Mu muganda wo gutera ibiti hirya no hino mu Gihugu watangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta tariki 26 Ukwakira 2024, abaturage bagaragaje ko bashaka ingemwe za avoka, imyembe n’ibindi biti bakenera cyane mu buzima bwa buri munsi.
Abahinzi b’imyumbati hirya no hino mu Gihugu bavuga ko n’ubwo bashyiriweho uburyo bwo kwishyura inguzanyo bamaze kubona umusaruro, bakibangamiwe n’inyungu iri hejuru, kuko hari aho izo nguzanyo bazihabwa ku rwunguko rwa 18%, bakifuza ko iyo nyungu yagabanuka.
Aborozi bo mu Mirenge ya Gahini na Mwili mu Karere ka Kayonza, barishimira ko bagiye kujya bagemura n’amata ya nimugoroba ku makusanyirizo yayo bitandukanye na mbere bagemuraga aya mugitondo gusa.
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze kumenya neza akamaro ka kawa, kuko mu gihe abandi bahinzi imyaka iba ishize mu nzu bategereje ko iyahinzwe yera, bo ngo baba bejeje batangiye kugurisha umusaruro wabo.
Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza mu mahanga byinjiriza u Rwanda amadovise atubutse, aho buri mwaka icyo gihingwa cy’ibireti cyinjiriza u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 z’Amadolari, ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari 13 na Miliyoni 581 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abahinzi bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gukoresha ibyatsi byitwa Umuvumburangwavu n’Ivubwe mu mirima, byatangiye kubafasha kurwanya nkongwa mu bigori, no kongera umusaruro.
Ikigo cya HORIZON SOPYRWA Ltd gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti mu Rwanda, cyateguye umunsi wagenewe abahinzi b’ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo kubashimira uburyo bongereye umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Banki ya Kigali (BK) yongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda ifatanya na Kivu Choice Ltd, iyi ikaba ari kompanyi irimo kugaragaza umuvuduko no kuzana impinduka mu guteza imbere ibyerekeranye n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.
Nubwo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikora kuri benshi mu nzego zitandukanye, ariko iyo bigeze mu rwego rw’ubuhinzi, abakora uwo mwuga bashegeshwa n’ingaruka zayo bitewe n’uko umusaruro uba mucye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri, arizeza amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Ntara y’Amajyepfo, batarishyurwa amafaranga ku musaruro wari warabuze isoko, ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe baba bamaze kwishyurwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, irizeza abahinzi b’ibirayi bahinga mu misozi ya Ndiza, kubahuza n’ababaha ubumenyi buzatuma bahinduka abatubuzi b’abanyamwuga nk’uko bikorwa muri koperative begeranye, nayo yamaze kugera ku rwego rwo gutubura kinyamwuga.
Mu borozi b’inkoko bitabiriye imurika ryiswe ‘VIV Africa’ ryaberaga i Kigali ku itariki 2-3 Ukwakira 2024, muri bo hari uwitwaje imishwi ibihumbi bitanu ivuye mu Bubiligi, yo koroza abatuye imidudugu y’icyitegererezo ya Karama muri Nyarugenge na Gikomero muri Gasabo.
Aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Gakenke, basanga uburyo bwo kubegereza intanga z’ingurube hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’utudege duto tutagira Abapilote ‘Drone’, hari urwego rufatika bimaze kubagezaho; bigaragarira kuba umubare w’ingurube borora ubu ugenda urushaho kwiyongera ugereranyije na mbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abahinga mu bishanga mu Ntara y’Amajyepfo, kuba barangije ihinga bitarenze iminsi 10, kugira ngo bagaruze igihe bakererewe kubera gutinda kugwa kw’imvura.
Mu Karere ka Musanze huzuye uruganda ruzajya rutunganya inyama z’ingurube hagamijwe kurushaho kuzongerera agaciro mu buryo bwubahirije ubuziranenge.
Abahinzi bari hirya no hino mu Gihugu barataka igihombo cy’imbuto n’ifumbire bashyize mu mirima bagategereza imvura bagaheba, bakaba batangiye kugira impungenge z’uko igihembwe cy’ihinga 2025A, gishobora kutazatanga umusaruro wifuzwa.
Abahinzi mu Karere ka Ngororero batangiye igihembwe cy’ihinga 2025A bashyikirizwa imbuto y’ibishyimbo y’indobanure RWV1129, izwiho kuzamura umusaruro kubera imiterere y’Akarere ka Ngororero.
Abahawe amahugurwa yo kwiteza imbere bashingiye ku mahirwe akomoka iwabo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko batangiye kugurisha ibikomoka ku bikorwa byabo mu Rwanda no mu mahanga bakaba baratangiye kurya ku madolari.
Nubwo urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 25% mu bukungu bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko mu nguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda, 6% gusa ariyo ajya mu rwego rw’ubuhinzi, hakifuzwa ko mu myaka itanu iri imbere zarushaho kwiyongera zikagera ku 10%.
Inama ya kabiri y’u Rwanda yiga ku Bumenyi, Ikoranabuhanga n’Udushya(STI2) yagaragaje uburyo ubuhinzi bwakorerwa ku buso buto cyane, kandi bugatanga umusaruro mwinshi kabone n’ubwo imvura yaba itaguye.
Abaturiye n’abahinga mu gishanga cya Nyiramageni mu Turere twa Gisagara na Nyanza, barishimira imirimo yo kugitunganya yatangiye, bituma usanga biruhutsa bavuga ngo ’Tugiye kurya noneho!’ nyuma y’ibihombo byinshi cyabateraga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba abaturage kwihutisha ihinga kubera iki gihembwe kizagira imvura nke.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi, RYAF, buruhamagarira kwitabira imirimo y’ubuhinzi, rukabyaza umusaruro amahirwe ari muri urwo rwego kugira ngo rurusheho kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ibikorwa byo kuhira, Hitayezu Jerome, avuga ko ibiyaga bihangano byifashishwa mu kuhira umuceri byasibye bizatangira gukorwa umwaka utaha ariko n’amakoperative y’abahinzi akangurirwe kujya asana ibyangirika hakiri kare kuko iyo bitinze (…)
Bamwe mu bahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare batewe impungenge n’umusaruro w’umuceri ushobora kuba muke kuko hari abataratera imbuto kubera kubura amazi awuhira bitewe n’uko ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyasibye ndetse n’ingomero za Karungeri na Ngoma zidakora kubera impamvu zitandukanye.
Abahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Rubavu barishimira ko babonye uburyo butuma no mu gihe cy’impeshyi babasha kongera umusaruro.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ibihingwa, Jean Claude Izamuhaye, avuga ko iki gihembwe cy’ihinga 2025 A, ubuso buzahingwa bwiyongereyeho 10% ugereranyije n’ubwahinzwe igihembwe cy’ihinga gishize.
U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku ikoranabuhanga ritandukanye ryifashishwa mu buhinzi, hagamijwe kongera umusaruro wabwo bityo ikibazo cy’inzara yugarije abatari bake ku Isi kikaba cyakemuka.
Uko ibihe bigenda bitambuka, abantu bava mu buhinzi n’ubworozi gakondo bagana mu kubigira umwuga, ni nako ubushakashatsi bugenda butanga ibisubizo. Ni muri urwo rwego hagaragajwe ko guhinga ibigori ahatari mu butaka mu gihe kitarenze icyumweru, bitanga ibiryo by’amatungo bitubutse kandi bikungahaye ku bitera imbaraga (…)
Abaturage bo mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi, guhabwa ibisambu byahawe abikorera bakaba batabibyaza umusaruro bakabihinga.