Rusizi: Imodoka yataye umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage

Imodoka y’ivatiri yakonkobotse mu muhanda wa kaburimbo iramenengana ijya muri saro y’inzu y’umuturage mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo kuwa kabiri tariki 07/08/2012.

Gatete Erneste nyiri iyi nzu ngo ntiyasobanukiwe ibyiyo mpanuka neza kuko bari bakiryamye. Umukecyuru wari hafi y’iyo nzu asohotse hanze yateye akaruru ku munywa avuga ko abantu bashize nuko abari bari mu nzu bumva ikintu gikubise inzu n’urusaku rwinshi nibwo bahise bakangukira icya rimwe bageze muri saro basanga inzu yose irihanze.

Inzu yaragonzwe ariko Imana ikinga ukuboko abantu barimo ntibagira icyo baba.
Inzu yaragonzwe ariko Imana ikinga ukuboko abantu barimo ntibagira icyo baba.

Imana yakinze akaboko iyo modoka ntiyagonga ahahereranye n’ibyumba bari baryamyemo kuko urebye uko inzu yangiritse ngo ntihari kuboneka n’uwo kubara inkuru; nk’uko bitangazwa na Gatera Ereneste.

Iyo modoka yaririmo abantu batatu bose bakomeretse bikabije ku buryo batabasha kuvuga uko byabagendekeye ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.

Gatera Erneste imbere y'inzu ye yagonzwe n'imodoka.
Gatera Erneste imbere y’inzu ye yagonzwe n’imodoka.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakihagera nabo ngo bashobewe n’ibyiyo mpanuka bakaba bagikurikirana kugira ngo bamenye intandaro yayo. Gatera Ereneste n’urugo rwe bacumbikiwe n’abandi baturage b’abaturanyi babo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe kuko itagonze ahegereye ibyumba.

Karikumutima yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ooh Imana ishimwe cyane kuko itagonze aho bari baryamye.

Ariko rero tuvuge ibintu dusubire ibindi, Mayor w’Akarere ka Rusizi Bwana NZEYIMANA Oscar afite inzu iri ahantu habi mw’ikorose aho bita mu Kadashya. Yanze kuisenya kandi habayeho expropriation ashyirwa kuri lisiti yabagomba kuyafata ariko yanga gusinya, ntiyanasaba kurengenurwa niba yarabonaga ari make. Ibi byabaye akiri Vice Mayor i Nyamasheke, none yabaye Mayor i Rusizi. Jye mbona yitwaza umwanya afite akanga gushyira mu bikorwa ibyakozwe hakorwa expropriation. Umunsi rero inzu ye yagonzwe izoreka imbaga y’abanyarwanda bazaba bayirimo. Nyamuneka mubikurikirane, mubikumire hakiri kare.

mugabo yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka