Uko ibihe bigenda bitambuka, abantu bava mu buhinzi n’ubworozi gakondo bagana mu kubigira umwuga, ni nako ubushakashatsi bugenda butanga ibisubizo. Ni muri urwo rwego hagaragajwe ko guhinga ibigori ahatari mu butaka mu gihe kitarenze icyumweru, bitanga ibiryo by’amatungo bitubutse kandi bikungahaye ku bitera imbaraga (...)
Aborozi b’amatungo bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona ibiryo by’amatungo, kubera ko nta nganda zihagije zihaba zibitunganya.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko uruganda Inyange rutunganya ibikomoka ku mata rwabafasha kubona inka z’umukamo binyuze mu nguzanyo zahabwa aborozi.
Tariki ya 12 Mata 2006, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashe ibyemezo bitandukanye, birimo ‘kwemeza gahunda n’ingamba y’ibiteganywa mu rwego rwo gufasha abaturage kubona inka muri buri rugo’.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kuba igiciro cy’amata kiyongereye kikava ku mafaranga 300 kikagera kuri 400 bagiye kuvugurura ubworozi bwabo bagashaka inka zitanga umukamo.
Abagize urwego rwa DASSO rwunganira Akarere ka Kicukiro mu gucunga umutekano, tariki 31 Gicurasi 2024 boroje abaturage mu Murenge wa Gahanga hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene, hakaba hatanzwe inka enye ndetse n’amatungo magufi y’ihene 20.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo kiyishamikiyeho gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bworozi (International Livestock Research Institute/ILRI), batangije ikoranabuhanga rizajya riha umworozi w’Inka amakuru amufasha kongera umukamo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko inka 60 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi kubera indwara y’uburenge yagaragaye mu cyumweru gishize mu rwuri rw’umworozi wo mu Murenge wa Tabagwe.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(IFAD), byubatse amavuriro 15 y’amatungo hirya no hino mu Gihugu, akaba yitezweho kujya afata ibizamini no gupima amatungo yarwaye, akavurwa hamaze kumenyekana ikibazo yagize.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasuzumye aho umushinga witwa PRISM ifatanyijemo n’imiryango mpuzamahanga mu guteza imbere uruhererekane rw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho, ugeze ufasha Abanyarwanda kubona inyama zibahagije zatuma barwanya imirire mibi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kugenzura imikorere ya gahunda ya Girinka, kugira ngo harebwe uko itanga umusaruro n’aho yagiye igira ibibazo, cyane cyane nk’aho hari abaturage bahabwaga inka nyuma bakazinyagwa, kandi ubundi ngo inka yageze mu rugo igoma kurugumamo.
Abatuye Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Bigogwe, bafitiye impungenge inka zabo ziri gufatwa n’indwara z’inzoka, nyuma yuko zikomeje gushoka ibirohwa, kubera kubura amazi meza muri ako gace, bagasaba ko ababishinzwe bayabagezaho.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatanze ibyemezo ku borozi b’ingurube bemerewe gutanga izo korora, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2023.
Aborozi batanga amata ahabwa abanyeshuri mu rwego rwo kurwanya igwingira na bwaki, barinubira gutinda kwishyurwa kuko ubundi bishyurwa nyuma y’iminsi 15 none hashize ukwezi kurenga.
Isoko ry’inka (igikomera), cyari giteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gashyanatare 2024, cyahagaritswe kubera kwikanga indwara y’uburenge, hafi y’aho cyagombaga kubera.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irashishikariza abavuzi b’amatungo (Abaveterineri), kurushaho kugana urugaga rubahuza, ndetse no kwiyunga n’ikimina cyashyizweho hagamijwe iterambere ry’ubworozi n’iryabo bwite.
Abagize Koperative yitwa ‘Ayera Dairy’ ikusanya Umukamo w’amata mu borozi bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bavuga ko iterambere ryabo rikomeje kudindizwa n’umwenda w’amafaranga bamaze igihe bishyuza uruganda rwa Burera Dairy, ariko rukaba rutayabishyura; bakifuza ko rwabakura mu gihirahiro rukayabishyura (...)
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godfrey, avuga ko uruganda Inyange ishami rya Nyagatare rwahagaze mu minsi ishize mu mpera z’ukwa mbere, bituma hari amata atagemurwa, biteza aborozi igihombo cy’amafaranga asaga Miliyoni eshanu.
Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gitangiye ibikorwa byo kugenzura niba ahacururizwa inyama, bapfunyika mu bikoresho byabugenewe bidashyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga, abacuruzi bazo bagaragaza ko icyo cyemezo kitaboroheye, kuko badafite ibyo (...)
Kamagaju Eugénie ni umwe mu baturage bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, baturutse mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, we nk’umugore ukora ibijjyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yabajije niba bitashoboka ko mu bworozi hashyirwamo Nkunganire ya Leta nk’uko bikorwa mu buhinzi, kuko kuvuza amatungo ngo bihenda cyane.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko ubu barimo gutegura gahunda nshya y’imyaka itanu ishingiye ku kubaka ubudahangarwa bw’umutekano w’ibiribwa izatangira muri Nyakanga 2024.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Gaspard Simbarikure, yasobanuye uburyo abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama, aho yavuze ko inyama zujuje ubuziranenge ari (...)
Abafite inganda zitunganya amata bavuga ko kubona ibyo bayapakiramo bibagora kuko kugeza ubu bifashisha ibikoresho bya pulasitike, bakifuza ko bakoroherezwa kubibona mu gihe hataraboneka ubundi buryo bwo kuyapakiramo.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Mu Karere ka Gicumbi haravugwa Koperative zambuye aborozi bazigemurira amata, hakaba hashize umwaka batarishyurwa, aho bemeza ko byagiye bibagiraho ingaruka zijyanye n’imibereho kubera bukene.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare, ruzatangira gukora muri Werurwe 2024.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yaganiriye n’aborozi b’ingurube ku buryo bakongera umusaruro wazo, uko inyama y’ingurube yategurwa neza, kandi Abanyarwanda bagashishikarizwa kuyifungura (kuyirya) mu ngo zabo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko mu Karere ka Gatsibo nta nka irwaye uburenge igihari, ku buryo bateganya gusaba ko ibikomera byasubitswe byasubukurwa.
Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda rwatangije gahunda yo kujya bahugura abanyamuryango mu rwego rwo kurushaho kwita ku matungo no gukora kinyamwuga. Ni gahunda itari isanzwe ikorwa, kuko umuganga w’amatungo yabikoraga kubera ko yabyize akabibonera impamyabumenyi muri uwo mwuga, bityo akawukora akurikije uko yabyize (...)
Umuyobozi Mukuru wungurije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko inka 119 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi mu Karere ka Kayonza kubera kugaragarwaho indwara y’uburenge, naho izindi eshatu zikaba zagaragaje ibimenyetso byabwo mu Karere ka Gatsibo.