Rusizi: Habonetse umuvu w’amaraso bikekwaho ko ari umuntu wishwe utaramenyekana

Ahitwa mu kadasomwa mu murenge wa Kamembe ku muhanda wa kaburimbo habonetse umuvu w’amaraso mu gitondo cyo kuwa 25/09/2013; abantu bakaba bakeka ko hashobora kuba habereye ubugizi bwa nabi.

Abaturage bari bari gushakisha niba babona umurambo cg uwakomeretse.
Abaturage bari bari gushakisha niba babona umurambo cg uwakomeretse.

Ubwo abaturage n’inzego z’umutekano bahageraga bahasanze imyenda iriho amaraso kandi yacitse bishoboka ko ari umuntu wirwanagaho ari kwicwa. Aho hantu kandi harihishe cyane ku buryo nta wapfa kuhakekera ko hagera abantu.

Uwo mwenda uriho amaraso kandi wacikaguritse.
Uwo mwenda uriho amaraso kandi wacikaguritse.

Aho hantu hari ni munsi y’igunguru ziba zubakiyeho kaburimbo zituma amazi abasha kugenda , kugeza ubu nta wamenya niba hari umuntu wapfuye cyangwa abamwishe abo aribo, icyakora inzego z’umutekano ziracyari mu iperereza kugirango hamenyekane impamvu y’aya maraso menshi.

Inzego z'umutekano zikomeje iperereza.
Inzego z’umutekano zikomeje iperereza.

Aha baturage benshi bari gutangaza ko aya maraso ari ay’umuntu kuko ngo amaraso y’itungo iyo amaze umwanya hasi ahita ahinduka umukara kandi ngo agafatana aya yo yasaga n’umutuku kandi yari atari yafatana.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police nikore ibishoboka hagaragare uwac yakoze ubwobubisha

Alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka