Rusizi: Habonetse umuvu w’amaraso bikekwaho ko ari umuntu wishwe utaramenyekana
Ahitwa mu kadasomwa mu murenge wa Kamembe ku muhanda wa kaburimbo habonetse umuvu w’amaraso mu gitondo cyo kuwa 25/09/2013; abantu bakaba bakeka ko hashobora kuba habereye ubugizi bwa nabi.

Ubwo abaturage n’inzego z’umutekano bahageraga bahasanze imyenda iriho amaraso kandi yacitse bishoboka ko ari umuntu wirwanagaho ari kwicwa. Aho hantu kandi harihishe cyane ku buryo nta wapfa kuhakekera ko hagera abantu.

Aho hantu hari ni munsi y’igunguru ziba zubakiyeho kaburimbo zituma amazi abasha kugenda , kugeza ubu nta wamenya niba hari umuntu wapfuye cyangwa abamwishe abo aribo, icyakora inzego z’umutekano ziracyari mu iperereza kugirango hamenyekane impamvu y’aya maraso menshi.

Aha baturage benshi bari gutangaza ko aya maraso ari ay’umuntu kuko ngo amaraso y’itungo iyo amaze umwanya hasi ahita ahinduka umukara kandi ngo agafatana aya yo yasaga n’umutuku kandi yari atari yafatana.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Police nikore ibishoboka hagaragare uwac yakoze ubwobubisha