Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gitangiye ibikorwa byo kugenzura niba ahacururizwa inyama, bapfunyika mu bikoresho byabugenewe bidashyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga, abacuruzi bazo bagaragaza ko icyo cyemezo kitaboroheye, kuko badafite ibyo (...)
Kamagaju Eugénie ni umwe mu baturage bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, baturutse mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, we nk’umugore ukora ibijjyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yabajije niba bitashoboka ko mu bworozi hashyirwamo Nkunganire ya Leta nk’uko bikorwa mu buhinzi, kuko kuvuza amatungo ngo bihenda cyane.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko ubu barimo gutegura gahunda nshya y’imyaka itanu ishingiye ku kubaka ubudahangarwa bw’umutekano w’ibiribwa izatangira muri Nyakanga 2024.
Abahinga mu kibaya giherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, barimo abavuga ko umusaruro bari biteze batabashije kuwubona, ndetse ngo hari abagiye baviramo aho bitewe n’abashumba baboneshereza imyaka bakabakorera n’urugomo.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Gaspard Simbarikure, yasobanuye uburyo abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama, aho yavuze ko inyama zujuje ubuziranenge ari (...)
Muri ibi bihe usanga hirya no hino ibigori bigurishwa ari byinshi byokeje, hakaba n’ibigurishwa bihiye, ariko nanone abahinzi barema amasoko hirya no hino mu Karere ka Huye bavuga ko babuzwa kubijyanayo.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Itangazamakuru, Kwibuka Eugene, avuga ko ibihingwa n’amatungo bitarabona ubwishingizi bishobora kuzabubona mu gihe abahinzi babyo cyangwa aborozi babisabye, bikagaragara ko ari ngombwa ndetse hatangiye gusuzumwa ubusabe bw’abahinzi b’urutoki.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arizeza abahinzi b’ibigori ko uku kwezi kwa Mutarama kurangira igiciro cyabyo cyatangajwe, mbere ko bitangira gusarurwa kugira ngo hirindwe akajagari mu kugurisha umusaruro.
Abafite inganda zitunganya amata bavuga ko kubona ibyo bayapakiramo bibagora kuko kugeza ubu bifashisha ibikoresho bya pulasitike, bakifuza ko bakoroherezwa kubibona mu gihe hataraboneka ubundi buryo bwo kuyapakiramo.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Abahinzi bo mu Karere ka Musanze bagaragaza ko ikibazo cy’imvura igwa nabi gikomeje kubangamira ubuhinzi hamwe na hamwe, bityo n’umusaruro baba biteze ntuboneke uko bikwiye.
Mu Karere ka Gicumbi haravugwa Koperative zambuye aborozi bazigemurira amata, hakaba hashize umwaka batarishyurwa, aho bemeza ko byagiye bibagiraho ingaruka zijyanye n’imibereho kubera bukene.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, arasaba abaturage kutotsa umusaruro w’ibihingwa watangiye kuboneka, ahubwo bakawuzigama kugira bazabone ibibatunga mu minsi iri imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare, ruzatangira gukora muri Werurwe 2024.
Ubuhinzi bw’inanasi mu Rwanda bukomeje kwitabirwa na benshi, aho ababukora bemeza ko bubateza imbere n’ubwo hatarashyirwaho uburyo bunoze bwo kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Ihuriro ry’abahinzi b’imyumbati mu Rwanda (Syndicat Ingabo), rirasaba bahinzi b’imyumbati kugira uruhare mu gukemura ibibazo bahura nabyo, mu ruhererekane nyongeragaciro ku gihingwa cy’umwumbati, kugira ngo babashe kongera umusaruro.
Abahinzi b’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko biteguye kuzaba abahinzi babyo, bakanatera imbere nk’abandi babihinga, kubera inzu yo kubituburiramo begerejwe.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Turere tubihinga ku buso bunini, bari bamaze iminsi bahabwa amasomo y’uburyo bateza imbere iki gihingwa, muri gahunda y’Ishuri ry’Abahinzi b’Ibirayi mu murima, bashyikirijwe ibikoresho bazajya bifashisha mu gushyira mu bikorwa tekiniki zigamije gutuma umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yaganiriye n’aborozi b’ingurube ku buryo bakongera umusaruro wazo, uko inyama y’ingurube yategurwa neza, kandi Abanyarwanda bagashishikarizwa kuyifungura (kuyirya) mu ngo zabo.
Mu gihe imboga n’imbuto ari bimwe mu biribwa by’ingenzi mu buzima bw’abantu, abahinzi babyo bagaragaza ko bagihura n’imvune mu kubihinga, ndetse bagashoramo amafaranga menshi, nyamara ntibayagaruze mu gihe bagurisha umusaruro wabo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Nyagatare, John Kayumba, avuga ko mu Karere ka Gatsibo nta nka irwaye uburenge igihari, ku buryo bateganya gusaba ko ibikomera byasubitswe byasubukurwa.
Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), kigiye gufasha Abanyarwanda bafite imishinga y’ubuhinzi ariko bahura n’ikibazo cyo kubura ingwate, kugira ngo babone inguzanyo mu mabanki.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata buvuga ko bubangamiwe n’uko imihanda ihagera iturutse ku minini ya Kaburimbo imeze nabi, bituma amakamyo ajyana amajyane batunganyije i Mombasa apakirira i Kibeho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buherutse gutangaza ko hari ibiti byera imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka bisaga ibihumbi 700 bigenewe abaturage bigomba gutangwa bitarenze uku kwezi k’Ukuboza 2023, mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro w’imbuto no kwiteza imbere.
Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda rwatangije gahunda yo kujya bahugura abanyamuryango mu rwego rwo kurushaho kwita ku matungo no gukora kinyamwuga. Ni gahunda itari isanzwe ikorwa, kuko umuganga w’amatungo yabikoraga kubera ko yabyize akabibonera impamyabumenyi muri uwo mwuga, bityo akawukora akurikije uko yabyize (...)
Umuyobozi Mukuru wungurije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko inka 119 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi mu Karere ka Kayonza kubera kugaragarwaho indwara y’uburenge, naho izindi eshatu zikaba zagaragaje ibimenyetso byabwo mu Karere ka Gatsibo.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, Joseph Barayagwiza, aramara impungenge abahinzi bakorana bafite ingemwe zishwe n’ibiza, ababwira ko bazabaha izizisimbura, nta kindi kiguzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko cyazanye intama zororoka kabiri mu mwaka, zikazagezwa ku baturage ku giciro cyunganiwe na Leta.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Sitasiyo ya Ngoma, Sendege Norbert, avuga ko inka 18 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi nyuma yo kugaragarwaho indwara y’uburenge.
Abahinzi b’urusenda n’ibitunguru mu Turere twa Rubavu, Rulindo, Nyagatare na Bugesera bagiye gutandukana n’igihombo baterwaga no kubura isoko ry’umusaruro bakagurisha umusaruro wabo ku kiguzi gito.