loni bwo kugararura amahoro mu gihugu cya Santrafurika (MINUSCA), batwaye igikombe cy’irushanwa rya Volleyball ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umuryango w’abibumye (LONI), wahariwe kubungabunga amahoro ku Isi uba tariki ya 29 Gicurasi buri mwaka.
Imbogo yaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ubwo yari igeze mu bice by’umujyi wa Musanze, yari ihitanye Umukuru w’Umudugudu Imana ikinga akaboko, nyuma iza kuraswa irapfa kuko kuyisubiza mu ishyamba byari byananiranye.
Muri iki gitondo abakinnyi 21 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” berekeje muri Afurika y’Epfo, aho bagiye gukina umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Seminari nto ya Mutagatifu Vincent, iherereye i Ndera mu Karere ka Gasabo, bibutse abari abanyeshuri, abakozi, abihayimana ndetse n’abari bahahungiye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,430. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare (...)
Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda (RDF) bagera ku 150 n’abapolisi 36, boherejwe muri Uganda kwitabira imyitozo ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiswe “Ushirikiano Imara 2022”.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, ikipe ya Real Madrid yatsindiye Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League igitego 1-0, itwara igikombe ku nshuro ya 14 mu mateka yayo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo muri Tuniziya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko abana 454 b’abangavu aribo batewe inda zitateguwe kuva muri 2019/2020 kugeza mu ntangiriro za 2022, ahanini ngo bigaterwa n’uko benshi muribo nta makuru baba bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Nyuma yo kubona iterambere u Rwanda rugenda rugeza ku mfungwa n’abagororwa, Hakuzimana Abdul Rashid arifuza ko yakwigirayo indimi, nawe akazafungurwa hari ubumenyi akuyeyo, akanemeza ko aho bafungiye bafashwe neza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, hacukurwa cyangwa hasiburwa imirwanyasuri, gusibura inzira z’amazi no gucukura ibinogo biyafata.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, bubinyujije mu itangazo bwagaragaje ko ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR, tariki ya 23 Gicurasi 2022 barashe mu Rwanda mu Karere ka Musanze ahitwa mu Kinigi hakomereka Abaturage ndetse hasenyuka inzu.
Abarerewe mu kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara bibutse Padiri Fraipont Joseph Ndagijimana, washinze ikigo cy’abafite ubumuga butandukanye, HVP Gatagara, wabasubije ubuzima mu gihe imiryango yabo yabanenaga ikabita abateramwaku, abandi ikabahisha cyangwa bakanicwa.
Mu misa yo Kwibuka no kunamira abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Padiri Julien Mwiseneza watuye igitambo cya Misa, asabira abo baririmbyi ahamyako Roho zabo ziri mu biganza by’Imana.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Sammuel Dusengiyumva, avuga ko abarokotse batewe imbaraga no kuba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bafite Igihugu, n’ubwo bafite agahinda k’ibibi babonye.
Ed-Tech Monday, ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’impunzi mu Rwanda.”
Mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu, abitabiriye imurikabikorwa ribera i Kigali, basabwe kuzakira neza abazitabira iyo nama babaha serivisi nziza kandi yihuse.
Kuri uyu wa Gatandatu kuri stade de France i Paris, nibwo hategerejwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2021-2022, aho ibikombe 19 biraba biri mu kibuga ku makipe y’ibihangange muri iri rushanwa, ari Real Madrid ifite igikombe inshuro 13 ndetse na Liverpool igifite inshuro 6, bahura ku isaha ya saa tatu z’ijoro.