Rusizi: Imodoka yataye umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage
Imodoka y’ivatiri yakonkobotse mu muhanda wa kaburimbo iramenengana ijya muri saro y’inzu y’umuturage mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo kuwa kabiri tariki 07/08/2012.
Gatete Erneste nyiri iyi nzu ngo ntiyasobanukiwe ibyiyo mpanuka neza kuko bari bakiryamye. Umukecyuru wari hafi y’iyo nzu asohotse hanze yateye akaruru ku munywa avuga ko abantu bashize nuko abari bari mu nzu bumva ikintu gikubise inzu n’urusaku rwinshi nibwo bahise bakangukira icya rimwe bageze muri saro basanga inzu yose irihanze.

Imana yakinze akaboko iyo modoka ntiyagonga ahahereranye n’ibyumba bari baryamyemo kuko urebye uko inzu yangiritse ngo ntihari kuboneka n’uwo kubara inkuru; nk’uko bitangazwa na Gatera Ereneste.
Iyo modoka yaririmo abantu batatu bose bakomeretse bikabije ku buryo batabasha kuvuga uko byabagendekeye ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakihagera nabo ngo bashobewe n’ibyiyo mpanuka bakaba bagikurikirana kugira ngo bamenye intandaro yayo. Gatera Ereneste n’urugo rwe bacumbikiwe n’abandi baturage b’abaturanyi babo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe kuko itagonze ahegereye ibyumba.
Ooh Imana ishimwe cyane kuko itagonze aho bari baryamye.
Ariko rero tuvuge ibintu dusubire ibindi, Mayor w’Akarere ka Rusizi Bwana NZEYIMANA Oscar afite inzu iri ahantu habi mw’ikorose aho bita mu Kadashya. Yanze kuisenya kandi habayeho expropriation ashyirwa kuri lisiti yabagomba kuyafata ariko yanga gusinya, ntiyanasaba kurengenurwa niba yarabonaga ari make. Ibi byabaye akiri Vice Mayor i Nyamasheke, none yabaye Mayor i Rusizi. Jye mbona yitwaza umwanya afite akanga gushyira mu bikorwa ibyakozwe hakorwa expropriation. Umunsi rero inzu ye yagonzwe izoreka imbaga y’abanyarwanda bazaba bayirimo. Nyamuneka mubikurikirane, mubikumire hakiri kare.